Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Habayeho umugabo Nkingizirumva ashaka umugore, barabana, umugore aratwita, bukeye araramukwa. 

NKINGIZIRUMVA

Habayeho umugabo Nkingizirumva ashaka umugore, barabana, umugore aratwita, bukeye araramukwa. Umugore abwira umugabo we, ati “Ushake inkwi nyinshi, maze ucane umuriro ukomeye, note kuko numva nkonje cyane”. Umugabo azana inkwi aracana, arangije abwira umugore ngo naze yote. Umugore araza arota.

Umugore amaze guhaga umuriro, igihe agize ngo arawitaza, umugabo aramukubita ndetse amuzirika ku nkingi, ati “Oya ye, ngaho wote ni cyo nawucaniye”. Umugabo inzu arayikinga maze arigendera. Umugore aguma iruhande rw’umuriro, inda igeza aho irababuka! Umugore abonye agiye gupfa, aratabaza, ahamagara kwa sebukwe ati “Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe!”

Ntibumva kuko bari bari kure. Nuko inyamanza irahagoboka; uko umugore atabaza, inyamanza igasubiramo. Umugore aza kuyumva, maze arayihamagara, ati “Ye Kanyamanza ngutumye wagenda uvuga ngo iki?” Inyamanza iti Nagenda mvuga ngo “Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe”. Umugore ati “Ngaho genda ugwe ku rugo rw’iwacu, maze abe ari ko uvuga”.

Inyamanza iragenda no kwa se, iti “Ye mama na mabukwe, ye data na databukwe, nimuze murebe urushako rwa Nkingizirumva ayiwe”. Nyina arayumva abwira umugabo we ati “Umva iyo nyamanza uko ivuga”. Umugabo atega amatwi yumva itabariza umwana we. Barahaguruka bajya kumureba; banyura kwa sebukwe na nyirabukwe barajyana. Bagezeyo basanga inzu irakinze, umugore na we aboroga ataka. Urugi bararuhirika, binjira mu nzu, baramubohora, bamujyana kwa sebukwe baramurwaza arakira.

Umugore amaze gukira neza, wa mugabo we wamuziritse ku nkingi bamutera icumu ntiyasamba.

Si jye wahera hahera umugani.

MAPYISI, Mapyisi akira akarengwa.

Mapyisi akira akarengwa.

Habayeho umugabo akitwa Mapyisi. Mapyisi yibera aho, yiha kurengwa nabi, ngo arakize!

Bukeye abandi batangira guhinga ibishyimbo, abona baratera hirya no hino. Wa munyagwa utagira akagore ntagire n’akana, ati “Nta byanjye! Ati hirya no hino ni intabire!” Mapyisi arakugendera ahubuza udushyimbo twari mu kamuga, aradutoranya; uko atoranya, igishyimbo cy’umutuku kirivugisha kiti “Mapyisi uguweho!” Mapyisi aza kucyumva; n’umujinya mwinshi aragiterura agicinya hasi mu rwondo, ati “Nanze ko aka kantu kantega iminsi!”

Rutuku rw’igishyimbo iti “Uko wambonye ntumbanje mu nkono, umuriro ungeze igati ni ko uzaruha. Inzara izaguturumbanya ku musozi wibaze niba warigeze kubaho; uziyuha akuya, nurambirwa utumbaraze ku musozi, abagenda bagucuze ibyo wambaye, bagira ngo dore uyu munyagwa wapfuye nabi!” Igishyimbo Rutuku kiti “Uzibonera nongere mbikubwire uzibonera!” Mapyisi aricecekera, ageze aho ati “Ceceka wa gashyimbo we, wimbwira ubusa”. Rutuku iti “Ndi agashyimbo, ariko wowe uzahinduka agahu!” Aho bigeze birekera aho gutongana.

