Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Yakoze iyo bwabaga, Uyu mugani baca ngo: “Yakoze iyo bwabaga”, cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, 

Yakoze iyo bwabaga

Uyu mugani baca ngo: “Yakoze iyo bwabaga”, cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n’intama; ahasaga umwaka w’i 1500.

Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati “Kora iyo bwabaga!” Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n’iki, iyo kimunaniye bagira bati “Gerageza” Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi!

Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro n’iy’umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa

Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishwe n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k’Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b’ibwami barabahiga barabahashya, kugira ngo, batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho, abandi, bati “Yapfanye na se”

Ubwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina; bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi” Abandi baramubwira, bati “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka!” Aradukukanye yakabura amagara!

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.”

Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati “Kora aho bwabaga”, ariko bo baba bavuga ubugabo yari asanganywe; bifata bityo.

Gukora aho bwabaga = Kwiharahara.

Yatuye ibishyito

Uyu mugani baca bavuga ngo “Yatuye ibishyito”, bawuca iyo babonye umuntu uhunyiza mu gitaramo nk’usinzira; ni bwo bagira bati “Naka aratura ibishyito”; na we uwaraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bakagira, bati “Naka yaraye ku gishyito” Iyo migani yombi yakomotse kuri Ruganzu Ndoli n’Ibishyito bya Nzira ya Muramira; ahasaga umwaka w’1500.

Ruganzu akibundura u Rwanda yaritatiraga agatera; ntiyali nk’abandi bami b’i Rwanda bagiraga abatasi babatatira amahugu bazatera; ni yo mpamvu icyivugo cye kigira aho bagera, kiti: “Ndi Cyabukanga umukanguzi w’ibyuma: Cyitatire cya Mutabazi naritatiye ndatera; ndatikuza ntera ababisha ubwoba, … ! Ubwo atikije kwa Nzira ya Muramira mu Bugara (muri Kivu, Zayire [RDC] ) yali yabanje kuhitatira ubwe: yavuye mu Rwanda ajya kumuhakwaho; aragenda agezeyo akoma yombi, ati “Nyagasani nje kugukeza ngo uzandeme amaboko n’amaguru (ni ko bakezaga); kandi nje nshitse Ruganzu; banteranije na we kandi yankundaga, mbonye maze kugira ubuhake buke kandi nari umutoni we nkubitiyeho no kuba intwali mu ngabo ze, mpitamo kumucika nkugana; none nyikiriza nanjye nzakubera intwali. Nzira yumvise iyo ntwali icitse mu Rwanda, arishima. Abaza Ruganzu, ati “Uretse ubutwali n’ubutoni, ubundi wari ufite murimo ki kwa Ruganzu” Undi, ati “Nari umucanyi n’umucuranzi!” Nzira yumvise gucuranga na byo biramushimisha; abwira Ruganzu ati “Nanjye uzajye unkorera iyo mirimo yombi: gucana no gucuranga”. Amubaza uko yitwa, undi, ati “Nitwa Cyambarantama”; yanakundaga kwambara uruhu rw’ intama.

Nuko Ruganzu abona ubuhake kuri Nzira ya Muramira, bumaze kwira ajya mu gitaramo, aracuranga baramushima, arara acuranga, arita hanze. Bukeye abwira Nzira, ati “Nimumpe intorezo njye kwasa inkwi. Barayimuha, ajya mu ishyamba yasa imiba myinshi arahambira arayirunda atahana umwe. Uwo munsi Nzira araza inkera, mu mihigo Ruganzu na we ntiyahatangwa; arahiga avuga ibyivugo bye, ati : “Ndi Cyabakanga, ndi umukanguzi w’amacumu: nacumitiye Bwenge ku Kivirivindi avira imbuga; nishe Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukingo wa Makwaza, nica Mpandahande ngira ngo mvire i Ruhande rimwe!” Abari aho bose baramushima. Ariko havamo bamwe mu batasi ba Nzira baraye inkera, babaza Ruganzu, bati “Icyo cyivugo ko ari icya Ruganzu Ndoli ?” Undi, ati “Kwa Ruganzu twivuga icyivugo kimwe.”

