
ISHA N’INZOVU
Umunsi umwe isha yaganiraga n’izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti “Aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera ?” Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti “Ni uko uvuze? Sigaho kutubeshya! Ndetse ejo kare tuzayibariza !”
Ntibyatinze mu museso wa kare, impongo irazinduka no kwa Nzovu iti “Ejo isha yatubwiye ko yakuguze, ngo none urayikorera, biradutangaza cyane. Twari tuzi ko inyamaswa twese tugomba kukubaha no kugutinya, none ni ibyo? Ikibabaje kandi yabivuze hari amasatura, ingurube, ibinyogote n’izindi nyamaswa ziciye bugufi.” Inzovu yumvise ayo magambo birayitangaza, irarakara, bituma yiyemeza kubaza isha icyayiteye kuvuga ayo magambo ateye isoni. Irahurura na yo.
Isha ikirabukwa inzovu itangira kwirwaza. Iraniha cyane, ivuga nk’iyarembye Iti “Ikirenge wee! Imbavu wee! Umutwe wee! Ayi data we !” Ubwo ni ko yigaragura hasi. Inzovu ibonye isha imerewe nabi igira impuhwe, ariko ntibyayibuza kuyibaza icyatumye itinyuka kuyisebya mu ruhame rw’izindi nyamaswa. Iti “Niko sha, ngo waranguze ungira umugaragu wawe ? Ngaho se nikavuge!” Isha irasubiza iti “Nyagasani ni nde wanteranyije atya?” Inzovu irayisubiza iti “Inyamaswa mwari kumwe ejo ni zo zabimbwiye kandi urazibuka.”
Nuko isha irayibwira iti “Dore uko meze ubu nararembye, kandi maze iminsi ntaho njya. Ibyo se si ibikwereka ko ari abanzi bashaka kunteranya nawe? Nkurahire, sinigeze nabirota mu nzozi !” Inzovu yumva igize impuhwe, ariko ntiyashirwa. Iti “Ngwino nguheke tujyane kubaza impongo, na yo mwari hamwe ejo, menye uvuga ukuri.” Inzovu irayiheka.
Mu nzira byahura n’izindi nyamaswa, isha ikagamika, kugira ngo izereke ko ihatse inzovu. Inyamaswa zibibonye ziti “Ni koko isha yahatse inzovu, dore irayihetse !” Inyamaswa yahura n’indi ikabiyitekerereza, maze iyo nkuru ikwira hose. Inyamaswa zirashika na zo ngo zihere amaso, zishire amatsiko.
Inzovu ikomeza urugendo ihetse ya sha, bitaragera aho impongo ituye isha yibaza uko iri buhindure ibyo yavugiye ku mugaragaro. Isanze bitaza gushoboka yigira inama yo gucika. Uko yakicaye ku mugongo w’inzovu iritunatuna irazimiza igwa mu ishyamba irihisha. Inzovu ntiyamenya ibyabaye, ikomeza kugenda. Igeze aho impongo iri, ngo yururutse umurwayi, isanga yagiye nk’ejo. Irumirwa kandi ikorwa n’isoni, kuko nta nyamaswa n’imwe yari isigaye itaramenya iyo nkuru. Isha yari yayirushije ubwenge.
Ubugabo si ubutumbi.

ISEGA N’UMUNTU
Umunsi umwe, umuhari wahuye n’isega, urayibwira uti “Umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.” Isega iti “Iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.” Umuhari uti “Ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.”
Nuko ngo bucye mu gitondo, isega n’umuhari bijya kwicara ku nzira, aho umuhigi yajyaga anyura iminsi yose. Ubwa mbere hanyura umusirikari ushaje. Isega ibaza wa muhari iti “uyu ni we muntu ? ” Umuhari uti “Oya, uyu yahoze ari we kera.” Inyuma ya wa musaza haturuka umwana, aza amukurikiye. Isega iti “Umuntu ni uyu ?” Umuhari uti “Uyu azaba umuntu kera; ubu ntaraba we.”
Hashize akanya, umuhigi ahinguka hirya afite imbunda ku rutugu n’inkota mu bitugu. Umuhari uti “Dore noneho umuntu araje, genda umufate, jyewe nigiriye mu mwobo wanjye.” Nuko isega igenda igira ngo ifate wa muntu; imugeze iruhande wa muhigi ntiyatinya, ayikubita isasu hagati y’amaso, isega ntiyabyitaho, izinga umunya ikomeza kumusatira. Umuhigi arongera ayikubita irindi sasu. Isega irihangana iramwegera cyane.
Imaze kumwegera, akura inkota ye, ayitemagura hose. Isega igenda ivirirana, isanga umuhari itaka cyane. Umuhari urayibaza uti “Mbega mwana wa da ! Aho ntiwanesheje wa muntu !” Isega iti “Ceceka sinari nzi intege z’umuntu; ni we ugira intege z’ukuri. Ubwa mbere yenze inkoni yari ku rutugu, ayishyiramo umwuka, ayinturikiriza mu maso birantokoza rwose; arongera ubwa kabiri abinturikiriza ku mazuru, numva bimeze nk’unteyeho amabuye; arongera yikuramo urubavu rumwe, ararunkubita. Nari ngiye gupfa rwose.”
Umuhari uti “Erega umenya wahashye! Ntuzongere kwirata ukundi rero.”
Uguhiga ubutwari muratabarana.
Ubwenge busumba ubugabo.