Mapyisi yicwa n’inzara

Mapyisi akomeza gutoranya ibishyimbo; bukeye yenda isuka n’imbuto ajya mu murima, arahinga, aratera ngo ageze hagati inzara imubuza hirya no hino; ati “Nteke imbuto isigaye?” Ati “Reka ntere, nibyera nzabone ikizantunga”. Arakomeza aratera agera igihe azamura isuka ikamunanira; arihangana intabire arayirangiza, maze arataha, ariko amara yandara!

Ageze imuhira ati “Njye guteka utubore tw’ibishyimbo narobanuye”. Arebye aho yari yatubitse, asanga cya Rutuku cyadutwaye, ati “Yebaba… Zirandiye! ati “Igisigaye ni ukwiyahura”. Nuko yenda umushumi yizirika mu ijosi ariyahura.

Nuko ubuhuha butangira kuvuga, ingunzu ziramurabukwa ziraza zikuraho umwanda. Mu kanya cya kinyagwa cy’igishyimbo kirahatunguka kiti “Emera upfe uzize ubwenge buke bwawe. Genda upfuye nabi urakanyagwa! Upfuye uvuza ubuhuha mu kabuno!”

Nuko Mapyisi apfa atagira ugira ati Mpore!

Si iye wahera hahera umugani.

Kamonyo yiba inka z’umwami

Habayeho umugabo akitwa Kamonyo, nyina akitwa Nyirakimonyo, se akitwa Kimonyo, umugore wa Kamonyo akitwa Nyirakamonyo. Kamonyo yari umujura washize ibyuya.

Umunsi umwe, Kamonyo abwira umugore we ati “Ubu ngiye kwiba ibwami”. Umugore ati “Uzakora ishyano; nibagufata bazatumarira ku icumu!” Kamonyo ati “Ceceka wa mugore we! Ngaho urabeho!” Umugore ati “Uraze amahoro”.

Nuko Kamonyo aragenda; ageze aho abashumba b’umwami baragiye inka, ati “Ntimwanyihakira nkajya mbafasha kuragira?” Bati “Tuzagushyira umwami umubwire ko ushaka ubuhake”. Aragenda abibwira umwami. Umwami ati “Genda ufashe abandi kuragira”. Kamonyo ajya kuragira inka hamwe n’abandi; bwije bacyura inka. Kamonyo abwira abashumba ati “Mumaze iminsi murarira inka, none nimusinzire ndazirarira, ndumva ari nta bitotsi mfite. Ninumva bimfashe kandi ndababyutsa, nanjye ndyame”. Abashumba baremera, bararyama, barasinzira. Kamonyo areba inka z’imishishe, arazishorera arazijyana. Abandi bakangutse barumirwa, barabazanya ngo inka z’umwami Kamonyo yazibye?

Bajya kubibwira umwami, maze abategeka ko bakurikira Kamonyo bakamwaka inka ze. Baragenda basanga yambutse ingezi inka zafashe hakurya. Kamonyo arababwira ati “Ni jye Kamonyo na mama Nyirakimonyo na data Kimonyo n’umugore wanjye Nyirakamonyo; mwibwiraga ko mumpatse, dore inka zanyu ndazijyanye kandi mubwire umwami ko nzamwiba n’umwambaro yambaye!”

Kamonyo ashorera inka, ageze iwe abwira umugore we ati “Wa ntumbi we, ngwino urebe inka nziza nzanye; nabwiye n’umwami ko nzamwiba n’umwambaro yambaye”. Umugore ati “Ntawe uhirwa kabiri; ubutaha bazagufata kandi uzabibona!!!”

Kamonyo yiba imyambaro y’umwami

Bukeye Kamonyo agura itabi ry’igikwi ararihambira, araboneza n’ibwami, ahagera nijoro, atambuka abararirizi, ntibamenya ko ari umujura. Kamonyo yinjira mu nzu y’umwami, arurira ajya ku rusenge, maze atekera itabi, aratumura. Umwami ati “Tseeeee!, ati Uwo muntu ni nde unywa itabi ryiza ntaranywa aho nabereye!” Bose bararirahirira ngo ni ryiza koko. Kamonyo aratumura, aratumura… Umwami ati “Tseeeee!!! Ati Yemwe ba sha! ubanza ari Kamonyo wagarutse kunyiba, nimurebe aho yihishe”.

