Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Clémence Murekatete yambaye itaburiya y’ubururu ahagaze mu nzu y’inkoko ze,

Nanditse amabaruwa atagira ingano nsaba akazi’ – Uko inkoko zahiriye Murekatete nyuma yo kubura akazi

Nanditse amabaruwa atagira ingano nsaba akazi. Buri gihe wasangaga turi magana bahatanira umwanya umwe”, Clémence Murekatete aribuka ibihe bigoranye ubwo yari arangije kaminuza ashakisha akazi. Ibihe benshi cyane bacamo muri iki gihe mu Rwanda.

Icyo gihe, uyu mugore ukiri muto yari arangije kaminuza mu icungamutungo, afite icyizere cyo kubona akazi kimwe n’abandi ibihumbi basohoka muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda buri mwaka.

Abashaka akazi mu Rwanda ni benshi cyane, leta ivuga ko muri rusange ubushomeri buri ku gipimo cya hafi ya 15%, na 18% mu rubyiruko. Leta ishishikariza, cyane urubyiruko, kwihangira imirimo mu kuziba icyo cyuho.

Murekatete amaze kubona ko amahirwe yo kubona akazi ari macye cyane, yakoresheje amafaranga macye yizigamiye kuri ‘bourse’ yahabwaga na leta atangira umushinga w’ubworozi bw’inkoko mu murenge wa Mukura, hanze gato y’umujyi wa Butare mu karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Yabwiye abodetidings ati: “numvaga ndambiwe guhora niruka (asaba akazi)…ni ko kwiyemeza gutangira kuri duke ngo ndebe ko bizakunda

Urubyiruko mu Rwanda ruvuga ko rugorwa cyane no kubona amafaranga yo gutangiza imishinga ibyara inyungu, kuyibonera isoko, kwiga nabi imishinga, imisoro iri hejuru n’izindi ngorane zituma myinshi mu mishinga mito ihomba ikiri mu itangira.

Nyuma y’ingorane nyinshi mu ntango, umushinga wo korora inkoko yatangiye mu buryo buciriritse mu 2020 waje kumukundira, yubatse inzu nini inkoko zibamo ubu afitemo izigera ku 3,000.

Inzu yororeramo imishwi y’inkoko

Inzu afite zifite ubushobozi bwo kwakira inkoko nyinshi nk’uko abivuga, izirimo ubu ni nke ugereranyije n’ubushobozi afite kuko agenda agurishamo izikuze.

Uyu mugore wahoze afite inzozi zo gukora mu biro(bureau) ubu ni umworozi w’inkoko. Yorora inkoko zitanga inyama, izitera amagi cyagwa izishobora gutanga byombi.

Ati: “Binsaba kuzinduka cyane kugira ngo nite ku isuku yazo, gutera imiti yica udukoko. Kubera ko ntangirira ku mishwi ifite umunsi umwe. Ngomba no kwizera ko aho ziri hatari ubukonje kandi ntihabe n’ubushyuhe bukabije. Gusa ndanezerewe”.

Ubu bworozi bwamugejeje kuri byinshi, kuba bumutunze ni byo by’ibanze kandi ko yabuvanyemo indi mitungo nk’amasambu yaguze hafi aho ateganya kwaguriramo ubworozi bwe.

Murekatete avuga ko ubu yiyumva nk’umushoramari wuzuye, kandi ko inyungu amaze kuvana muri ubu bworozi ayibarira muri miliyoni za mirongo z’amafaranga atifuje gutangaza umubare.

Intego ze imbere

Intego afite imbere zishingiye ku kwagura ubworozi bwe nk’uko abivuga;

  • Kubaka ibagiro rigezweho ngo ajye acuruza inkoko zibaze
  • Gukora uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kuko we n’abandi bibagora kubibona
  • Gutanga amahugurwa ku bigo cyangwa abantu bifuza korora inkoko

Yambwiye ati: “Nifuza ko ugarutse nko kunsura uzasanga ngeze nko ku nkoko ibihumbi 100. Hariya hose (antungira agatoki ubugari bw’icyanya cye) ni ahanjye kandi ngomba kuhagurira ubworozi. Ndifuza ko n’abaturage ba Huye bifuza korora bazajya baza gushaka icyororo iwanjye kandi nkanabahugura uko bigenda.”

Ubu bworozi avuga ko butabangamira inshingano ze nk’umubyeyi mu rugo rwe. Umugabo we Gédeon Shimwa, na we umuba hafi muri ubu bworozi ibi arabyemeza.

Ati: “Si akazi gasaba kurara amajoro kandi n’iyo bibaye ngombwa aho adashoboye kugera jye mba mpari. Ntabwo nabimuharira ngo abyizirikemo wenyine.

Scroll to Top