Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Uwishyaka Bazirisa ni umukobwa w’inkumi wiyemeje guhangana n’ubu bumuga yavukanye ndetse n’ihezwa ribushingiyeho bamwe mu bameze nka we bahura na ryo mu miryango.

Nubwo afite ubumuga bw’ubugufi bukabije, iyi nkumi ntikeneye impuhwe zidakwiye

Bazirisa yarangije amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu akaba akurikirana amasomo yo kwita ku bwiza bw’abagore, Afite ubumuga bw’ubugufi bukabije ariko ngo yumva nta kintu atakora mu gihe yaba ashyigikiwe.

Yitwa Uwishyaka Bazirisa ni umukobwa w’inkumi wiyemeje guhangana n’ubu bumuga yavukanye ndetse n’ihezwa ribushingiyeho bamwe mu bameze nka we bahura na ryo mu miryango.

Ntakunda kuvuga imyaka ye (nk’abandi bakobwa benshi) ariko avuga ko yujuje imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko.

Uyu mukobwa wafashijwe n’umuryango we agashobora kujya ahagaragara asaba imiryango kudaheza abana bavukanye ubumuga kuko kubafasha kwiyakira bituma bashobora kugira icyo bimarira.

Yize kandi arangiza amashuri abanza n’ayisumbuye, ubu akaba akurikirana amasomo yo kwita ku bwiza bw’abagore.

Bazirisa uhora wisekera avuga ko bitoroshye kubaho ufite ubumuga nk’ubwe nubwo kuri we avuga ko yamaze kubwakira ndetse akaba ahamagarira n’abandi nka we kwiyakira no kumva ko bafite agaciro.

Avuga ko yafashijwe n’umuryango we kwakira ubumuga bwe, ariko ngo hari abataragize aya mahirwe ndetse bagihezwa.

Nakuze numva ko nta muvandimwe wanjye wagira amanota menshi kundusha mu ishuri. Numvaga nta wagira uburenganzira kundusha mu rugo kandi numvaga nabanza gukora imirimo yo mu rugo mbere y’abandi nubwo bo badafite ubumuga”.

Bazirisa ni umwe muri bake bagize amahirwe yo gushyigikirwa n’umuryango. Baba abavandimwe be ( bo badafite ubumuga) ndetse n’umubyeyi we .

Gusa uyu mukobwa uhora yishimye we akavuga ko hari abandi benshi bagihezwa.

Ikindi ngo hari n’ingorane zindi abafite ubumuga nk’ubwe biharije.

Ati: “Hari igihe nko muri gare (aho bategera imodoka ) usanga urukarabiro ruri hejuru cyane udashobora kuhagera kandi ugomba gusukura intoki. Wajya kuri guichet ya Bank ugahereza umuntu amafranga utamureba kuko abahubatse batatekereje ubu bumuga.

Ufite ubumuga bwo kutumva agiye kwivuza agasanga muganga ashobora kumvikana na we nta bwo yakwibuka ko afite ubumuga ‘’.

Mukarugendo Gratia ni umubyeyi wa Bazirisa. Ubwo namusuraga mu nkengero z’umujyi wa Kigali yambwiye kuri uyu mwana we wavukanye ubu bumuga nyamara nta wundi mu bana be wabuvukanye.

Agira ati: “Twe ntacyo byadutwaye, twaramukunze akivuka kuko twumvaga ko ari Imana yabigennye uko. Hari ababyaye abana barebare ariko na bo si bo babishatse gutyo. Abafite ubumuga na bo ubabyarira amezi 9 nk’abandi ndetse n’ibise bikurya nko ku bandi”.

Kugira umubyeyi n’abavandimwe bamushyigikira ngo cyo cyatumye Bazirisa ashobora kwakira uko yavutse ndetse agashobora no kujya mu ishuri.

Gusa haracyari imiryango myinshi igiheza abana nka we, bakavutswa bwinshi mu burenganzira buhabwa abandi.

Leave a Comment

Scroll to Top