Abari aho bose barasohoka, bajya gushakira Kamonyo hanze, mu rugo no mu gikari hose; ndetse n’umwami ajyana na bo. Kamonyo abonye bose bavuye mu nzu, amanuka ku rusenge asanga umugore w’umwami ku buriri aramubwira ati “Mpereza umwambaro mwiza ntabarane n’abandi, umpereze n’inkanda twari twiyoroshe nyifubike hari imbeho nyinshi, ndayikoherereza izuba rirashe; umpereze n’agacuma ntuke umuse”. Umugore arabimuhereza, nuko Kamonyo ariyamukira.

Umwami n’abagaragu be bamaze guheba umujura, barahindukira. Umwami abwira umugore we, ati “Mpereza inzoga nsomeho”. Umugore ati “Si wowe umaze kuyinywa none aha, none kandi uranyaka indi?” Umwami ati “Natabaye kandi ngaruka kunywa nte?” Umugore ati “Wanyatse umwambaro wawe, unyaka n’inkanda twari twiyoroshe, unyaka n’agacuma ko gutsinda abase ngo ubone gutabara, byose nabiguhaye!”

Umwami ati “Ni cya cyago Kamonyo ye! ati Nimucyo tumukurikire”. Baragenda, maze bageze ku ngezi, babona Kamonyo yibereye hakurya. Kamonyo arababwira ati “Ni jye Kamonyo watwaye imyambaro y’umwami; ati Nshigaje kumwiba rimwe risa nkarekera aho, sinzongere kumwiba ukundi”.

Kamonyo yiba umugeni w’umwami

Hashize iminsi umwami ashaka kuzana umugore wa kabiri, Kamonyo akaba yaramenye kera ibyo umwami agiye gukora.

Ku munsi wo gushyingira, Kamonyo yari yageze ibwami. Kamonyo yari yatiye umugore we inkanda ye nziza cyane n’imikako ye n’ubutega bwe n’umwitero. Ubukwe butashye, Kamonyo arakenyera aritera arizihirwa, yambara n’ubutega ku maguru, atamiriza imikako mu mutwe maze aragenda. Umugeni akiri mu nzira ariko hafi, Kamonyo arahamagara ati “Nimundinde ndi nyirasenge w’umwana!” Barahagarara, bamwe bajya gushaka indi ngobyi, baramuheka, baragenda baza gusesekara ibwami. Bahageze abakwe baricazwa, baranywa barabyina.

Biratinda umugeni ati “Ndashaka kwituma”. Kamonyo amufata ukuboko ati “Ngwino nguherekeze”, baragenda; abandi bakobwa bagize ngo na bo bamuherekeze, Kamonyo aranga, ati “Ntimuze kundogera umwana!” Nuko Kamonyo ajyana n’umugeni bonyine.

Baragenda, umukobwa ati “Ngiye hariya”. Kamonyo ati “Heee! Ino bararoga, nibahabona bazakurogeramo”. Kamonyo ati “Ihangane, nitugera hakurya y’ingezi, nta barozi bahaba, ndakwereka aho ujya kwituma”. Baragenda no hakurya y’ingezi, Kamonyo ati “Ni jye Kamonyo, ngaho kora ibyo ukora, ndakujyanye, hehe no kuba umwamikazi!”

Umugeni, oya si ukurira! Kamonyo aramushorera amucyura iwe. Burira aramurongora. Uko bakabyinnye, abakobwa n’abagore bategereza umugeni baraheba; bajya no kumushaka bayoberwa inzira yaciyemo. Babibwira umwami. Umwami ati “Icyago Kamonyo yamujyanye. Ati Nimukurikire Kamonyo, yambwiye ko ashigoje kunyiba ikintu kimwe kandi gikomeye maze agacikira aho, ntiyongere kunyiba ukundi”. Nuko barakurikira, bageze ku ngezi, Kamonyo ati “Mubwire umwami ko ari ubwa nyuma mwiba; ninongera, umwami azanyice!” Umwami ati “Urakoze!”

