
Umubiri w’umugore ntukwiye guhindurwa isibaniro
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kurega abagabo babiri n’igitangazamakuru kimwe avuga ko batangaje amagambo n’amashusho ‘y’ibinyoma no gusebanya’ ku buzima bwe bwite.
Mu itangazo yavuze ko ari ‘bwite’ yashyize ku rubuga X, Thérèse Kayikwamba yavuze ko ibyo byatangajwe yise ‘ibitero’ byagerageje guhindanya “ibihe byakabaye iby’ubuzima bwite n’ibyishimo by’umuryango wanjye”.
Kayikwamba akoze ibi nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwaho ibitandukanye ko yaba atwite, ibyagarutsweho na benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore banenze amagambo yibasiye ubuzima bwe bwite muri iki gihe.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko “imbere y’ibinyoma” afite inshingano zo “kurengera umwana wanjye, kubungabunga umuryango wanjye” no gukomeza inshingano ze z’akazi.

Kayikwamba ari muri office ye
Yavuze ko abanyamategeko be bagiye gukurikirana Pero Luwara ukorera mu Bubiligi na Emmanuel Banzunzi ukorera muri Suède bombi bafite, buri umwe, sheni kuri YouTube, hamwe n’ikinyamakuru CongoIntelligence.
Mu itangazo rye, Kayikwamba yavuze ko ibimenyetso bazashingiraho barega bamaze kubikusanya.
Avuga ko iki gikorwa agiye gukora kiri mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa “ku mubiri cyangwa mu magambo” rikorerwa abagore “rikomeje muri sosiyete zacu.

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.