Ubwo Nzira yari afite ingabo ze z’intwali cyane zikitwa Ibishyito, zigatwarwa n’icyegera cye cyitwa Mfashuzo; zari ijana; zikamurarira zakuranwa: 50 ikabanza, 50 yindi ikayakira ijoro bakarita hanze. Ruganzu amaze kuba umutoni w’akadasohoka kwa Nzira, yigira inama ya gitasi, ati “Ubwo maze kumenyerana na Nzira, baliya bararirizi be ndabashyikiriye” Nzira namara gusinzina nzajya njya aho Ibishyito byota; mbaganirize ndetse nabacurangire. Ibishyito biramukunda baramenyerana. Bukeye ajya mu ishyamba kwasa; ahura n’Ibisumizi bike bije kumubaza aho agereje ubutasi bwe. Arababwira, ati “Nzira naramushyikiriye maze kumumenya imico n’ingeso, ariko ikikinduhije ni abararirizi be: barara bicaye n’amacumu n’imiheto bahindurana bakarita hanze. ati “Nimugende mumare uku kwezi, nigushira mugaruke nzababwira aho mbigereje” Barataha Ruganzu na we yikorera inkwi ze, arataha. Nimugoroba ajya gucana kwa Nzira, amaze gucana afata inanga ye aracuranga.

Nzira amaze gusinzira Ruganzu asanga Ibishyito aho biri baraganira; bakaba bafite inzoga, baramuha barasangira. Abonye bamuhaye aboneraho ijambo ryo gutata koko; aratangira, ati “Ino mufite inzoga nziza cyane; ariko iwacu haba inzoga bita inturire izitambutse kure! “

Ibishyito biti: “Ese twayibona dute?” Ruganzu, ati “Mfite umwana wanjye ujya yiyiba akansura, nzamumbwira ayinzanire mbahe mwumve.

Biba aho, ukwezi gushize asubira muri rya shyamba. Ahahurira n’Ibisumizi bibiri: Muvunyi na Rucinya. Bamubaza aho agejeje ubutasi bwe. ati “Maze kubashyikira; ahubwo nimugende ejobundi tuzahurire aha munzaniye inzoga y’inturire mu kabindi k’injyabwami (k’urugero) nzihere za ngabo za Nzira nababwiraga ko arizo zankuye umutima; na zo maze kuziyegereza. Ibisumizi birataha, na we yikorera inkwi arataha. Hashize iminsi ibiri asubirayo arongero ahura na Muvunyi na Rucinya bamuzaniye ya nzoga. Barayisogongera! Abasezeraho barataha, inzoga ayihisha mu ishyamba, ajyana inkwi mu rugo, azigejejeyo asubira mu ishyamba kuzana ya nzoga; arayizana ayihisha mu gihuru inyuma y’urugo. Bugorobye ajya gucana aracuranga; Nzira amaze gusinzira, Ruganzu yisangira Ibishyito ku ikame, baraganira; ariko asanga nta nzoga bafite. Arababwira, ati “Ubanza ya nzoga nayibonye!” Aragenda arayizana arayisogongera. Igishyito cya mbere gisomye kiratangara; kibwira abandi, kiti: “Na mwe nimuze mwiyumvire icyo mutarabona.”

Baranywa, baraganira. Noneho ibishyito birushaho kuzura na Ruganzu kuruta mbere. Bamaze kunywa Ruganzu asubiza akabindi muri cya gihuru, mu gitondo akajyana mu ishyamba; ahahurira na Muvunyi na Rucinya, ati “Noneho mugende munshakire inzoga z’inturire 50, maze muzagaruke ejobundi duhurire aha: ariko muzaze muri igitero. Bose bajya iyo bajya, bugorobye Ruganzu ajya gucana no gucurangira Nzira. Amaze gusinzira Ruganzu yigira ku ikome mu Bishyito, baraganira, ati “Noneho nzababonera inzoga nyinshi tuzanywa tugahaga!” Ibishyito birishima, biti: “Ariko se tuzazibona nka ryari?” ati “Nzababwira umunsi.”

Nuko Ruganzu amaze kubarindagiza atyo, yigira inama ya kujya kwa Mfashuzo umutware wabo. Ajyayo aramucurangira ararayo, kugira ngo arebe uburyo baryama n’igihe bakangukira. Arara abishishoza buracya; asubira mu ishyamba ahura n’Ibisumizi bazanye za nzoga 50. Abereka aho bazishyira; ati “Maze mujye kure yazo na njye ngiye kubwira Ibishyito tuze kuzikorera nijoro; ubwo namwe mube mwitoyemo babili badukurikire bajye mu gico inyuma y’urugo kwa Nzira kugira ngo bumve ibyo tuvuga; maze igihe nikigera mbarengurire mutere.”