Kamonyo abwira umugore wo mukuru ati “Dore mukeba wawe nkuzaniye n’impaka zawe nanjye zirashize”. Abagore be bombi arabihanangiriza ati “Muzira kwangana; mubane neza”. Nuko abagore babana neza, Kamonyo na we ntiyongera kwiba ukundi.

Si jye wahera hahera umugani.

NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatandatu)

Aho Nyamuryabana akangukiye, abwira umugore ati “Byuka ujye kwambika bwa bwontazi bw’ejo nimugoroba.” Umugore atangazwa n’izo mbabazi z’umugabo we aho yabereye. Akeka ko amubwira kujya guha ba bana icyo bambara koko. Naho aramubwira kujya kubabaga no gutunganya inyama kugira ngo abone uko aziteka neza.

Ubwo aherako abyuka, ageze aho abakobwa be bari baryamye, akubitwa n’inkuba asanze intumbi zabo zigaramye mu mivu y’amaraso, ni ko kuvugana agahinda kenshi n’umubabaro ati “Cyampekuye cyo kagwa ku gasi! Nari nzi ko inda yacyo izarikora!” Ako kanya ata umutwe, asa n’ufashwe n’ibisazi; yikubita hasi ubwo, araraba, amera nk’uwaciye rwose.

Nyamuryabana aho yasigaye aza gutekereza ati “Reka nanjye mbyuke njye gufasha umugore, bitaza kumurushya bigafata igihe kirekire.” Aho umugabo yari ashyize mu gaciro, kuko bene iyo mirimo n’ubundi itagenewe umugore. Nuko aboneza muri cya cyumba. Ngo akubite amaso za ntumbi z’abakobwa be n’umugore wari urambaraye mu kiziba cy’amaraso, na we arumirwa, ipfunwe riramwica, abura icyo yavuga. Nuko yifata ku munwa ariyumvira. Bigeze aho aravuga ati “Naraye ndikoze! Ubonye bya bikenya bitumye nikora mu nda; barabeshya, kereka nohoreye! Kandi si kera ni muri aka kanya.

Ahera ko asukira umugore we amazi, akomeza gutaratamba ashaka uburyo yamuhembura. Abonye amaze kuzanzamuka aramubwira ati “Ndangira vuba aho za nkweto zanjye kariramaguru ziherereye njye gufata ba bagome batumye nihekura.” Zari inkweto z’ubugeni; Nyamuryabana yateraga intambwe imwe gusa azambaye, akaba agwnze nka kilometero mirongo itatu, icyo akurikiye akagifata bidateye kabiri. Nuko akurikira ba bana yiruka cyane.

Arenga imisozi asingira indi, ataramenya akarere baherereyemo. Bigeze aho aza kubona inzira banyuzemo, ubwo ariko bakaba basigaje akanya gato ngo bagere iwabo. Ba bana bakebuka inyuma, babona cya gisimba kiriruka kibakurikiye. Cyirukaga gitera ibitambwe birebire, kigasimbuka imisozi n’imisozi, mu kanya gato babona kimaze kubotsa igitutu. Sinzi uko Nyangufi yarabutswe isenga maze yicokamo na bakuru be.

Nyamuryabana aza kugera kuri ya senga amaze kunanirwa cyane kubera urugendo n’inzara nyinshi kuko yari yavuye imuhira atariye. Nuko ayicara hejuru, ariko atazi ko ba bana barimo. Kubera umunaniro yari aafite asinzirira aho, ndetse aragona cyane. Ba bana bumvise umugono bagira ubwoba bwinshi, ndetse bibabera nk’igihe Nyamuryabana yari abari hejuru afashe rwa rukota rwe mu ntoki agiye kubasogota.

