
Rap ni yo banyitirira ariko nkora byose’ – Menya Padiri ‘udasanzwe’ Jean-François Uwimana
Padiri w’umuraperi…
Ujya wibaza ko ibyo byashoboka?
Jean-François Uwimana, umaze imyaka 12 ari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu burengerazuba bw’u Rwanda, yakoze ibyo benshi babona nk’agashya.
Kuva mu 2015, yinjiye mu muziki utari uwa Kiliziya – uyu umenyereweho kuba utuje uzwi nka ‘chant grégorien’ – akora injyana zitandukanye nka rap, reggae, umuziki gakondo wa Kinyarwanda, n’izindi njyana avuga ko akora bitewe n’uko zimujemo.
Ati: “Rap ni yo bahise banyitirira, ariko mfite rap – niba ari zingahe? – eshatu. Iziri kuri YouTube ni ebyiri.
“Ariko jyewe nkora byose, biterwa n’ikinjemo. Ntabwo ndi ‘fixe’ ahantu hamwe, na ‘traditionnelles’ [gakondo] ndazikora, mfite indirimbo yitwa kana kiwacu
Uyu ufite n’umukandara w’umukara muri karate, avuga ko bamwe mu bahanzi yafatiyeho urugero mu muziki we ari Rick Ross na Garou.

Yagiye mu Budage mu 2019 gukora igitaramo yari yatumiwemo, aho abari bamutumiye avuga ko banamufashije kuhakomereza amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, cyangwa PhD.
Ubu ni ho yabaye akorera n’ubutumwa bwa gisaserdoti, muri Diyosezi ya Erfurt (soma Eyafot), rwagati mu Budage.
Uyu Padiri, uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko igitekerezo cyo kwinjira muri uyu muziki cyaje ubwo yari amaze nk’imyaka ibiri ari Padiri.
Ati: “Najyaga mu misa… hanyuma nasohoka nkaganira n’abana… abana babaga bafite amatsiko – kubona umuntu ufite imyaka makumyabiri n’ingahe gusa yabaye Padiri, no mu maso nagaragaraga nkaho ndi muto cyane…
“Ariko naganiriza abana, ntangira kubona ko nyuma ya misa batajya bakomeza kuririmba indirimbo zo mu Kiliziya”, ahubwo avuga ko baririmbaga izo bihimbiye zijyanye no kunywa itabi.
Mu kuganira n’abo bana – avuga ko banakinanaga umupira w’amaguru na karate – bamubwiye ko izo ndirimbo zo mu Kiliziya zari zabasinzirije, bamubwira ko uwabaha “akantu [akaririmbo] gashyushye” bajya banaziririmba no hanze ya Kiliziya.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.