Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Ernest Rwamucyo, yanenze leta ya DR Congo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu bigira ingaruka ku bihugu bituranyi bayo,

Rwamucyo yavuze ko “Inkeke ya mbere y’u Rwanda ni ubufatanye bwa FDLR na FARDC n’indi mitwe”, ati: “FDLR ni wo mutwe umaze imyaka myinshi muri DRC kandi havutse indi mitwe yo gufasha FDLR nka Nyatura na Wazalendo zitandukanye”.

Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize FDLR yakomeje gukora ibikorwa byo kwica abantu no kubagirira nabi ishingiye ku bwoko bwabo mu burasirazuba bwa Congo no kugabana ibitero “byishe abantu bigasenya n’ibintu” mu Rwanda.

Ati: “Kuyisenya ni ingenzi cyane mu kubonera umuti urambye ikibazo muri burasirazuba bwa DRC”.

Rwamucyo yavuze ko uruhande rwabo nk’u Rwanda “twabisubiyemo kenshi, nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka kuri aya makimbirane”.

Uwari ahagarariye Angola muri iyi nama yavuze ko umuhate w’umuhuza Perezida João Lourenço “uzagera ku ntego ari uko gusa impande zirimo guhuzwa zibigizemo ubushake”.

‘Inkeke ya mbere y’u Rwanda ni FDLR ‘ – Rwamucyo

Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU yavuze ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo atari ikibazo cyo guhangana hagati y’u Rwanda na Congo ahubwo ko ari “ikibazo gifite imizi n’impamvu ndende zikwiye kwigirwa hamwe no gukemurwa”.

Rwamucyo yanenze raporo yatanzwe na Bintou Keita kuri iki kibazo, avuga ko ibogamiye ku ruhande rwa leta ya DR Congo kandi “irashaka kuvuga ko M23 ari yo mpamvu-muzi y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC”, ibyo yahakanye avuga ko amakimbirane muri ako gace ashingiye ku guhabwa akato kw’amoko arimo Abatutsi b’Abanyecongo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Yavuze ko raporo ya Keita “yananiwe kuvuga uburyo mu karere kagenzurwa na M23 hari amahoro kurusha ahagenzura n’ingabo za leta n’abafatanya na zo”, ko kandi “yirengangije ibikorwa by’ubugome, ubwicanyi, amagambo y’urwango n’ibindi byibasira abanyecongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi”. Ati: “Ibi ni byo shingiro ryo kubaho kwa M23 iharanira uburenganzira bwabo.”

Ibi Kayikwamba ahawe umwanya, yavuze ko ikibazo nk’icyo cy’imbere mu gihugu kitagomba guha u Rwanda uburenganzira bwo guhonyora amasezerano mpuzamahanga y’ubusugire bw’igihugu cyigenga.

Ernest Rwamucyo, ifoto ari mu biro bye

Ibyo Kayikwamba na Rwamucyo bavugiye ibihugu byabo mu kanama k’umutekano kw’isi ka ONU birambuye neza

Scroll to Top