
IMBWA N’IMPYISI
Imbwa n’impyisi
Impyisi yarihoreye ibwira imbwa iti «Uraze twuzure, tunywane. » Imbwa irabyemera, biranywana, bikajya bitumirana. Umunsi umwe, binywa amayoga kwa Mpyisi; ngo bucye binywa amayoga kwa Mbwa. Imbwa ibwira ya mpyisi iti «Umunsi napfuye uzampambe, ariko uzampambe iwanjye. Nanjye nupfa nzaguhamba iwawe. »
Umunsi umwe, ya mbwa ibwira umugore wayo iti «Ubu ngiye kwihwereza, muze gutuma kwa Mpyisi muyibeshye ko napfuye. Nimpambira mwicecekere, ntimugire icyo muvuga muyireke. »
Batuma kuri ya mpyisi, barayibeshya, bati «Munywanyi wawe yapfuye. » Ikibyumva, iraza, maze ihageze yenda igishirira mu ziko, irayotsa iti «Urapfe upfuye, ugende iby’inshuti biragora.» Hanyuma iti «Ndajya kuyihamba iwanjye.» Baranga, bati «Uribuka ko itarapfa yari yarakubwiye ko utazayihamba ahandi? »
Ya mpyisi iriyumvira, bigeze aho iturumbukana ya mbwa, igeze aho batayirora, igenda iyikubita ku mabuye no ku biti, iyishwaratura iti «Urapfe upfuye. » Iraruha igera imuhira. Isiga ya mbwa ku muryango yinjira mu nzu, ibwira umugore wayo iti «Mpa imbugita wa mugore we. »
Imbwa irahaguruka iriruka. Igeze ku irembo, ibwira ya mpyisi iti «Mbonye urukundo umfitiye shahu we! Ibyacu birarangiye, ntituzongera kubana ukundi! Nta kunywana n’impyisi koko! »
Impyisi isigara yumiwe, yakozwe n’ikimwaro. Maze urukundo rushirira aho. Imbwa na yo iragenda ntiyongera gucudika n’impyisi. Nuko urwangano rw’imbwa n’impyisi rukomera rutyo byangana urunuka kugeza n’ubu.
«Umukunzi w’impyisi ni we irya mbere.»
«Ushaka urupfu asoma impyisi. »

Habayeho umugabo akitwa Budurira, akagira abana benshi, akaba n’umukire utunze inka nyinshi.
BUDURIRA
Habayeho umugabo akitwa Budurira, akagira abana benshi, akaba n’umukire utunze inka nyinshi.
Umunsi umwe ahamagara abaturanyi be ngo baze kumuhingira. Baraza barahinga, batera n’intabire barataha. Imvura imaze kugwa, imbuto ziramera, nuko inyoni zikajya ziza kumwonera. Budurira abwira abana be ngo bajye kuzirinda. Abana bemera kujya kurinda umurima.
Haciye iminsi, abana basanga ibihaza byihirika mu murima. Abana benda imiheto yabo barabirasa; igihaza barashe kikavamo amaraso, barumirwa, barabireka! Batashye babwira se ibyo babonye mu murima, se na we arumirwa! Bukeye Budurira aza gufatanya n’inshuti ze gutema ibihaza mu murima we. Ibyo bihaza ngo byari biremereye cyane!!! Babigejeje imuhira, abana bajya kubikuramo iby’imbere, barabyoza; babisukamo inzoga. Nuko inzoga barayinywa irabananira.
Bukeye Budurira atumira umuhungu we w’imfura, ngo na we azaze kunywa kuri iyo nzoga. Uwo muhungu we yitwaga Ntanturo, yari atuye kure y’iwabo. Ntanturo araza. Bagiye gusuka inzoga babona abapfumu ari bo babivuyemo, abimenyesha abandi, ababwira ishyano abonye. Bose bariruka; abapfumu na bo babirukaho, barabakurikira.
Umupfumu muri bo witwaga Muguguna, ati “Abansiga bose ndabica, keretse utagira ubwoba. Ntanturo yanga kwiruka, yenda umuheto we n’imyambi, ngo umupfumu naza barwane. Nuko umupfumu araza, igihe akoreye inkoni, Ntanturo arekura umwambi, uragenda wasa umupfumu, umusatura umutima, agwa aho.
Muguguna igihe agisambagurika abwira Ntanturo, ati “Naje mfite ubwoba bw’uko unyica; none ngaho nkura intoki ebyiri z’uduhera, maze ushyire amaraso ku wo nishe wese, arazuka”. Amaze kuvuga atyo arapfa. Ntanturo arabigira, abantu bose bari bishwe n’abapfumu baherako barazuka bose. Muguguna aho yaguye, ngo yamaze kunogoka, haherako hahinduka inyanja, ngo n’ubu iracyariho.
Si jye wahera hahera umugani.