Nyangufi ariko ntiyagira ubwoba, ahubwo asohoka buhoro muri rwa rutare agira ngo arebe icyo kintu. Asanga ni cya kirura cyahasinziriye. Nuko asubira inyuma ubwo, maze abwira bakuru be ati “Cya kinyagwa ni cyo cyasinziriye hano hejuru, none nimuhunge vuba mujye imuhira, dore ni hafi murigeza yo; njyewe munyihorere ndaza nyuma. Muntahirize ababyeyi, mubabwire ko nsigaye inyuma, kandi ko nje aka kanya.”  Bakuru be bemera iyo nama, basohoka muri ya senga buhoro, biruka bajya imuhira.

Bamaze kugenda, Nyangufi aromboka yegera Nyamuryabana, asingira cya gikota arakimududubiza, intumbi ayigarika aho. Nuko afata bya bikweto bya Nyamuryabana. N’ubwo byari binini bwose bimuruta, yamaze kubishyiramo uturenge twe, asanga ari inkweto zimukwiriye rwose, umuntu akaba yagira ngo ni we zakorewe! Uwambaraga izo nkweto wese yasangaga zihuje n’ibirenge bye, kandi yatambuka rimwe gusa akaba agenze nka kilometero mirongo itatu.

Nuko umwana w’umuhungu aho gukomeza ijya iwabo, arakimirana aboneza iyo kwa Nyamuryabana. Agezeyo asanga muka Nyamuryabana iruhande rw’intumbi za ba bakobwa be amarira yamushizemo. Niko kumubwira ati “Ntabwo; umugabo wawe musize mu mazi abira! Nsize abajura bamaze kumufata, kandi barahiye ngo natabaha imari yose afite baramwica nta kabuza. Namuhingutseho bamaze kumufata, inkota bagiye kuyimutikura, ni bwo andabutswe maze abasaba imbabazi akanya gato, ababwira ko agiye kuntuma ibyo bashaka byose. Nuko ndamwegera maze arambwira ati ‘Genda umbwirire ab’iwanjye bakumpere zahabu yose nacuruzaga n’amafaranga yose babitse, kugira ngo mbashe kwigura. Kandi ntibakuremo na rimwe, kuko nanone banyica ntabahaye umubare banciye.’ Aranyihanangiriza cyane ati ‘Nawe uri umugabo ukore uko ushoboye. Kandi ntiriwe mvuga menshi, urareba nawe aho unsize aha ngaha.’ Ni ko kumpa izi nkweto ze ngo mbashe kukugeraho vuba, kandi utaza kunyita umubeshyi. Ubwo nanjye mpera ko nshyira nzira; dore amaguru ni aya.”

Umugore aakuka umutima, maze atangira kwivugisha afite agahinda kenshi ati “Iri ni ishyano mbonye; ngiye kubura intama n’ibyuma? Nabuze abana banjye, none n’umugabo wanjye ndamubuze?!” Nyangufi yari yihinduranyije rwose; kandi n’iyo atabigira, uwo mugore ntiyari kumumenya, kuko igihe yabacumbilkiraga hari nijoro cyane; ntiyashoboraga kumwitegereza neza. Nuko muka Nyamuryabana arundumura zahabu n’ibifaranga bitagira ingano, aha Nyangufi. Nyamuryabana yari akize koko. Maze umwana w’umuhungu abirunda mu isanduku maze arikorera, aboneza ajya iwabo. Umugore asigara yibwira ati “Nibigende aho kubura umugabo wanjye nk’uko nabuze abana banjye amanzaganya.”

Nyangufi ahingutse iwabo bamwakirana ibyishimo byinshi, nuko abashyikiriza umunyago yari atahanye, maze hashira icyumweru kizima ababyeyi na bakuru be bari mu minsi mikuru y’umunezero bari bafite. Nuko Nyangufi akiza umuryango we atyo.

NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatatu)

Ababyeyi bakomeje kwibaza ukuntu bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba, ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko ntawe ubumva, nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati “Imana yankijije urwa mbere izankiza n’urwa kabiri.” Araryama ariko ataryamye.

Mu museso wa kare, azinduka agira ngo ajye gushaka twa tubuye, ageze ku rugi asanga ruradadiye. Abura uko abigenza, arahindukira. Ntibyatinda, umugabo abyutsa umugore we n’abana ati “Nimubyuke tujye gushaka inkwi.” Asa n’uwihanangiriza abana ati “Muramenye ntimwongere kwigira indangare nk’ubushize.”

Abana barabyuka, barihumura, barangije nyina abaha agatsima ko kwica isari. Nyangufi ake ntiyakarya, ahubwo aratekereza ati “Ubwo mbuze twa tubuye, uwakoresha uyu mutsima nkagenda nywumanyurira mu nzira data ari butunyuzemo byazatuma dushobora kugaruka.” Nuko awushyira mu gafuka ke maze arinumira. Ubwo ababyeyi na bo baba bamaze kwitegura, bashyira nzira baragenda, ariko noneho banyura indi nzira.

Bakigera mu ishyamba, Nyangufi afata umutsima we atangira kugenda awunanyurira mu nzira se abanyujijemo, barinda barigera hagati, aho se yashakaga kongera kubasiga. Bamaze kurigeramo, ababyeyi baza kurabukwa akarari k’ahantu h’icokori, sinzi uko bongeye kureba ba bana ku jisho maze bicoka muri ka karari bisubirira imuhira; abana basigara muri rya shyamba. Abana babuze ababyeyi bagira uubwoba cyane kubera ko bari basigaye bonyine muri iryo shyamba.

Nyangufi we ariko ntibyamukura umutima, kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira. Nuko abwira bakuru be ati “Nimuhumure ndabereka inzira; munkurikire gusa, ndabereka inzira igera imuhira.” Abajya imbere yizeye kuyoborwa na wa mutsima yagiye anaga, ariko ntakamenye ko inyoni zawiririye. Amara umwanya ashaka aho yagiye awunaga, arahabura. Na we atangira kugira ubwoba, ariko abihisha bakuru be.

Bazerera iryo shyamba ryose; uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo. Igicuku kimaze kuniha, haza umuyaga batigeze bumva aho bavukiye. Noneho kubera umwijima, barushaho gukuka umutima. Inyamaswa zabikangaga zikagenda zinyuranamo na bo hirya no hino. Bakumva inkubi y’umuyaga, bakagira ngo ni impyisi zihuma zije kubarya. Ubwoba burabica, noneho ntibaba bakibasha kuvugana.

Ntibyatinda, imvura iragwa; imbeho irabica, intoki zihinduka ibinya, inkuba zirakubita, abana bagwa igihumure. Batambuka bakagwirirana mu byondo, bajya kubona bakabona bagarutse aho bavuye. Mbega akaga!

Nuko Nyangufi aribaza asanga bakora ubusa. Niko kurira igiti agira ngo arebe ko hari icyo yarabukwa iimusozi. Ageze mu bushorishori bwacyo areba hirya no hino, maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya y’iryo shyamba; aherako aramanuka. Ageze hasi rwa rumuri ntiyongera kurubona. Biramubabaza cyane, yumva bimuciye intege. Umuhungu mmuzima ajya imbere, bapfa kugenda.

Hashize umwanya, babona basohotse mu ishyamba hafi ya rwa rumuri. Nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye ku nzu rwarimo. Iyi nzu ikaba no iy’igisimba cyitwa Nyamuryabana, ariko umugore wacyo akaba umuntu.

NYANGUFI NA BAKURU BE (Igice cya gatatu)

Ababyeyi bakomeje kwibaza ukuntu bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba, ariko noneho mu ishyamba ry’ingati.

Please follow and like us:

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top