
Inama njyanama y’akarere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda yaraye yeguje uwari umuyobozi w’ako karere n’abamwungirije babiri.
Inama njyanama y’akarere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda yaraye yeguje uwari umuyobozi w’ako karere n’abamwungirije babiri, nyuma y’igihe amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuze ko hari inzara muri bimwe mu bice by’ako karere.
Abegujwe ni John Bosco Nyemazi wari umuyobozi w’akarere, Hope Munganyinka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na Jean Damascène Harerimana wari umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza Doreen Basiime Kalimba yabwiye itangazamakuru mu kiganiro kuri telefone ku wa mbere ko mu byo abo bayobozi begurijwe harimo ikibazo cy’amapfa, ikibazo cy’imitangire ya serivise zitatangwaga neza, ikibazo cyo kudakorana neza hagati yabo, no kudakurikiza inama bagirwaga.
Uwo muyobozi w’inama njyanama yagize ati: “Ni byinshi bazize si kimwe. Twavuga nka kiriya cy’abaturage bo mu mirenge yegereye ku ishyamba bahuye n’amapfa, ntibihutire kugikemura kugira ngo abaturage babashe guhabwa ibiribwa.”
itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’abo begujwe kugira ngo bavuge kuri ibi bashinjwa ariko kugeza ubu ntibabonetse.

Doreen Basiime Kalimba, umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Kayonza, yavuze ko abegujwe batakurikije inama bagiriwe
Kalimba yavuze ko bo, nk’inama njyanama, icyo bakoze ari ukugira inama abo bayobozi “mu buryo bwose bushoboka, ariko ntibazikurikiza, ari na yo mpamvu twasanze nta kindi twakora uretse kubasezerera”.
Ku cyumweru, inama njyanama y’akarere ka Kayonza yasohoye itangazo ivuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika abagize komite nyobozi y’ako karere bose, hashingiwe ku itegeko nimero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga akarere mu ngingo yaryo ya 11.
Kalimba yabwiye itangazamakuru ko icyo kibazo cy’amapfa atari ikibazo kihabaye “ubu ngubu gusa”, ko muri ako karere hari “imirenge ikunze kugira amapfa”.
Yongeyeho ati: “Mu kwezi kwa 10 n’ukwa 11 kenshi babonaga ubufasha bagahabwa ibiribwa iyo bigaragaye ko bagize amapfa kandi ni ibintu bimaze imyaka myinshi bikorwa.

Hategekimana Fred yagizwe Meya wa Kayonza
Akarere ka Kayonza kabonye abayobozi bashya b’agateganyo
Hategekimana Fred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, mu gihe Jules Higiro we yagizwe Umuyobozi w’Akarere wungirije w’agateganyo.
Aba bayobozi bashyizweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, aho bagiye gusimbura Meya na ba Visi Meya be babiri birukanywe mu kazi kubera kutuzuza inshingano zabo neza uko bikwiye.
Hategekimana Fred wagizwe Meya w’agateganyo yagiye mu mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, avuye ku kuba Umuyobozi ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza.
Jules Higiro wagizwe Umuyobozi wungirije w’Agateganyo we yari asanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Kalimba Doreen, yabwiye itangazamakuru
ko aba bayobozi bashyizweho n’inzego zose zifatanyije kugira ngo bazibe icyuho kugeza igihe hazakorerwa amatora hagashyirwaho undi muyobozi.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Inama Njyanama yirukanye abari bagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo uwari Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene.
Aba bayobozi birukanywe bazira amakosa bakozi arimo kudatanga amakuru ku kibazo cy’inzara cyari kiri mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu, kugeza ubwo abaturage batangiye gusuhuka. Byanavuzwe ko hari serivisi zindi batatangaga neza.

John Bosco Nyemazi, Hope Munganyinka na Jean Damascène Harerimana, begujwe
Abegujwe ni John Bosco Nyemazi wari umuyobozi w’akarere, Hope Munganyinka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na Jean Damascène Harerimana wari umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza Doreen Basiime Kalimba niko yabwiye Abanyamakuru.