Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi

Yanyoye nzobya

Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: “Yabaye Sabizeze”.

Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w’akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n’ubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gupfa umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa Semugaza wari umutware w’umutwe w’ingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina. Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana n’Urukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru y’inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira. Amazeyo iminsi, abantu b’amacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami.

Nzobya ariyumvira, ati “Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda!” Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara muri Komini Runda (Gitarama). Ahaguruka iwe i Ngarulira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha i Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Komini Taba). Ahageze araza inkera, arasinda n’abagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati “Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda nabitewe n’iki?” ati “Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we!” Ubwo ayo yose yayavugishwaga n’inzoga!

Nuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iy’epfo ku Kavuza n’Uruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (muri Komini Rubungo). Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane n’ingabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa n’umusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.

Nzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iy’i Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anywa amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa n’ubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.

Ayo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga n’itende ry’inturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry’ubuki n’inturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y’itende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati “Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya”.

Ariko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari n’abandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa w’inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati “Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?” Nyirarucyaba aramusubiza, ati “Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza.”

Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y’umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.

Nyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati “Komera.” Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya n’inzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati “si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).

Nuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano y’uko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n’ubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.

Kunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyinshi.

Yigize rwankubebe

Uyu mugani baca ngo: “Yigize rwankubebe”, bawuca iyo babonye umuntu w’intwali wanamiza mu mahina, ntagamburuke aho rukomeye; ni bwo bagira, bati “Naka uriya yigize rwankubebe!” Iryo zina ryakomotse kuri Sekanyambo w’umunyagisaka (Kibungo); riserurwa n’abagore be b’impanga: Mutamu na Mukasi; ahagana mu mwaka w’i 1600.

Sekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w’umugesera, abyiruka ku ngoma ya Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy’u Rwanda; mu Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili b’impanga: umwe yitwaga Mutamu, undi akitwa Mukasi; na bo bari abageserakazi b’Abazirankende, bakaba bene Rukara na Gakwanzi.

Nuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka neza, amugabira n’inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika; Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n’izindi. Icyo gihe ariko n’ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y’i Gisaka n’u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana. Akuramo ikimasa kimwe cyiza arakimuha. Kabwebwe aragishima. Noneho Sekanyambo atangira gucikisha inka yari aragiriye Kimenyi atishisha; akazohereza mu Rwanda rwihishwa. Akomeza kuzicikisha uruhongohongo. Bukeye rubanda babibonye bamurega kuri Kimenyi, bati “Inka zawe Sekanyambo yazimariye mu Rwanda!” Kimenyi abyumvise arazitumiza ngo zizaze kumumurikirwa, ariko agira ngo abonereho urwabo rwo kuzigenzura. Sekanyambo na we yumvise amagambo y’intumwa ya Kimenyi, acura inama; abwira abagore be: Mutamu na Mukasi, ati “Umva rero mwa bakobwa mwe, dore inka za Kimenyi nsigaje ingerere; none rero, “Yera limwe ntiyera kabili”: ngiye kongera nkuremo izindi zambuke izisigaye nzamwereka izo, mubwire ko izindi zapfuye akore icyo yagakoze!” Abagore, bati “Inama ni iyo!”

Nuko inka azahukamo arobanura inziza, arazambutsa ziza mu Rwanda; izisigaye mbarwa arazishorera ajya kuzimurikira shebuja; ariko agenda yiyubikije n’impu yatiye amacuti ye, kugira ngo abone uko yemeza Kimenyi ko zimwe zapfuye. Azigejeje i Mukiza, Kimenyi azikubise amaso arumirwa; ati “Ese shahu inka zanjye wazishyize he?” Undi ati “Zarapfuye mba nkuroga, ahubwo dore n’imiguta yazo!” Kimenyi abyumvise kandi azi neza ko zarengerejwe mu Rwanda, ararakara; ategeka ko baboha Sekanyambo. Bamuta ku ngoyi. Bamaze kumuboha inkuru igera ku bagore be. Babyumvise bashaka ingemu, basaza babo na babyara babo barabaherekeza, bari umuryango mugari cyane. Bashyira nzira, begereje i Mukiza kwa Kimenyi, bajya inama y’uko bari bubigenze; bati “Nihagende abagore be bonyine n’undi muntu ubakurikiriye kure; ajyane umuheto we n’ikirimba cy’imyambi; maze namara kubaca urwaho abarasanye, na twe turahera ko tumutabara tumucikane”.

