Umuyobozi w’Itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Rugagi Innocent , ni umwe mu bari kuvugwa cyane muri iyi minsi, nyuma yo kuvugwaho kugura imodoka ya miliyoni 280 Frw, iby’ifungwa rya zimwe mu nsengero mu Rwanda, kubwira umunyamakuru ko nta bugingo azabona n’ibindi.
Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inyigisho ze, yakunze kumvikana mu nkuru zitavugwaho rumwe, bamwe bamushinja gushakira ubukire mu ibwirizabutumwa, ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ibindi.
Dr. Rugagi yaganiriye nitangazamakuru, ava imuzi byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho ndetse n’ahazaza h’itorero ashinzwe mu Rwanda dore ko insengero zaryo zose zafunzwe mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.
Imodoka ya miliyoni 280 Frw
Bishop Rugagi yavuze ko ifungwa ry’insengero mu 2018, ryamusigiye isomo rikomeye ry’uko bakwiriye kwishakamo imbaraga, bakubaka insengero zigezweho hirya no hino mu gihugu.
Icyo gihe insengero bakoreshaga barazikodeshaga, izindi zikaba zubatse mu buryo butajyanye n’igihe ari nacyo cyatumye zongera gufungwa uyu mwaka.
Kugeza ubu Redeemed Gospel Church yatangiye mu Rwanda mu 1992, nta rusengero na rumwe isigaranye aho abantu bashobora guteranira imbonankubone, nubwo Rugagi yizeza ko bafite ibibanza mu Bugesera, Ruhango n’i Kigali, aho bagiye kubaka insengero zijyanye n’icyerecyezo.
Nubwo nta rusengero rwujuje ibisabwa, Bishop Rugagi bimaze iminsi bivugwa ko yaguze imodoka ya miliyoni 280 Frw, hakibazwa uburyo ashobora kugura imodoka ifite ako gaciro, nta rusengero agira.
Ati “Ntabwo nayiguze miliyoni 280 Frw, icyo ntabwo ari ukuri. Nayiguriye muri Canada, yari nshya kandi nyimaranye imyaka ine.”
Yakomeje agira ati “Icyo ahubwo ukwiriye kumenya, nayishyuye mu mafaranga y’itorero? Ntabwo nishyuye mu mafaranga y’itorero”.
Bishop Rugagi yirinze kuvuga aho amafaranga yaguze iyo modoka yaturutse, gusa ashimangira ko afite ibindi akora bimwinjiriza ari nabyo bimutunze n’umuryango we.
Ati “Kuva ntangiye umurimo w’Imana, nta munsi n’umwe nari nafata habe n’igiceri cy’atanu kuri konti y’itorero ngo nyigurize. Na mbere y’uko mba mu itorero, hari ibyo nabashaga gukora ngo mbeho. Ntabwo natunze imodoka ari uko ngiye muri Redeemed, na mbere hose ntabwo nagendaga n’amaguru.”
Inyigisho z’ubuyobe n’ubuhanuzi bw’ibinyoma
Bishop Rugagi yavuze ko yashimishijwe n’icyemezo Leta y’u Rwanda iherutse gufata, cyo gufunga insengero n’amwe mu madini n’amatorero atubahiriza ibisabwa.
Yavuze ko ari uburyo bwiza bwo guca akajagari, kuko hari abari bamaze kwinjizamo inyigisho z’ubuyobe.
Ati “Niba ushobora kubwira umwana w’u Rwanda ngo ntanywe amata, ntarye imboga, ntajye kwivuza, ntarebe ibendera […] Ubuyobe buruta ubwo ni ubuhe? Ntabwo ari ubwisanzure.”
Icyakora Rugagi na we ni umwe mu bagiye batungwa agatoki ku nyigisho atanga. Urugero ni amashusho yagiye hanze mu 2018, aho yasabaga abantu kuzana amafaranga yo gufasha umukene.
Muri ayo mashusho yakwirakwijwe cyane, hari aho Rugagi agira ati “Buri wese ashyire amafaranga hano. Zana amafaranga hano. Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo. Nta bukene buzakuzaho, urimo urajugunya ubukene bwawe hano.”
Ayo mafaranga amaze kuzura inkangara, Bishop Rugagi yayahaye umwe mu bantu bari bapfukamye imbere wari wasabye ubufasha.
Kugura indege n’imihigo mu madini
Bishop Rugagi yavuze ko abona ko kugira ngo akavuyo gacike mu madini n’amatorero ndetse n’abantu bongere kuyagirira icyizere, hakenewe ko habaho imihigo n’igenzura rihoraho.
Ati “Cyane rwose, badushyire ku mihigo. Bituma ibikorwa biboneka gusumbya amagambo. Uze umbaze inshingano kuko ubu umuntu ashobora kuvuga ko amafaranga [tubona] tuyajyana.”
Rugagi kandi yavuze ko byajya byoroha kumenya niba idini rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, abatabikora bagakurikiranwa.
Uyu mugabo kandi yabajijwe ku ndege yigeze kuvuga ko azagura. Ni ubutumwa yatanze mu 2018 imbere y’abakiristu be, avuga ko akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruganda rwa Boeing, kureba indege azagura.
Yabwiye itangazamakuru ko inzozi zo kugura indege atarazigeraho, ariko ko zigihari kandi bishoboka.
Ati “Indege ntabwo ari ikintu gikomeye kuko mfite inshuti zizifite zaje no kunsura mu Rwanda. Ni igikoresho cyorohereza umuntu mu rugendo. Nta jambo na rimwe rivugwa ngo rihere, mu gihe cyose umuntu agihumeka aba ari umukandida w’ibyiza.”
Abode tidings Urubuga Nyarwanda, umuntu uwo ariwe wese yemerewe gutanga ho ibitecyerezo. Byiza byubaka akakuri ku umutima gasese hano kuri abodetidings