Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Umunyezamu Timothy Fayulu wa RDC ni we wabaye intwari kuri uyu mukino ubwo byari bigeze kuri za penaliti

Nyuma yo gusezerera Cameroun, DRC yakuyemo na Nigeria isigaza intambwe imwe ikagera mu gikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasezereye Nigeria mu mukino wa ‘barrage’ wo gushaka umwanya mu gikombe cy’isi nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe maze kuri za penaliti Nigeria igatsinda eshatu DRC igatsinda enye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino waberaga i Rabat muri Maroc, ‘Les Leopards’ bahise binjira mu kiciro cya nyuma cy’imikino ya ‘barrages’ y’amakipe y’ibihugu atandatu yo ku migabane itandukanye azishakamo amakipe abiri ajya mu gikombe cy’isi cya 2026 kizabera mu mijyi yo muri Amerika, Canada na Mexique.

Kugeza ubu amakipe ya Bolivia, DRC na Nouvelle-Calédonie ni yo amaze kubona umwanya muri iyo mikino ya ‘barrages’ izatangira muri Werurwe(3) umwaka utaha.

Gusezerera ikipe ya ‘Super Eagles’ byagoye ‘Les Leopards’ kuko ku munota wa gatatu gusa iyi kipe y’umutoza Sébastien Desabre yari imaze kwinjizwa igitego cyinjijwe na Frank Olenyeka, ariko mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira Elia Mechak yagaruriye ikizere Abanyacongo barebaga uyu mukino yinjiza igitego cyo kwishyura umukino uza kurangira nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi.

DRC igeze kuri ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize yasezereye igihangange muri Afurika cya Cameroun. Iyi kipe ya DRC yari yabaye iya kabiri mu itsinda B.

Abakinnyi ba DR Congo bari kumwe n’umutoza Sébastien Desabre (wambaye umupira w’umukara inyumna hagati) bishimira intsinzi mu ijoro ryo ku cyumweru

Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi wa DRC byatangaje ko “yishimiye iyi ntambwe ikomeye” ikipe y’igihugu yateye igana ku kwinjira mu gikombe cy’isi.

Yasabye ko kuri uyu wa mbere saa tanu ku isaha ya Kinshasa abantu bajya ari benshi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili kwakira abakinnyi ba ‘Les Leopards’ bahita berekeza kuri ‘Stade des Martyrs’ mu birori byo kwishimira iyo ntsinzi. Ibiro bye byavuze ko na we ubwe aza kuba yibereye kuri stade kwakira aba bakinnyi bise ‘intwari

Leave a Comment

Scroll to Top