Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Ku wa 2 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Kigali hazatangira igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Bisi za Ecofleet Solutions.

Bisi izahinduka amahitamo y’ibanze: Ibyo wamenya ku buryo bushya bwo gutwara abagenzi mu Mijyi

Ni ikigo gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikaba byitezwe ko mu gihe uburyo buvuguruye buheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 buzazana impinduka muri uru rwego.

Mu kiganiro cyihariye nitangazamakuru,

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje ko ubu buryo bugamije kunoza gutwara ibintu n’abantu mu mijyi.

Yerekanye ko hifuzwa ko gutwara abantu hifashishijwe bisi bihinduka amahitamo ya mbere ku batuye mu mijyi binyuze mu kuba bwihuta, bworoshye, buhendutse kandi butekanye.

Kubera iki hashinzwe Ecofleet? Ese mwasanze guha umurongo abikorera bitashoboka?

Mbere na mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ni ugutangira uburyo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.

Ni ugutangirira mu mujyi wa Kigali ariko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byemeje uburyo bwo kugira ngo turebe uko bikora, bigenda neza, ariko mu gihe bikomeje gukora bikagenda neza bizajya no mu yindi mijyi y’u Rwanda.

Ibizatangira navuga ko bigizwe n’ibice bine bitandukanye. Icya mbere ni uburyo bw’amasezerano y’abakora muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bwahindutse.

Buhinduka bute rero? Ubu dufite ikigo cya Leta kitwa EcoFleet cyashyizweho umwaka ushize, kigenga amasezerano yose y’abatanga serivisi mu gutwara abantu n’ibintu.

Iyo ubirebye ni Leta ijyamo hagati kugira ngo ikore amasezerano n’abikorera batanga serivisi mu gutwara abantu. Icyo navuga cy’ingenzi kigeragaza itandukaniro ni uko ayo masezerano ubu azaba ashingiye ku ntego cyangwa se ku mihigo.

Ni ukuvuga ngo abatanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu cyangwa babandi bazazana abashoferi batwara, amasezerano bahabwa ni ashingiye ku mihigo.

Ibyo ni nko kuvuga ngo bisi yawe igomba kuba isa neza, kuba itarenza iminota 10 ihagaze muri gare, ntirenza iminota itatu ihagaze mu cyapa, abashoferi bawe ntibabwira abagenzi nabi, bagomba kuba basa neza, ntupakira abantu ngo wuzuze urenze, ntutuma abantu biba amafaranga ubirebera n’ibindi.

Hariho urutonde rw’iyo mihigo kugira ngo ubashe kwishyurwa. Ni ukuvuga ngo n’ubigeraho ugashyiraho akarusho, uzahembwa unongererweho n’ako karusho.

Hari ijanisha wongererwaho kuri ako karusho ka serivisi watanze. Nunanarirwa, tuvuge aho kugira ngo uhaguruke mu minota 10 ugahaguruka mu minota 15 uzabihanirwa mu buryo bwo kuba wakuririrwaho amafaranga.

Hagiye hariho uburyo igihe washyize akarusho ka serivisi ubihemberwa, igihe yagiye hasi ubihanirwa byaba bibi cyane bikazagera igihe ukavanwa muri serivisi.

Kubona abantu batanga serivisi byanyuze mu zihe nzira?

Abantu batanga serivisi barapiganye, buri wese avuga ngo ni uku natanga serivisi, ni uku nafata neza abashoferi, ni uku bazaba bameze, batoranywamo abujuje ibisabwa dushaka bazanahembwa kuri ubwo buryo.

Iki ni ikintu gikomeye cyane kuko nk’uwikorera icyo uba usigaranye ni uburyo utangira kureba ko uhembwa gusa iyo watanze urwego rwa serivisi rukenewe kandi uzi neza ko iyo rusubiye hasi ushobora kuvanwa muri serivisi ariko na mbere y’uko uyivanwamo ushobora no kubura amafaranga.

Icyo dushaka ni uko bisi zikomeza zizenguruka, zigenda. Iyo unakurikiye usanga nk’ubu mu gutangira nko muri gare ya Remera imodoka ntabwo zizajyamo. Imodoka se yajya muri gare gukora iki ko icyo ishinzwe ari ukugeza abantu ku cyapa igahita ihaguruka?

Nitubona bikora neza n’ahandi, ibijyanye na gare bizasigarana n’imodoka zo mu ntara, izo mu mujyi ntabwo zishobora guhagarara, ntizishobora gutegereza.

Cya kigo cya Ecofleet rero cyo gifata ibindi. Gitanga amasezerano ku bantu bagikodesha imodoka. Hari izo leta yaguze mu minsi yashize zahawe Ecofleet ngo izigenge ariko hari n’abikorera bafite imodoka na byo bishingiye ku ntego.

Ni amasezerano ya kabiri atandukanye. Uraduha imodoka yawe, igomba kuba iboneka ku kigero cya 90%, igomba kuba imeze gutya na gutya, ukabyishyurirwa kuri ubwo buryo.

Hari abakora ibijyanye n’ibinyabiziga byagize ikibazo nabo bapiganwe, bakorana amasezerano n’icyo kigo kugira ngo nubwo zazanwe habe hari abantu bacunga ko ziba zimeze neza, zakoreshwa.

Hari abatanga amazutu, hari n’abandi. Ni uburyo aho Leta ijyamo hagati igafata ibintu byose ariko igamije kureba icy’ingenzi ari cyo urwego rwa serivisi.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yagaragaje ko ubu buryo bugamije kunoza gutwara ibintu n’abantu mu mijyi

Ese abikorera ibyo ntibari kubyikemurira?