Mutamu na Mukasi baraboneza basanga umugabo wabo aho aboheye, bamusaba umurinzi ngo babonane. Umurinzi arabemerera bamuganana mu bwibereko. Wawundi ufite umuheto n’ikirimba cyuzuye imyambi arirasa abihereza Sekanyambo. Undi arishima, ati “Ubwo nshyikiriye umuheto wanjye, nimushibure inkundura mbakurikiye mbarasira” Bafumyamo bariruka. Umurinzi amaze akanya arababwa ajya kubareba. Ageze aho bari bari asanga bogoroye kare. Induru ayiha umunwa, ati “Sekanyambo aracitse!” Akarubanda kose barahurura bamwirukaho. Bagiye kumwotsa igitutu, aba amaze gushyikira abagore be n’ababaherekeje; biroha mu ishyamba rya Ngezi. Bamaze kuryinjiramo Sekanyambo arababwira, ati “Nimwogorore nsigare mu gico, ninkomeretsamo ab’inkwakuzi abandi ntibari bube bakidukurikiye”.

Ajya mu gico arihisha, babandi baje babakurikiye bamugeze hafi babaza abashumba baharagiye, bati “Nta bantu banyuze aha nk’abahunga?”. Abandi bati “Haciye abagabo biruka amasigamana bari kumwe n’abagore babiri. Ubwo biroha mu ishyamba; basatiriye aho Sekanyambo yaciye igico, arafora ararekera ahamyamo umwe aramuhirika arirahira, ati “Uwa Ruvusha rw’Umukogoto nkubita rukirema!”. Arongera arekura umwambi arahamya, ati “Uwa Ruvusha rw’Umukogoto nkubita rukirema!”. Amaze kugarika ingogo eshatu n’inkomere rugeretse; abahuruye bati “Nimukuke twoye guhwana n’imiyaga; kuko batabonaga ubarasa; Baravunura barataha.

Nuko Sekanyambo n’abe bamaze kwahuranya ishyamba rya Ngezi, atuma abo bari kumwe kujya kumuzanira inyana ebyiri z’amashashi zari zasigaye ahari iwe; zigeze aho arazishorera aboneza agana ku nkiko y’u Rwanda n’i Gisaka. Ayegereje, abandi banyagisaka bashaka kumutangira; yanzika urugamba arabamurura, arambuka n’abagore be bombi, ashyika mu Rwanda nta gisare. Amaze kugera i Rwanda aricara ariruhutsa, abaza abagore be, ati “Mbese bakobwa mumbona, uko murora mubona ndi iki” Abandi, bati “Uri Rwankubebe nta kindi!” Mu kinyarwanda bivuga inkurubanwa intagamburuka. Kuva ubwo rero babona umuntu w’intwali itagamburuka, bakamugereranya na Sekanyambo, bati “Uriya muntu ni inkurubanwa ntiyisukirwa, yigize rwankubebe.

Kwigira rwankubebe = Kwanamiza mu mahina bitagamburuka; kuba inkurubanwa.

Yigize kabushungwe

Uyu mugani baca ngo: “Yigize kabushungwe”, bawuca iyo babonye umuntu wigize indakoreka, bamugoragoza akaba ikinani; ni bwo bagira, bati “Naka uriya yigize kabushungwe”. Wakomotse kuri Bushungwe w’i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi); ku ngoma ya Mutara Rwogera (? ..1850).

Bushungwe uwo yari atuye i Kageyo, akaba umukungu w’imyaka n’amatungo, adendeje mu bana benshi n’umuryango mugari. Muri uwo mudendezo we rero, akajya yitegereza amakoro acicikana ava iwabo ajya ibwami kwa nyina wa Rwogera; dore ko Rwogera yari akiri muto, ubutegetsi bugifitwe na nyina mu kimbo cye. Bushungwe rero yabona ayo makoro agenda, bikamurakaza akababara. Bukeye bikomeje kumutera umujinya, abwira bene wabo, ati “Ariko ibintu byacu mubona bijya ibwami ubutitsa, mwebwe ntibibababaza?” ati “Kuva ubu ndabasaba ko mucukira aho ntimuzongere kugira andi makoro mwohereza ibwami. Bene wabo baramushwishuriza, bati “Reka da! ntitwashobora kwimana amokoro y’ibwami, ejo batazatwita abagome tukava aho tuzira akamama!”

