
Patrick Irakiza avuga ko kubera iyi myitozo ye hari bamwe bamucyekaho kuba idayimoni
Abatari bacye baramutangarira, bamwe ndetse bakavuga ko akoresha imbaraga zitari iz’abantu.
Patrick Irakiza, umusore w’imyaka 23, akora imyitozo y’umubiri itamenyerewe, bigatuma abatari bacye bamwibazaho.
Uyu musore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’uburezi ry’i Rukara, mu burasirazuba bw’igihugu, ashobora gushushanya uruziga akoresheje umubiri we.
Anizingazingira ku giti nka kumwe inzoka ibigenza, ndetse akaba ashobora no kwigana ingendo za zimwe mu nyamaswa nk’ingagi.
Urebye ibyo akora, wakwibaza ko atagira igufa kandi na we yiyise Maguru ‘The Boneless’, ari byo bivuze mu Cyongereza umuntu utagira igufa, kubera ibisa n’ibidashoboka akoresha umubiri we.
Iyo yicaye, ashobora kurambura amaguru ye, kumwe akwerekeje ibumoso bwe ukundi iburyo, kuburyo ashushanya umurongo ugororotse w’imfuruka ya dogere 180, n’ibindi abatari bacye babona ko bitakorwa n’umuntu.
Uyu musore, ukomoka mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’igihugu ariko ubu akaba yiga kuri kaminuza i Rukara mu karere ka Kayonza,
Ubwo yakoraga imyitozo yo kwerekana ibyo ashobora gukoresha umubiri we, nagize amatsiko avanze n’impungenge. Ariko kuri we ngo nta kidasanzwe kirenze kwitoza.
Ati: “Nshobora gukoza umutwe ku kibuno. Ibyo ni ibintu bitangaza abantu iyo mbikoze.
“[Nshobora] Guhinduranya umugongo n’inda. Nshobora kuba nahindukira, inda ikareba inyuma umugongo wo ukaza imbere.
“Nkiri umwana nari ngororotse, nkora utuntu tw’utwigondo [two kwigonda] nabonye muri filime. [Icyo gihe] Abantu batangiye nyine kuvuga ko nta magufwa ngira, ngo nigonda nk’inzoka.
“Nari mfite amatsiko yo kwiga ibintu byo gusimbuka igipangu, [no] kwikaragira mu kirere. Nshaka ibintu nakora ndi jyenyine nsanga n’ubundi ikintu nakora ndi jyenyine ni ibintu byo kwigorora kuko ni wo mukino wari woroshye ku muntu yakora ari wenyine.”

Nubwo akora imyitozo ikaze isa no kugondoza umubiri we, Irakiza avuga ko nta munsi n’umwe aragira impanuka nk’imvune cyangwa indi ibabaza umubiri.
Namubajije niba hari umujyanama afite, nk’umuganga umufasha kumenya uko yabyitwaramo.
“Biragoye kuba waba ufite umuganga ukwitaho. Ni ibintu bijyana n’amafaranga kandi ntago [ntabwo] nari nagera ku rwego rwo kuja [kujya] kwisuzumisha umubiri.
“Gusa ndabizi neza ko Imana yampaye impano kandi mbere yo kubikora mba nasenze nkavuga nti ‘Mana, dore ngiye kwigorora, undinde. Ibyo ngiye gukora byose ndabizi ko ubushobozi mbukura kuri wowe’.
“Ndagenda ngakora nkigonda nta kibazo, ntabwo njya ngira impungenge. Ndahindukiza nyine umubiri nkawuhindukiza uko nshaka. Nta na rimwe nari numva navunitse.”
Iyi we yita imyitozo ngororamubiri isanzwe, hari abandi itera ubwoba ndetse bavuga ko hari izindi ngufu ashobora kuba yiyambaza zitari iza muntu.
Agira ati: “Hari abantu bavuga ngo mwe muri amadayimoni, ngo sinzi ibibaraga mukoresha… Hari abakecuru baba batifuza no kundeba rwose. Twahuza amaso akavuga ati ‘Anjanye [anjyanye] ikuzimu birarangiye’.”
Irakiza, ubu wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, avuga ko yifuza kuzamura urwego rw’imyitozo ndetse akazageza aho abikora by’umwuga.
Mubajije niba hari icyo akura muri iyi myitozo imusaba imbaraga nyinshi, Irakiza yansubije ko afite icyizere.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.