UMUKOBWA WISHWE NA BENE SE
Kera habayeho umugabo bukeye ashaka abagore babiri, umwe aba inkundwakazi, undi aba intabwa. Bukeye, inkundwakazi ibyara abakobwa bane. Mukeba we abyara umukobwa umwe gusa, bamwita Mukondo. Nyina amurera neza. Amaze kuba inkumi, arasabwa. Mukase n’abakobwa be bamugirira ishyari. Bigira inama yo kuzamwica, bamuziza ko yatanze abandi bakobwa gusabwa.
Bukeye, igihe cyo gushyingira Mukondo kigiye kugera, abandi bakobwa baramubwira bati: ngwino tujye guca imibavu, uzabone niyo uzatahana. Mukondo aremera barajyana. Bageze ku ruzi, abandi bakobwa burira igiti cyari aho ku ruzi. Babwira Mukondo ngo nasigare hasi. Bamaze kugera mu bushorishori baca imibavu; bararangije baramanuka. Babwira Mukondo ngo nawe niyurire ajye guca imibavu. Nuko arurira. Amaze kukigera hejuru, babwira abatwa bari bararitse, batema cya giti kigwa mu ruzi. Umukobwa ararohama, arapfa.
Bene se baritahira. Bageze mu rugo, nyina wa Mukondo arababaza aho asigaye, abandi baramubaza bati: ese shenge, umukobwa w’umutima abe ataragera imuhira. Umwe muri abo bakobwa aramongorera ati: Mukondo yarohamye mu ruzi arapfa. Bibaho. Igihe cyo gushyingira kiratinda kiragera. Iwabo w’umuhungu barategereza, baraheba. Bukeye bohereza umuntu kujya kubaza uko byagenze. Agezeyo, nyina wa Mukondo amubonye, araturika, ararira avuga ati:
“Igira mu ndaro hariya, urebe imizinge y’inkanda Mukondo yari arariye kuzana; Igira mu ndaro hariya, urebe ubutega, ibitare Mukondo yari arariye kuzana ; Igira mu ndaro hariya, urebe ibiseke Mukondo yari arariye kuzana, ujye no mu rugo rwo mu gikari, urahasanga Gitare na Sine z’inkwano za Mukondo aho ziryamye mu zindi ushorere uzijyane”.
Umugabo ayoberwa ibyo aribyo. Asubira imuhira ababwira uko byagenze. Nabo birabayobera. Noneho boherezayo Sebukwe wa Mukondo. Nawe ageze yo, nyina wa Mukondo, amubwira aririmba, uko yabwiye intumwa ya mbere. Nawe acaho, arataha. Buracya umukwe yigirayo. Nyirabukwe ngo amukubita amaso, amubwira aririmba kwa kundi.
Amaherezo, umukwe amenya ko umukobwa yari yarasabye yapfuye. Abwira Nyirabukwe ati: jyana Gitare, nanjye ndasigarana Sine, izampoze amarira ya Mukondo. Ajyana inka ye arataha.

Yaruhiye Nyanti
Uyu mugani baca ngo: “Yaruhiye Nyanti”, bawuca iyo babonye umuntu wahirimbaniye ikintu kikarenga kikamupfubira; ni bwo bavuga, ngo: “Yaruhiye nyanti”. Wakomotse kuri Nyanti ya Mashira ya Nkuba ya Sabugabo (umubanda); ahasaga umwaka w’i 1400.
Ubwo umwami w’u Rwanda yari Mibambwe Sekarongoro, na we Mashira ari umwami w’i
Nduga ngari ya Gisali na Kibanda, atuye ku Kigina cya Ndiza (Gitarama) no mu Kivumu cya Nyanza (Butare); akaba n’umupfumu rwamwa, asigiye na mwishywa we Munyanya. Yari afite n’abagore benshi, barimo uw’ingumba ruharwa (umugore warongowe agasaza ataramenya igicuni cyo kubyara); yitwaga Nyirambanza.
Mashira amaze kubona ko Nyirambanza akuwe uruyi ataramenya igicuro ku mukondo, atumiza mwishywa we Munyanya ngo bamuragurire azabone akera ku bibero (umwana); dore ko Mashira na Munyanya bombi bari abapfumu b’impangu, Munyanya aza shishi itabona. Mashira, ati “Nguhamagariye kugira ngo turagurire Nyirambanza.” Munyanya, ati “Ese turamuragurira mu buryo ki?” Mashira, ati “Ni ibyerekeye ibyo uzi by’ubugumba bwe!” Atararekanya ijambo, Munyanya aramwanzuranya; ati “Waribagiwe iyo umuraguriza mbere atarasama! none se ko agiye kubyara, uramuragurira iki kindi kandi? atiAhubwo iyo uraguriza umwana agiye kubyara, kuko azaba ikiremba kizakura bugubugu, kigasiga ubusa nk’uko nyina yari agiye kubusiga! atiAriko ni ay’ubusa, nta mbuto izasigara kwa Nyirambanza!”