Bushungwe abonye benshi banze kumva imigambi ye, akoranya abana be n’abavandimwe, bahuje igitekerezo; ati “Dore inama nagiriye bene wacu yo kudatura wa mugore Nyiramavugo batinye kuyemera; none mwebwe ndabizeye; nimubona abikoreye amakoro bayajyana ibwami mujye muyabambura muyanzanire!” ati “Mbese ibwami mwumva si amaboko hari ikindi baturusha; ese uriya mugore aturusha amaboko ki?” Ubwo yavugaga Nyiramavugo Nyiramongi, nyina wa Rwogera.

Nuko Bushungwe n’abo bahuje umugambi bahera ubwo bakajya batangira amakoro yo mu Cyingogo bakayabuza kujya ibwami. Inkuru irashyira igerayo; bati “Bushungwe yarigometse; yazitiye amakoro y’ibwami arayikubira”. Bene wabo badahuje umugambi babyumvise, barikengera; barahaguruka basanga Nyiramavugo, bajya kumwishinganaho, bavuga ko ibyo Bushungwe akora batabifatanyije, kandi banamuhannye akabananira. Ubwo bagendaga bitwaje inkoni gusa, kuko inkoni yonyine muri icyo gihe ari yo yabaga “mpakanyubugome”.

Nyiramavugo amaze kubona bene wabo ba Bushungwe no kumva ubwishingane bwabo, arabashima asigara arakariye Bushungwe n’urubyaro rwe, ategeka abatware kugera ingabo zo kumutera, kandi abivuga bene wabo ba Bushungwe bakiri aho. Bamaze kumva iteka riciwe ry’uko mwene wabo atanzwe, barasezera barataha. Bageze i Cyingogo bajya kuburira umuvandimwe wabo, bati “Urahejeje, ibitero byo kukurimbura biradukurikiye”. Bushungwe akoranya abagore be n’abana arababwira, ati “Numvise ko Nyiramavugo yadutanze, ariko muhumure ntacyo azadutwara; icyakora nimupfe guhunga, muhungishe inka n’ibyangushye; jye ndaguma iwanjye simpunga kuko umwami w’umugore nta cyo yantwara!”

Baka Bushungwe bahungana n’abana n’amatungo; hasigara rubanda rukuru rwiyemeje kumurwanirira. Ako kanya iz’ibwami ziba zisesekaye i Kageyo, zanzikana n’iza Bushungwe, ruremveka bishyira kera. Bushungwe amaze gusumbirizwa, bamufata mpiri baramushorera bamujyana ibwami; ntibamugirira nabi kuko uwafatwaga mpiri yabaga atakiciwe aho; uwarengaga akamwica yabaga akoze icyaha kititwarirwa.

Nuko Bushungwe baramushorera, bigiye imbere bahura n’umugabo wigendera, Bushungwe, ati “Ndabasaba kwibwirira ijambo rimwe uriya mugabo duhuye!” Abandi barabimwemerera; kuko uwabaga yafashwe mpiri yagiraga uburenganzira bwo kuvuga no gusaba icyo ashatse. Arembuza uwo mugabo bigira hirya; aramutuma, ati “Genda umbwirire abagore banjye n’abana, uti: “Muramenye ntimwiyahure, kandi ntimumwangirize ibintu azagaruka; ntabwo umwami w’umugore azagira icyo amutwara”. Baramushorera no kwa Rwogera na nyina, bati “Nguyu

Bushungwe turamuzanye!”

Nyiramavugo amukubise amaso, aho kugira icyo amubaza atera hejuru ati “Uno muburagasani nta bugome yashigaje; n’ishusho ye ubwayo ni ubugome! (ngo kuko yari mubi ku buranga) Bushungwe abyumvise atyo, aba abonye urwaho rwo kumushuka, atera hejuru, ati “Nyagasani hari icyo ngusaba!” Nyiramavugo ati “Ngaho kinsabe!”

