
Marie Solange Mujawayezu wo mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda yatangiye ubworozi ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimeze nabi mu mwaka
wa 2020, abikora agamije kurwanya ubwigunge bwariho muri icyo gihe.
Mujawayezu, w’umwarimu, yatangiriye ku ngurube ebyiri, none ubu avuga ko amaze kugera ku ngurube zisaga 130 kandi ngo hari nyinshi yagiye agurisha kugira ngo acyemure ibibazo by’umuryango we.
Agira ati: “Icyo gihe nirirwaga mu rugo kuko nta muntu wari wemerewe gusohoka. Narebye ikintu cyadufasha kugira ngo ndebe ko nanjye nagira icyo mfasha umuryango.
“Narabikoze birashoboka kandi n’ubu ntibingora kuko ingurube zacu tuzigaburira kabiri ku munsi. Iyo ngiye ku kazi nzisigira umukozi nkaza kongera kuzisura mvuye ku kazi.”
Ubworozi bw’ingurube ni bumwe mu butanga inyungu yihuse, cyakora benshi mu Rwanda baracyazisuzugura kubera imyumvire bazifiteho, rimwe na rimwe bakaziha akato.
Ku bagore ho si benshi wasanga bari muri ubu bworozi. Kuki se Mujawayezu yatinyutse?
Yagize ati: “Icya mbere ni ubworozi nkunze kandi mbona bugira icyo bwinjiza mu rugo. Hari abibwira ko ingurube igira umwanda ariko ni ukwibeshya kuko ingurube igira isuku iyo uyifashije. Jyewe niyemeje kwisanisha na zo kandi nabonye byaratubyariye umusaruro.”
Mujawayezu avuga ko amaze kwagura amasambu yo kororeraho kubera ingurube yagiye agurisha.
Avuga ko afite intego yo kwagura ubworozi ndetse akaba yazagera ku ruganda rutunganya inyama, ndetse akanagira ubushobozi bwo kwitunganyiriza ibiribwa by’aya matungo ye kuko ku isoko bihenze cyane.
Muri ubu bworozi, Mujawayezu ashyigikiwe cyane n’umugabo we Olivier Gaston Hagenimana.
Ubwo nabasuraga nasanze Hagenimana ari we urimo kwita ku matungo kuko umugore yari yagiye ku kazi ko kwigisha.
Mu gihe hari abagabo bamwe baterwa ipfunwe no kuba abagore babo bayobora imishinga minini yatuma babarusha ubushobozi bw’amafaranga, Hagenimana we ngo yishimiye ibi bikorwa n’umugore we.
Agira ati: “Yatekereje umushinga mu gihe atari afite akazi ari jye ukora jyenyine. Umushinga we watumye urugo rukomeza gutera imbere, kandi iyo bavuze ko umugore wanjye ari intangarugero bintera ishema kuko ntekereza ku byo yinjiriza umuryango wacu.”
Nubwo uyu muryango wishimira iterambere umaze kugeraho, Mujawayezu n’umugabo we Hagenimana bavuga ko bafite impungenge ku isoko ry’umusaruro wabo. Kuri ubu, intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafunze inzira kandi ari ho bavuga ko bari bafite isoko rinini ry’ingurube zabo.
Ikindi ngo ibiciro by’ibiribwa bigaburirwa ingurube biri hejuru cyane kuburyo badashobora kunguka nkuko babiteganyaga. Ubu bavuga ko bari kwihatira kwihugura mu buhanga bwo gukora ibiryo by’amatungo.
Barateganya gukora uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kugira ngo bashobore guhaza ingurube zabo kandi babe bashobora no kugurisha ibiribwa ku bandi borozi babicyeneye.
Marie Solange Mujawayezu avuga ko agendera ku ntego yuko byose bishoboka iyo ufite ubushake. Mu kugira inama abagore bagenzi be, agira ati: “Niba wiyemeje gukora ikintu, gishyiremo imbaraga zawe zose kandi ntutegereze ko hagira undi waza kukigukorera.”

Umugabo we
Marie Solange Mujawayezu avuga ko agendera ku ntego yuko byose bishoboka iyo ufite ubushake. Mu kugira inama abagore bagenzi be, agira ati: “Niba wiyemeje gukora ikintu, gishyiremo imbaraga zawe zose kandi ntutegereze ko hagira undi waza kukigukorera