
Augustin Ngabonziza waririmbye imwe mu ndirimbo ‘nziza zabayeho’ zisingiza igihugu cye yapfuye ku myaka 64
Augustin Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo ze nka “Sugira Sagamba Rwanda” imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri muzika y’u Rwanda kugeza ubu
Diane Mutoniwase umwe mu bana ba Ngabonziza yavuze ko umubyeyi we yari amaze ibyumweru bitatu arwariye mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.
Indirimbo za Ngabonziza nka “Rugori Rwera”, “Ancilla”, “Have Winsiga” ni zimwe mu zakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu myaka ishize, Ngabonziza yabwiye ikigo cy’itangazamakuru RBA ko yatangiye muzika mu 1979 afite imyaka 18.
“Sugira Usagambe Rwanda” Ngabonziza yaririmbye mu mpera z’imyaka ya za 1980 iri mu ndirimbo zamamaye cyane zirata igihugu cye, zacuranzwe ku maradiyo mu Rwanda kuva muri iyo myaka kugeza no mu gihe cya vuba aha.
Abasesenguzi ba muzika bavuga ko mu ndirimbo zivuga ubwiza bw’iki gihugu iyi ndirimbo iri mu zifite injyana nziza kandi zanditse neza kurusha izindi zabayeho mu mateka ya muzika y’u Rwanda.

Augustin Ngabonziza arimo gucuranga
muri 2019 Sugira Usagambe, Ngabonziza yayisubiranyemo n’umuhanzi Kizito Mihigo, umwe mu bahanga muri muzika y’u Rwanda watabarutse mu mwaka wa 2020.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.