Aragenda abwira Ibishyito ko inzoga zabonetse. Bumaze kwira bashyira nzira bajya kuzizana; baratereka barasinda. Arabashuka, ati “Mube murambaraye ndasigara nshuranga; kandi nihagira igikoma ndabakangura. Ibishyito biriryamira; byose bimaze gusinzira Ruganzu aromboka ajya inyuma y’urugo kurangurura ba bandi; ati “Nimuze barasinziriye.” Abacamo amashinga; bamwe abashyira ku Bishyito, abandi abohereza mu rugo kwa Nzira, abasigaye bajya kwa Mfashuzo kubambira. Bamaze gukwira amashinga urugo rwa Nzira baruha inkongi bamugwa gitumo baramwica; arapfa n’umutware we Mfashuzo, birapfa Ibishyito na rubanda rundi; ibyo kwa Nzira biratikira birayoka, Ruganzu aganza Nzira atyo.

Kuva ubwo rero Abanyarwanda benderaho; babona uhunyiza mu gitaramo nk’uwisinziriza ku mayeri, bati “Dore ngo naka aratura ibishyito”, burya baba bacishiriza uko Ruganzu yatuye (inzoga) Ibishyito bya Nzira abitata mu cyayenge (ku mayeli), akabona urwaho rwo kumwica. Banabona kandi umuntu waraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bati “Yaraye ku gishyito”. Ubwo baba bazirikana uko Ruganzu yaraye ku gishyito cyari umutware w’intebe mu Bishyito, akarara agicaniye aneka imiryamire n’imibyukire y’aho.

Gutura ibishyito = Gutata mu cyayenge;  Kurara ku gishyito= Kuneka wenyine.

Yafatiwe mu maguru mashya

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashwe rugikubita, bidateye kabiri; ni bwo bavuga; ngo yafatiwe mu maguru mashya. Wakomotse ku nshuti ebyiri: imwe yari ituye i Bulinga inyuma ya Ndiza, indi ituye mu Gitoki ku Ndiza.

Aba bagabo bombi ngo babanye bakiri bato, bakurira muri uwo mubano wabo; aho ngo n’ingano n’indeshyo bikaba mahwi. Hanyuma bombi barashaka, ariko ntibaremya. Bamaze kunanirwa n’urushako; bigira inama yo kureka abagore; bati “Abagore baratunaniye, none ibyiza ni uko twareka gushaka.” Inama barayinoza; bombi bareka gushaka bigumira mu ngo zabo. Baratunga ubukungu buraniha.

Haciyeho iminsi umunyabulinga agenderera umunyagitoki. Agezeyo asanga yahishije inzoga. Baratangira baranywa baranezerwa barara inkera. Mu gitondo wa munyabulinga abwira umunyagitoki, ati:”Ndagusaba ko dusubira mu nama twagiye kera; kandi niba utakiyibuka nyigusubiriremo.” Uwo mu gitoki, ati “Ngaho” Uw’i Bulinga, ati “Kutagira umugore byandambiye: kwitekera no kwivomera byananiye, kandi ndeba nkiri muto, none ngiye gushaka.” Umunyagitoki, ati “Jye wabonye ibintu ngasubira ibindi, uretse no kumushaka n’uwo duhuriye mu nzira asigaye antera isesemi!” Umunyabulinga, ati “Ni aho rero ntuzagire ngo nkwiciye amasezerano; jyewe ngiye kwishakira!”

Nuko barangije inama yabo birirwa aho, mu kindi gitondo umunyabulinga arasezera.

Umunyagitoki aramuherekeza. Bageze mu nzira, uw’ i Bulinga abwira uwo mu Gitoki, ati “Erega burya nasize narasabye, ahubwo nari naje kubikumenyesha; hasigaye kugutumaho ukantahira ubukwe.” Basezeranaho, umwe ajya iwabo, undi asubira iwabo. Haciyeho iminsi, uw’i Bulinga aratebutsa. Bamubwira umunsi bazamushyingiriraho. Atuma kuri mugenzi we wo mu Gitoki ngo yitegure. Igihe kigeze arikora ataha ubukwe i Bulinga. Ubukwe burataha barashyingira, mu gitondo abakwe barasezererwa barataha. Bamaze gutaha wa munyagitoki yirwaza rutenga aguma i Bulinga; mbese asa n’utahira, ntiyatirimuka ku mugeni. Ubwiza bw’uwo mugeni bumwibagiza amasezerano yavuganye na mugenzi we. Bigeze aho wa munyabulinga ajya gushora inka ku ibuga; rikaba hafi y’urugo.

Nuko atirimutse aho, umunyagitoki yegera umugeni, aramuhendahenda ngo baryamane. Umugeni abanza kumwangira biratinda. Umugabo amaze kumugondoza, aramwemerera; ariko yemera umugabo we ageze hafi y’urugo amaze kuhira inka. Bakimara kuryama, nyir’urugo abagwa gitumo, yitegereza mugenzi we, abuze uko yamugira, aramubwira, ati “Mbe shahu ko mbafatiye mu maguru mashya!” Amubwira atyo kuko bwari ubwa mbere uwo mugeni atangira gusambanira muri urwo rugo; nta wundi wigeze kumusambanya amaze kurongorwa.