ISAKE NA SAKABAKA
Isake yagiye guhaha, ivuye yo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. Sakabaka ibaza Isake, iti “Uhahiye he? Barahaha bate?” Isake irayisubiza, iti “Duhahiye i Bugoyi, ariko birakomeye!! Irebere nawe; baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute rero!!”

Isake na sakabaka
Sakabaka ifata akayira, abana bayo barayiherekeza. Igeze yo, irasuhuza, barayikiriza. Ibaza uko bahaha vuba na vuba. Batarayisubiza, iti “Nimuduce amaguru maze muduhahire.” Bati “Yoo!!” Sakabaka bayica ukuguru.
Ihagaze birayinanira, irahenuka, ihera aho. Abana bayo, bati “Ni bite se dawe !!” Sakabaka, iti “Nimutahe, ariko kuva ubu, muziture abana ba rusake.”
Abana ba Sakabaka bataha barakaye, bakomeza kuzira abana ba Rusake, kuko Rusake yagiriye nabi Sakabaka. Tureke kugira nabi, kuko ari bibi.

UMUKOBWA WO MU GISABO
Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo, ajya kuraguza. Umupfumu ati “ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta; ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ntazakore amazi; azajye yiyuhagiza amata, yisige amavuta.” Umugore aragenda abigenza atyo. Bukeye abyara umukobwa. Umwana arakura aba mwiza, hagati aho ariko nyina arapfa.
Umunsi umwe, umukobwa yicara mu kirambi, afata intango araboha. Se yari yagiye guhiga. Haza abahungu babiri b’inkubaganyi bavuye gushora inka, bati “Uriya mukobwa ko bavuga ko adakora amazi, uwagenda akayamutera tukareba uko bigenda?” Umwe azana amazi mu ruho, akoramo aramutera.
Umukobwa ata intango ajya ku gasozi, agenda avuga ati “Yemwe bahigi bagiye mu Buha bwa ruguru, kera nari umuziramazi, nari mwene Ruringa agahiga i Bugesera.” Uko avuga akarigita buhoro buhoro.
Se aho ari mu ishyamba abwira abahigi bari kumwe ati “Nimufate izo mbwa amayombo niyumvire.” Umukobwa arongera asubira muri ya magambo. Se ati “Uwo ni umukobwa wanjye!” Baza biruka basanga hasigaye amasunzu, barayakurura arabananira, barikubura barataha.
Hashize igihe, ha handi wa mukobwa yatebereye hamera uruyuzi rweraho igisabo kinini cyane. Wa mukobwa akizamukiramo ariko yigumiramo. Haza abantu bareba icyo gisabo, bajya ibwami, bati “Nyagasani, hariya hari igisabo, nta wundi gikwiye uretse wowe nyir’u Rwanda.” Umwami yoherezayo abahutu ngo bajye kureba, bagaruka bavuga nk’aba mbere. Atuma abatutsi, bagaruka bavuga kwa kundi. Yohereza abatwa, baracyitegereza, bagaruka intero ari ya yindi. Abwira abahutu ati “Mugende mugiterure.” Bagiteruye kirabananira. Abatutsi na bo bagiteruye kirabananira, abatwa bagiye biba kwa kundi.
Bukeye haza umusore ati “Nyagasani, kiriya gisabo cyananiranye, ngiye nkagiterura wazampa iki?” Umwami ati “Naguha icyo ushaka cyose.”
Umuhungu aragenda aragiterura, arakizana, bagishyira munsi y’ikigega, umwami aramugororera birambuye.
Uwo mwami ntiyagiraga umugore; yibaniraga na mushiki we. Bukeye ajya guhiga. Umukobwa ati “Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo tubohe imitemeli cyo kameneka! Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo twoze ibyansi cyo kameneka!” Undi ati “Kireke, harimo Rutoke rw’urutunda yaza yakurusha.” Ati “Ngwino undushe.” Wa mukobwa ava mu gisabo, araza baboha ibyibo aramurusha, bacunda amata aramurusha, bariyuhagira aramurusha, birangiye yisubirira mu gisabo.
Wa mukobwa abwira umwami ati “Muri kiriya gisabo harimo umukobwa mwiza, uzagume aha ngaha, wihishe mu kiraro, nzamuhamagara aze, nagera aha uzagende ugiterure ugihishe, azabura aho yihisha maze umufate umurongore.”
Bukeye umwami ajya mu kiraro yikingiranamo. Wa mukobwa aragenda yicara iruhande rw’ikigega, asubira muri ya magambo ahamagara wa mukobwa ngo asohoke mu gisabo, undi na we asubiza kwa kundi, ndetse avamo araza, bafatanya ya mirimo, arongera aramurusha.
Umwami ava mu kiraro, aterura cya gisabo aragihisha. Umukobwa agarutse arakibura, umwami amufata ubwo aramurongora. Barabana, baratunga, baratunganirwa.
Si jye wahera, hahera umugani.