Bushungwe, ati “Nagira ngo nkumenyeshe ko nta bukire undusha, uretse izina ngo uri umwami: naho ubundi uzabaze, nari nsanganywe ibintu byinshi, none nakubitiyeho no kukwambura amakoro, ureba se ko hari icyo undusha!” Akirekanya ayo magambo, abari aho bose baraseka; babwira Nyiramavugo, bati “Icyakora ntakubeshye, umuntu wari ufite ibye, none akaba yarakubitiyeho n’iby’ibwami! koko ntakurusha ibintu!” Noneho Bushungwe arushaho kubona inkunga yo gukomeza kumushuka; ati “Nyagasani ohereza abantu bawe vuba bajye guhagarara ku rugo rwanjye, hato rubanda batakwangiriza ibintu kandi byari kuzakugirira akamaro; atiKandi n’ibyanjye byose mbiguhayeho impongano yo kugira ngo mutansha amatwi.” Nyiramavugo, ati “Nguciye amatwi byamera bite?” Bushungwe, ati “Nasubira i Cyingogo nshiye amatwi, abagore banjye n’abana banseka, inka zanjye zikampunga kandi ngatakaza agaciro mu Cyingogo nabayemo igihangange!” Arakomeza, ati “Nyagasani ndabigusabye, ahubwo ntanga mfe, hato hatagira abanzi bansaba ngacibwa amatwi !”

Nyiramavugo ntiyamenya ko ari ibishuko; bimubera nk’uruhubiko abyemera nk’ukuri, aho kumutanga ngo apfe, ategeka ko bamuca amatwi bakamurekura agasubira mu Cyingogo, aho abasore n’abana bazajya bamukwena bakamugira ikinnyogorero. Bushungwe yirya icyara, aho aboheye, arishima kuko agiye gukira.

Nuko bamuca amatwi yombi, baramubohora, baramureka asubira i Kageyo. Agezeyo asanganirwa n’impundu. Na we Nyiramavugo asigara yishima amishuke ngo yamuhaye igihano gikomeye; ntiyibuka ko n’ubwo gucibwa amatwi ari ubusembwa, ariko atari ukwamburwa ubuzima. Kuva ubwo rero babona umuntu w’ikinani bagoragoza ntashoboke, bamutega imitego akayigobotora, babura uko bamugira bagatererayo utwatsi, bakamugera kuri Bushungwe, bati “Nimumureke yigize kabushungwe” (aka Bushungwe)

Kwigira kabushungwe = Kwigira ikinani.

Yazindutse iya Rubika

Uyu mugani baca bagira ngo: “Yazindutse iya rubika” bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga; ni bwo babaza, bati “Ese kuki naka yazindutse iya rubika?” Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka isaga uw’i 1400.

Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho bakenga, umuntu ashobora kubonera ibyago, nk’ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse. Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina cya Ndiza, akanaba mwene sewabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya. Ubwo Mashira yari afite ingo eshatu: urwo ku Ndiza, n’urw’i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma, n’urwo mu Kivumu cya Nyanza i Nyabisindu muri Butare.

Nuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n’abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye. Igihe cye cyagera akaza, akaba ari we ukangura Mashira. Mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe w’ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.

Bigeze aho aramwihererana, ati “Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira; ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi ureba ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga” Rubika aramureba aramusuzugura; aramubaza, ati “Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?” Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya. Munyanya aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.

Bombi bamaze kugenda, Rubika ntiyemera kumvira mwishywa we; akomeza ya ngeso yo kuzindukira kwa Mashira. Bukeye mwishywa we yongera kumubaza ahengera Rubika ari kumwe na Mashira, arabegera ati “Babyeyi hari icyo nshaka kubabwira!” Araterura, ati “Rero Mashira nabwiye Rubika ngo areke ingeso ye yo kuzinduka aza iwawe, ngira ngo atazabonera ibyago mu nzira, ariko aranga aransuzugura; kandi narabibonye, azabizira! Mashira abaza Munyanya, ati “Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni nk’ibihe? Munyanya ati “Natihana kuza kukubyutsa ijoro ryose azabonera ibyago mu nzira, kandi azaba iciro ry’imigani imwokame mu Rwanda atakinariho” Mashira na Rubika baramuseka; bati “Mbese ihanura ry’abakobwa ryaturutse he?” Ubwo bavugaga mushiki wabo nyina wa Munyanya.

Ngo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi, ajya mu rugo rwe rwo ku Kivumu cya Nyanza. Agezeyo ahasanga abaje kumuhanuza batagira ingano; ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe, abone uko amufasha guhanura. Rubika araza yitaba Mashira barahanura; ariko agacumbika mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu ruhango. Umunsi umwe, ahageze asanga yagemuliwe; aha abagaragu be inzoga baranywa barasinda; bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura. Bamaze kuryama, Rubika akangukira hejuru by’akamenyero ke, ahamagaye abagaragu ntihagira uwitaba umugono uvuga, ubwo hakaba ku kwezi, akeka ko yakerewe; agenda yiruka abagaragu bagisinziriye ntibamenya ko yagiye. Yiruka Mayange yose akeka ko ari mu museke; kuko yari yashutswe n’ukwezi. Ngo agere mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ziramufata ziratanyaguza, ziramugabagabana; ubuhanuzi bwa Munyanya bwuzura butyo.