Munyanya ataragusha ijambo, Mashira, ati “Kabeshye! Nyirambanza ko yasamye akazabyara umwana w’umuhungu uzabyara abana tutazi umubare, bazanzungura, ndetse bakazanazungura bashiki banjye!” Ubwo ibyo byose babivugaga bavuye ku muti (mu rwahi aho baragurira), kandi koko Nyirambanza yari amaze gusama inda yabyayemo umwana wiswe Nyanti.
Nuko bombi bacutsa amagambo yabo, bayabika mu nda ntihagira undi bayabwira; yaje kumenyekana nyuma. Ubwo Nyirambanza aratwita, arashyira arabyara; abyara umwana w’umuhungu. Igihe akiri ku kiriri bataramwita izina, na none Mashira atumira Munyanya. Ageze aho, amujyana ukwe aramubwira, ati “Ndagira ngo dusubire mu magambo y’uyu mwana wavutse.” Munyanya ati “Ayandi y’iki, ko nakubwiye ko nta mwana urimo? Icyakora azaba umushishe akure bugubugu; na ko akamaro ke nakubwiye ko ari nta ko; uretse ibyawe wibeshya ngo azakuzungura!
Mashira noneho abwira Munyanya, ati “Na njye noneho maze kubyiyumvamo; umwana wanjye afite inenge; ariko aho kuba ikiremba azaba akareremeko (umugabo urangiza vuba iyo ashyikiranye n’umugore) ariko byo nzi insinzi yo kuzabimutsindira.” Munyanya, ati “Ni iyihe?” Mashira, ati “Hagiye kwaduka umugabo uzaturusha ubuhanga, ni we uzaturagurira (Ubwo yahanuraga Runukamishyo w’umusinga; uyu sekuruza w’abasinga bita abo kwa Mushyo; dore ko yaje nyuma y’Ababanda). Munyanya na we yungamo, ati “Uwo ukangisha uzaturusha ubuhanga, uzajya kumuraguzaho amaze gupfa; ko uzasanga se yapfuye, uzaraguza nde kandi?” Mashira abwira Munyanya, ati “Umwana wanjye mwise Nyanti nta kindi. Barekera aho barataha.
Nuko boya ayo, Mashira yita umwana we izina; amwita Nyanti, aba aho ararerwa, aba umushishe akura bugubugu nk’uko Munyanya yabihanuye; atangiye kuba ingaragu, koko ngo indagu irazigura ntihera! Runukamishyo yaduka mu Rwanda aturutse mu Ndorwa; aza ari “mbisampaharuze!” araragura aba rwamwa. Mashira abimenye atumira Munyanya. Akigera aho, ati “Sinakubwiye ko hazaza umuhanuzi uturusha akamvurira umwana ubureremeko!” Munyanya akubita agatwenge, ati “Harya uracyabyita ubureremeko?” ati “Urishunga ni uburemba, kandi n’ibyo wibwira ngo uzajya kuraguza uwo mugabo wadutse na byo ni ukwishunga; bazakubwirira mu nzira ko yapfuye ukimirane ugaruke, kandi waruhiye ubusa; maze uwo muruho na wo uzakokame, mu Rwanda bajye bagucaho umugani batakikureba.” Barekera aho.
Nuko Nyanti ararerwa arakura, amaze kuba umusore, baramusabira ararongora, amaze kurongora koko aba ikiremba nk’uko Munyanya yabihanuye. Biba aho bitazwi, bitinze biramenyekana; inkuru iba kimomo ivuga ko mwene Mashira yabaye ikiremba. Rubanda bamaze kubimenya, Munyanya araza abaza Mashira, ati “Sinakurushije se! cyo mpa impigu yanjye!” Mashira, ati “Nta bwo nayiguha ntavuye kwa Runukamishyo!” Buracya arikora n’ibintu byiza by’ingemu ashyira nzira. Acagashije urugendo ahubirana n’abantu bo muri ako karere, ababaza amakuru ya Runukamishyo, bati “Yarapfuye!” Mashira akimirana agaruka. Ageze i Nyanza asezerera umukazana we amusubiza iwabo, Nyanti asigara aho n’uburemba bwe Munyanya yahanuye.
Mashira rero aruhira Nyanti atyo: kuko yamuragurije ataravuka akamusabira ari ikiremba, yajya no kumuraguriza kwa Runukamishyo agasanga yarapfuye, agakimirana akaza agasezerera umukazana yashimagaho umugeni muzima. Rubanda rero bamaze gushishoza ibyo byose no kuzirikana indagu ya Munyanya, babona umuntu uhirimbanira ikintu bikamupfubana, bagasanga yararuhiye ubusa, bakagira bati “Yaruhiye nyanti!”
Kuruhira nyanti = Kurushywa n’ikidafite akamaro. Kuruhira ubusa.

Yaruhiye Nyanti
Vuga Umugani wakunze muri iyi yose.