Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

October 24, 2025

Blog, News

Mu kwezi kwa Kanama (8) 2021, ubwo Kabul yafatwaga n’Abatalibani, isi yose yarebaga amashusho ateye agahinda y’Abanyafuganisitani bari benshi ku kibuga cy’indege, babuze iyo berekeza, buri wese ashaka uko yahunga igihugu.

Safi na Sammi mu munyenga w’urukundo
Ababyeyi bakiriye urukundo rw’abana babo bate?
Mu kazi ka Safi, byaje kuba ngombwa ko asubira muri Afuganisitani kuko yagombaga kujya gutabara abari barafashwe n’Abataribani. Icyo nticyari icyemezo cyoroshye kuri we ariko kandi cyari ikigeragezo kitavugwa kuri Sammi, umukunzi we.

Agezeyo rero nawe yaje gufatwa n’abatalibani noneho ibyari uguhangayikira umukunzi bivamo ukwiheba gukabije kuri Sammi.

Iminsi Safi yamaze atabona izuba, yatumye umukunzi we amenyana n’ababyeyi be, kuko bose bari barajwe ishinga no kongera kubona Safi ari muzima.

Ibyo byatumye biyemeza kujya muri Qatar ariko batabiziranyeho, bagezeyo rero ni ho Sammi yamenyaniye n’ababyeyi ba Safi.

Ati: “Ntibari banzi, nta n’ubwo inkuru yacu bari bayizi. Nyamara twamaze ibyumweru 2 tuba hamwe. Kubera ko ababyeyi ba Safi batavugaga icyongereza neza, nyuma yo kubamenya no kubibwira, niyemeje kubafasha muri byose, ahakenewe icyongereza ngaseruka mu izina ry’umuryango.”

Nk’ababyeyi b’Abanyafuganisitani kandi batsimbaraye ku myemerere y’idini ya Isilamu, kumenya ko umuhungu wabo akundana n’umukobwa w’Umuyahudikazi, byari ikintu kidasanzwe ndetse cyatumye bagwa mu kantu.

Gusa Sammi agira ati: “Ubuzima twarimo twembi ntibwabahaye amahitamo. Barankunze kd baranyakira, nanjye binkora ku mutima.”

Safi na Sammi hamwse n’ababyeyi babo
Nyuma y’iminsi 105 Safi yararekuwe ndetse ava muri Afuganisitani, yongera guhura n’umukunzi we Sammi.

Nyuma yo kongera kubonana n’umukunzi we, aba bombi bahise batangira kubana mu nzu, nyuma baza no gushakana bakora ubukwe ku mugaragaro.

Ubukwe bwabo bwari uruvange rwabo bombi. Umuco w’Abanyafuganisitani n’uw’Abayahudi wari wahuriye hamwe, imbyino n’imyambarire,…byose byari uruvange.

Ibirori birimbanyije Safi n’umukunzi we bagiye ku rubyiniro bataramira abashyitsi babo, wabonaga ari ibintu binejeje imitima. Aba bombi basoza batanga inama y’uburyo urukundo ari ikintu gikomeye, kandi nta kintu na kimwe gikwiye kurukoma mu nkokora. Bongeraho ko ibikomeye byose abakundana banyuramo, birangira urukundo rutsinze.

Blog, News

Charles Isabirye yakatiwe igifungo cy’imyaka 17, Umunya-Uganda uba mu Bwongereza yakatiwe gufungwa imyaka 17 azira gusambanya abagore

Umupolisi ushinzwe iperereza, Detective Constable Le Boutillier, yagize ati:

“Nta kindi navuga uretse gushima ubutwari bw’abahohotewe, kuba barafashe icyemezo cyo kubivuga no kubihamya muri uru rubanza rwamaze igihe kirekire.”

Yongeyeho kandi ko Isabirye yakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo asebye ndetse anateshe agaciro abatangabuhamya.

Uyu mupolisi kandi yunzemo ati: “N’ubwo bidashobora gukuraho ibyo banyuzemo, ariko nizeye ko bizabaha ituze mu kumenya ko uwabahohoteye ari muri gereza imyaka myinshi.

Blog, News

Patrick Muyaya mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane i Kinshasa yavuze ko umutwe wa AFC/M23 ari wo urenga ku masezerano y’agahenge

Nangaa ashinja ingabo za leta ibitero by’indege byibasira ahantu hatuwe n’abasivile no guhonyora amasezerano y’agahenge, “bigakorwa mu mvugo za dipolomasi z’agakingirizo”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa kane, Patrick Muyaya yavuze ko mu masezerano ya Washington hamwe n’ibimaze kumvikanwaho i Doha byose hari intambwe zirimo guterwa.

Avuga ko nyuma y’uko impande zombi zumvikanye guhanahana imfungwa, kubahiriza agahenge n’urwego rushinzwe kubigenzura, atangazwa no kuba AFC/M23 ikomeza gushinja uruhande rwa leta guhonyora ibyo byumvikanyweho.

Asa n’usubiza ku bivugwa n’uruhande rwa M23, Muyaya yagize ati: “Intego y’ibyo bavuga ni ukuyobya abantu, Uko biri kose tuzi urenga ku gahenge, ntabwo twasubiza kuri ibyo bintu bidafite ishingiro.

Yongeraho ati: “Tuzi urenga ku gahenge, uwica [abantu] i Goma, i Bukavu. Tuzi uwica abantu i Rutshuru. Tuzi abatera ubwoba itangazamakuru.

“Twebwe turi kwibanda ku gukora ibyo uruhande rwacu rusabwa kugira ngo ibirimo kubera i Washington n’i Doha bigende neza”.

I Washington, muri iki cyumweru intumwa za Kigali na Kinshasa zongeye guhura ku nshuro ya gatatu ziganira nanone ku bigomba gukorwa mu “kurandura umutwe wa FDLR n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi”.

Kinshasa ishinja Kigali kuba inyuma y’umutwe wa AFC/M23 mu gihe Kigali na yo ishinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muyaya avuga ko mu biganiro hagati ya M23 na Kinshasa birimo kubera i Doha ubu barimo kuganira ku mpamvu shingiro z’amakimbirane. Ati: “i Doha dutegereje imyanzuro…. Ubu ntimukwiye guha umwanya ibindi birangaza muri kumva, kandi muzakomeza kumva.

Scroll to Top