Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Muyango, ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo byo kwizihiza Intwari z’u Rwanda naho, Mariya Yohana, niwe uzaba ari umuhanzi mukuru muri ibi bitaramo,

Mariya Yohana na Muyango bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka igihugu hizihizwa ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ibi bitaramo bizazenguruka igihugu byateguwe na Karisimbi Events, bifite insanganyamatsiko igira iti

Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Abategura iki gikorwa bavuze ko kigamije guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko hifashishijwe umuco, indirimbo n’ubuhanzi.

‘Ubutwari Tour 2026’ iteganyijwe kuzenguruka intara zitandukanye z’igihugu mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2026.

Biteganyijwe ko izatangirira i Nyanza ku wa 17 Mutarama, ikomereze i Musanze ku wa 24 Mutarama, i Nyagatare ku wa 23 Mutarama, i Rubavu ku wa 30 Mutarama, isozwe i Kigali ku wa 31 Mutarama 2026. Ibi bitaramo bizabanziriza Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Umuhanzi w’icyubahiro muri ibi bitaramo ni Mariya Yohana, uzwi cyane nk’umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka umuziki wubakiye ku muco n’indangagaciro nyarwanda. Azifatanya na Muyango, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kubera indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse ku bumwe, amateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda.

Aba bahanzi bazahurira ku rubyiniro n’abandi barimo Sofia Nzayisenga ndetse n’abahanzi b’aho ibitaramo bizabera bazajya batungurana, hagamijwe guteza imbere impano zo mu ntara no guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwarwo.

Ibi bitaramo kandi bizarangwa n’ibiganiro n’ibikorwa by’umuco

bigaruka ku mateka y’u Rwanda, uruhare rw’Intwari mu kubohora igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Abategura iki gikorwa bashimangira ko “Kwinjira ni ubuntu”, bityo abaturage bakazagira amahirwe yo kwitabira ibi bitaramo nta kiguzi.

Please follow and like us:

Author Profile

Hortense Uwase
Ndi umwanditsi wa hano kuri Abode Tidings. ufite inkuru ushaka gutangaza. Wa nyuza kuri web form hariya kuri Contact us page, ubundi ugatangaza ibyo ushaka gutangaza hano. Ndabigutangariza

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top