Gufatirwa mu maguru mashya = Gufatwa rugikubita

Yabuze intama n’ibyuma

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga ngo: “Yabuze intama n’ibyuma.” Wakomotse kuri Mutabaruka w’i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w’i 1800.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w’akadasohoka kwa Gahindiro. Agenda amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo se w’uwo Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye.

Amugabira inka nyinshi n’ingabo zo mu karere ko mu Nduga ya Kigoma na Muyange; ndetse na Gatagara. Rwasine abonye amaze kugabana bimuribagije, atumira se Mutabaruka ngo aze basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w’impangu (umucuruzi w’umuhanga).

Araboneza n’iw’umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana ibintu yahawe mo kabiri:

Mutabaruka yegurirwa iby’uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby’ ahagana mu Mutende no mu Mayaga y’epfo.

Nuko Mutabaruka n’umuhungu barakira baratunganirwa. Ariko muri ubwo bukire bwabo, wa mwuga wa Mutabaruka w’ubugenza ntiyawuteshukaho; agashaka abantu bakamugurira intama bakazijyana i Buberuka bakazigura amasuka, bakayazana bakayagura ibimasa n’amagumba; bityo bityo… umwuga uba umwuga, mbese Mutabaruka arunguka cyane biravugwa. Umunsi umwe rero, dore ko Rugaju ubutoni bwe kuri Gahindiro bwari bwaramurenze yarahindutse umudabagizi, yumva abantu bari kumuharuro baganira ibyerekeye ubutunzi; bavuga ngo: “Umuntu ugiye kuba umutunzi muzima ni Mutabaruka; agura intama akohereza i Buberuka, bazigezayo bakazigura amasuka, bamara kuyamumurikira akayagura ibimasa n’amagumba agahindukira bimwe akabigwatiriza ibindi akabigurana inka!”

Rugaju amaze kurita mu gutwi akeka ko banegura Mutabaruka kandi ari uw’iwabo. Ahamagaza umuntu wo gutuma kuri Rwasine ngo aze amwitabe; icyo gihe ntiyari ahari. Umuntu amugezeho, Rugaju ati “Hutera ujye kwa Rwasine umubwire muzane ntumusige; ahubwo na we uhameyo.” Intumwa iragenda isohoza ubutumwa; isobanurira Rwasine ko yamwihanangirije ngo bagombe bazane. Bahera ko bashyira nzira ikitaraganya no kwa Rugaju. Abaza Rwasine, ati “Harya sha! so ngo ni umugenza?” Undi abura icyo avuga arajumarirwa. Rugaju akebuka abatwa bari aho arababwira, ati “Nimujye kwa Mutabaruka mumusake amasuka n’intama afite; ibyo musangayo byose mubyijyanire.” Ubwo yamwangagaho iryo zina ry’ubugenza kandi yaramukijije.

Nuko abatwa barikora baragenda, batuma no kuri bene wabo bandi ngo babatize umurindi kuko bari bake. Impini irashyiguka no kwa Mutabaruka; urugo bararusaka; amasuka barasahura, amatama barayobora. Ariko inka ntibazikoraho kuko Rwasine yari umutoni wa Rugaju cyane. Mutabaruka rero anyagwa atyo, abura intama ze n’ibyuma (amasuka).

Aho ni ho hakomotse umugani baca kenshi iyo babonye umuntu wabuze byose bati “Naka yabuze intama n’ibyuma!” Ni ukuvuga ko yabuze ibyo munzu n’ibyo hanze nka Mutabaruka.

Kubura intama n’ibyuma = kubura epfo na ruguru

KARYAMYENDA

Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati “Jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, nanjye nzakwishyura.” Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose.

Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y’uruzi guhambira imiganda y’inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka. Nuko abwira iyo ngona ati “Reka dusangire iyi nka, nanjye nzakwishyura.” Ya ngona iremera baragabana.

Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma. Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti “Nyishyura!” Arayibwira ati “Ejo uzaryame ahangaha, nzayizana, nawe uyigire uko ushaka.” Iramureka aragenda.

Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti “Jyewe rero, sinsiga ntakwishe.” Wa muntu na we, ati “Oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke.”

Ngo bucye, igaruka kumwishyuza. Arayibwira, ati “Jya hariya hafi y’uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica.” Naho arayereka aho yari yasize ya ngona.

Ya ngwe iramanuka no ku ruzi. Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk’ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti “Birarangiye wa mugabo ntiyambeshye.” Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.

Akaryamyenda gashima kishyuye.

Please follow and like us:

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top