Ikigo gishinzwe gufata inzoka kikazisubiza mu gasozi cyo mu mujyi wa Melbourne (cyitwa Melbourne Snake Control) cyavuze ko cyitabajwe ngo gikureho iyo nzoka, yatahuwe ko ari iyo mu bwoko buzwi nka ‘tiger snake’, imwe mu nzoka za mbere ku isi zigira ubumara bwinshi cyane.
Polisi yatangaje iyi foto, ivuga ko “twahamagaje inzobere kugira ngo inzoka yimurwe mu mutekano”
Uwo mushoferi yajyanwe mu bitaro kuko bicyekwa ko iyo nzoka yaba yamurumye ndetse ameze neza, nkuko icyo kigo gishinzwe gufata inzoka cy’i Melbourne cyabivuze mu butumwa cyatangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Polisi yo muri leta ya Victoria yagize iti: “Mu buryo butangaje, yashoboye kuyikuraho [ku kuguru] ndetse arakatakata mu modoka nyinshi nuko aparika ku ruhande rw’umuhanda abona gusimbuka ava mu modoka ye ajya hanze ahatekanye.”
Abapolisi bavuze ko ahangayitse ndetse “yaguye mu kantu”.
Polisi yongeyeho ko abashoferi bamunyuzeho aho ku muhanda “basigaye mu rujijo” ubwo iyo nzoka yakurwaga mu modoka.
Tim Nanninga, wo muri icyo kigo gifata inzoka cy’i Melbourne, yavuze ko bamwe mu bashoferi bahise batangira gufata videwo z’uko gukurwa mu modoka kwayo.
Nanninga yabwiye igitangazamakuru ABC News cyo muri Australia ko yasubije iyo nzoka mu gasozi “kure cyane y’inzu, abantu n’imbwa”.