Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Erixon Kabera, ukomoka mu Rwanda yishwe ku wa gatandatu arashwe n’abapolisi muri Canada, umugore bashakanye Lydia Nimbeshaho avuga ko bifuza ubutabera, kandi bashaka ko ukuri kose ku buryo Kabera yishwe gushyirwa ahagaragara.

Erixon Kabera yapfiriye kwa muganga azize ibikomere nyuma yo kuraswa amasasu ane n’abapolisi babiri nk’uko Lydia Nimbeshaho bashakanye abivuga, Bamwishe nk’inyamaswa’ – Lydia washakanye na Erixon Kabera Umunyarwanda wishwe n’abapolisi muri Canada

Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’intara ya Ontario rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugorobaku wa gatandatu abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.

Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashe imbunda zabo” amasasu akamufata.

Lydia Nimbeshaho yabwiye itangazamakuru ko ibyo byabaye Kabera ari iwe wenyine. Ati: “Nta kintu na kimwe bahise batubwira, nahamagawe n’inshuti ye [Erixon] nka saa tatu z’ijoro bari kwa muganga.

“Tugeze kwa muganga, twasanze barimo kumubaga, umuganga yatubwiye ko bamurashe isasu rimwe mu mutima, abiri mu nda, no mu matako isasu rimwe.”

Kabera w’imyaka 43 wari umukuru wungirije w’umuryango mugari w’Abanyarwanda baba i Toronto. Ku wa gatanu, umunsi umwe mbere y’uko apfa, yashyize videwo kurubuga rwa x ayishyiraho ubutumwa avuga ngo: “Uwa gatanu mwiza mwese, nimworoherane. Urukundo ruratsinda”.

Lydia avuga ko Erixon Kabera wari uzwi na benshi ku izina rya Gentil yapfuye nyuma ya saa sita z’ijoro ryo ku wa gatandatu.

Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.

Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

Lydia Nimbeshaho, umuvuzi w’indwara zo mu mutwe wifashisha ibiganiro n’ubujyanama (Psychotherapist), avuga ko Erixon Kabera atabarashe, ati: “Baramwishe. Nta mbunda yagiraga”.

Yongeraho ati: “Ubuzima bwe bwose ni umuntu ukorera kominote, si na kominote y’Abanyarwanda gusa ni umuntu wakoranye na polisi ya hano mu bikorwa byo kwita kuri kominote. Twebwe abamuzi twese nta muntu uzi Erixon agira intwaro. Ni umuntu w’amahoro, mu bintu byose yakora, ntabwo yarwana cyangwa ngo asagarire abapolisi”.

Ikinyamakuru The Spectator cyo muri Canada gisubiramo umuvugizi w’igipolisi cya Hamilton avuga ko umuntu uba mu nyubako na Kabera yari atuyemo, yahamagaye polisi kuko hari umugabo ku rugi rwabo bakeka ko afite imbunda ntoya.

Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU irimo gukora iperereza, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, cyongeraho ko yagize ati: “niba abapolisi barashe imbunda zabo, bagomba kuba bumvise ikintu cyugarije ubuzima cyangwa kubabaza umubiri gukomeye kuri bo cyangwa ku bandi”.

Igipolisi kibuga ko hari gukorwa iperereza ku buryo Erixon Kabera yishwemo

Lydia avuga ko hari amakuru menshi batababwira, gusa ko hari “umuntu wahamagaye 911 (nimero ya polisi) ariko tutaranamenya ko bamurashe, polisi yahise yandika ku rubuga rwayo ko hari umuntu barasanye muri Hamilton wari ufite imbunda akaba yatwawe ku bitaro.”

Avuga ko ibi byabababaje nk’umuryango we kuko byatumye Kabera abanza kumvikana nk’umuntu warashwe arimo kurasana na polisi, mu gihe ngo atari ko bimeze nk’uko nyuma SIU yabitangaje.

Ati: “Ntituramenya uwo muntu wahamagaye polisi. Hari amakuru menshi tudafite akiri mu iperereza, ariko ikiboneka bamurashe bamuturutse imbere abareba, ubwabo bavuze ko atigeze abarasa.

Scroll to Top