Abagaragu ba Rubika bakangutse basanga yandurutse kare, bashyira nzira baramukurikira; bageze kwa Mashira baramuheba; bamubajije Mashira arabahakanira. Ubwo Munyanya akaba ahari akubita agatwenge; ati “Wowe Mashira uko ureba ibisimba ntibyamuriye!” Mashira ariyumvira mu buhanuzi bwe, ati “Murumuna wanjye Rubika yapfuye koko.” Ubwo buba ubwa kabiri Munyanya arusha Mashira guhanura; kuko mbere yari yarahanuye n’ibya Nyanti.

Nuko ubuhanuzi bwa Munyanya bwogera butyo; Rubika koko ahinduka iciro ry’imigani; baba bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga, bati “Ese ni kuki yazindutse iya rubika?” Ubwo baba bazirikana inzira Rubika yanyuzemo akabona amakuba agapfa.

Kuzinduka iya rubika = Kuzindukira aho bakenga; ahashobora gukurura amakuba.

Yabitaye i Burenga

Uyu mugani bawuca, iyo babujije umuntu gukora iki n’iki agahinyura inama bamugiriye, ni ho bagira bati “Ibyo twamugiriyemo inama yabitaye i Burenga (yabyanze).” Wakomotse kuri Ndungutse wari wigize umwami mu rwimo rwa Musinga; mu 1910 – 1912.

Mibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakubitirane menshi mu

Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na

Baryinyonza bene Rwabugili, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugili bamazwe na

Kabare na mushiki we Kanjogera. Bigisakabaka Kabare yungamo atera Muhigirwa wa Rwabugili watwaraga Nyaruguru n’u Buyenzi, na we aramwica. Muhigirwa, amaze gupfa, umugabo Rwamanywa w’i Buliza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buliza, bwari bwaragabanywe n’umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abaliza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa. Bahorera Muhigirwa.

Ubuyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w’ Umuhebyi wari umugaragu wa Muhigirwa. Bamubwiye kujya kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera, arabasubiza ati “Aho guhakwa n’umugore namwinjira.”

Nuko muri iryo hizana ryo hirya no hino, i Burenga haduka undi mugabo Ndungutse; yiyita mwene Rutalindwa, avuga ko ari we ukwiye kuba umwami w’u Rwanda. Bukeye yisungwa n’umutwa Basebya n’abagaragu be b’impunyu. Ubwo Basebya yagiye kuyoboka kwa Ndungutse kuko icyo gihugu cy’u Rukiga cyari cyamuyobatse bamwita umwami wa Rwabugili. Bavuga ko Musinga atari umwami, bakavuga ko ingoma yayibiwe na nyirarume Kabare. Basebya amaze kuyoboka Ndungutse na Rukara umutware w’ Abarashi aza kumuyoboka.

Rukara na Basebya ngo bajyana Ndungutse hirya ahiherereye, bati “Oya kwigira umwami wiyita umwuzukuru wa Rwabugili, reka dukomeze tugande twononere Kabare; ahubwo tuzapfane ariko utiyise umwami!” Rukara na Basebya bamaze gutaha, Ndungutse abaza abajyanama be yitaga Abiru, ati “Ndi iki?” Bati “Uri Umwami wa Rwabugili!” ati “Abantu bambwira ko ntari umwami baravuga ukuri?” Abandi, bati “Abo ni abagome!”

Nuko Ndungutse ntiyongera kubana na Rukara na Basebya; umwe aganda ukwe, undi ukwe, batanishwa n’uko babujije Ndungutse kwiyita umwami. Bamaze gutandukana, iz’ibwami zitera Ndungutse na Basebya na Rukara. Bafatwa n’Abadage na Rwubusisi barabica. Ndungutse we yaguye mu itsimbaniro, na ho bagenzi, be bishwe nyuma.

Kuva ubwo rero uwo mugani wamamara mu Rwanda uturutse kuri Ndungutse, Rukara na Basebya babuzaga kwiyita umwami yagera iwe i Burenga akabyanga, hanyuma akabizira. Ni cyo gituma iyo bagiriye umuntu inama akayanga, bavuga bati “Yabitaye i Burenga!”

Guta ibintu i Burenga = Kubyanga.

Please follow and like us:

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top