URURIMI RWOSHYWA N’URUNDI
Rimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he ! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi. Ariko se wagira ngo urwo rugwiro rwarashojwe? Byabara kariharya.
Ikije guhungabanya icyo kiganiro ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire. Henga imbeba bubeba igire itya….iti: “tururururuuuu…” ibace hagati yanduruke. Batangira kuyiha urw’amenyo, bariyamirira cyane karahava., baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira! Aho bazanzamukiye, umugore ati: “Iriya mbeba nahoze nyibona mu iriya mfuruka y’epfo. Umugabo ati : “Oya, imbeba iturutse mu mfuruka ya ruguru ni ho nahoze nyirora isereganya.”
Umugore ati “Rwose iturutse hariya hepfo! ” Umugabo ati : “Oya rwose waroye nabi iturutse haruguru.” Umugore ati: “Ubundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!” Umugabo ati: “N’ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane!!!” Undi ati: “Aho wenda ni ibyawe wavaho uhakana ko mvuga ukuri ngo ni ay’abagore ” Umugabo ati: “Ndakuzi” Umugore ati: “Ndakuzi ari jye!” Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu! Si bwo bashunguranye ubwo!!! Ye ngaho, ye nguko, ruri hasi ruri hejuru! Umwe ati: “Urushyi nturuzira.” Undi ati” Ngiyo inkoni, umva umugeri, umva igipfunsi…” Nuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga.
Kuva uwo mugoroba barasirika, ntihagira uwongera kuvugisha undi. Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira.
Bukeye umunsi w’ubunani uragera. Noneho umugabo iby’abagabo, agerageza kurura umugore we. Aratangira aramubwira ati: “Niko nyirana… ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze umwaka tukawutangira neza! “Umugore ati: “Rwose nanjye ni ko mbyifuza. ” Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk’aho ntacyo bigeze bakorerana kibi.
Baranywa, bararya, bishimira umunsi w’ubunani. Hashize umwanya umugore arahimbarwa, abwira umugabo we ati :’ Erega n’ubundi twari twapfuye ubusa., wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera !’ Umugabo ati : “Ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yari yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru !! ” Umugore ati : “Waroye nabi ” Umugabo ati : “Waroye nabi ari wowe.!” Umugore ati:”Nta cyo ujya wemera ndakuzi.! ” Umugabo ati: “Wowe wavutse nta cyo wemera!” Umugore ati: “Urasubiye kandi?”
Ubwo ga nanone intambara iba irarose! Baremveka, barwana inkundura! Icyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara! Jye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa kwidagadura na Bunani.

URUMURI N’UMWIJIMA
Umunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka. Nkawe se weguye ujya he?” Umwijima uti “Shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n’iki? Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n’ibintu byose! Jyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n’ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura. Uretse n’ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo. Niba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha iki? Ko ushaka abagenzi, ntabaho bacyurwa na nde mu icumbi, abahinzi baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.”
Biragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti “Ndaguha abagabo batatu; uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni n’uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere; niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.” Impyisi iti “Jye nikundira umwijima!” Umwijima uti “Ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!” Izuba riti “Hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n’impyisi!”
Biragenda bisanga igihunyira. Umwijima uti “Cyo nawe nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije; ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?” Igihunyira kiti “Kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira riba ryarampuhuye!” Umwijima uti “Ntiwumva kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!”
Biragenda bihura n’umujura ati “Izuba ni umwanzi wanjye; ndubaka rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.” Umwijima uti “Ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda, ukikuza. Reba rero aho amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu! Ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!” Izuba riracemerwa.
Rigiye kugenda, agacurama kati “Umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo mu nyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo. Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n’inkanda, ni we wanga umwijima.” Izuba riragaruka ribwira umwijima riti “Abagabo wampaye ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.” Umwijima uti “Hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!”
Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti “Nyagasani, dukiranure: utubwire urusha undi akamaro.” Imana iti “Mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema! Ubwiza bw’umubiri bugaragazwa n’izuba, ariko umutima witonda ukagaragazwa n’umwijima; ni cyo gituma bamwe barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi. Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.”
Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima. Umwijima uhungira mu nsi. Izuba rituma ku muriro ngo ujye urifasha kwirukana umwijima. Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira. Izuba rikirukira hejuru rigatuma imuri hose, ryahita umwijima ukarituruka inyuma.
Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.