N’ubundi ubu buryo bukorana n’abikorera cyane ahubwo ni uguhindura uburyo, uwikorera atangamo serivisi.

Uburyo bwari busanzwe uwikorera yakoraga byose, yashatse bisi, yashyizemo mazutu n’ibindi ariko burya we aba ashaka kubona inyungu.

Inyungu rero yayikuragamo ari uko yafashe abantu benshi. Atwaye bisi itarimo abantu benshi aba yatakaje.

Inyungu kuri we ni ugutegereza abantu benshi. Icyahindutse ubu ni uko inyungu kuri we ishingiye ku rwego rwa serivisi atanga. Iby’abantu kujya muri bisi bakuzura ntibikiri ibye.

Rero ni ukuvuga ngo mu mutwe we azakorera amafaranga ari uko atanze urwego rwa serivisi nziza. Ibyo leta ibikora kuko twe icyo dukeneye ni serivisi ngo abantu bagende vuba.

Ubwo ni Leta izajya yishyura abo bikorera?

Leta ni yo izajya yakira amafaranga, ubwo ni ukuvuga ko ibyinjira bizajya byakirwa na Ecofleet, hanyuma inishyure abagiye batanga serivisi batandukanye.

Eco fleet ntabwo izajya yita ku mubare w’abagenzi imodoka z’abikorera zatwaye?

Eco fleet izajya yishyura ijyanye n’urwego rwa serivisi aho gushingira ku mibare y’abantu batwawe. Ese wahagurutse buri minota 10, ese wavuye mu cyapa mu minota itatu, ese nta bantu benshi binubira serivisi zawe?

Ku gutanga imodoka naho izajya ireba niba wazitanze neza n’ibindi.

Ku kibazo cyo kuvuga ngo abagenzi twatwaye bangana iki? Amafaranga twashoyemo agahinduka inshingano zayo.

Ni nko kuvuga ngo twebwe Leta turashaka gushyira igishoro muri serivisi nziza ariko dukoresheje abikorera.

Icya kabiri kiranga ubu buryo ni uguha uburenganzira bwo gutambuka mbere za bisi kuko icyo tugamije ni ukugira ngo bisi zizerwe zibashe gutambuka vuba.

Dusanzwe tugira ikibazo cy’umuvundo cyane cyane mu Mijyi, icyo dushaka ni uko niba bisi itwaye abantu 70, hari abandi bari kugenda mu modoka zabo ari umwe umwe, ni uko bisi zihabwa uburenganzira bwo kugenda mbere aho bishoboka.

Ibyo bikorwa mu buryo butandukanye ariko ubwo tuzatangirira mu muhanda Downtown-Remera ni uburyo aho ugeze ku masangano y’imihanda cyangwa feu rouge bisi ihabwa umwanya ikagenda mbere cyangwa aho bishoboka hakaba igice cyahiriwe bisi gusa.

Ibyo biratangirana n’icyo cyerekezo ariko mu mezi atandatu bizagenda bishyirwa no mu yindi mihanda. Ikigamijwe ni uko aho bishoboka hose bisi itwara abantu ihabwa umwanya ikanda mbere.

Icya gatatu kigize iyi porogaramu nk’uko ubyumva ni abantu benshi bakorera ku ntego, ni ngombwa ko kugira ngo ukurikirane ko izo ntego zagezweho dukoresha ikoranabuhanga.

Turi igihugu cyateje imbere ikoranabuhanga, kandi iki ni ikintu kiranga ubu buryo ni ugukoresha ikoranabuhanga cyane. Kumenya ngo mu minota itatu, 10 yakoze uko bikwiriye ariko rizanakora cyane ku gutanga amakuru ku mugenzi.

Umugenzi akamenya ngo icyapa mpagararaho ni ikihe? Bisi intwara ni iyihe? Igihe rero kizanagera abe ashobora kumenya ngo iyi bisi irangeraho mu minota 50 aho ashobora no kubibonera kuri telefoni ye. Naba yicaye mu biro ntajye gutonda kuri za gare kandi bisi iri bumugereho mu minota 50.

Ibyo tuzabigeraho. Ni porogaramu ziri kubakwa dutekereza ko mu kwezi kwa Kabiri kwa 2026 tuzaba twatangiye kubikora. Ubwo ni icyo mvuze ariko hari n’ibindi.

Icya kane ni ugukoresha imodoka z’amashanyarazi. Impamvu ni uko bihuye na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije, gusukura umwuka duhumeka muri Kigali.

Hari n’indi mpamvu ko izi bisi n’uburyo bwo kuzitaho zitwara make cyane kurushaho.

Muri rusange icyo tugamije ni ugushora mu rwego rwa serivisi duha umuturage, bisi ihinduke uburyo bw’urugendo umuntu ahitamo mbere y’ibindi byose, bwihuta, bwizewe kandi butekanya.

Nabonye muvuga kuri X ko kugenda muri bisi bikwiye kuba flex, ni iki mwashakaga kuvuga?

Icya mbere navuga ko ari umurongo umukuru w’igihugu yatanze, avuga ko abayobozi tugomba gukemura ibibazo biri mu gutwara abantu n’ibintu, ibyo dukora rero ni ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage tugatanga serivisi uko bikwiye.

Impamvu umuntu avuga ngo kugenda muri bisi bibe flex ni uko zidakwiye kugenerwa abantu bamwe ahubwo ni iz’abantu bose kandi kuzigendaho bikaba ibintu byiza. Kugira ngo ibyo tubigereho, bisaba ngo ibyo wakoraga mu bundi buryo ubishyire muri bisi, ikaba ihendutse.

Harimo n’ikintu cyo guhindura imyumvire mu batuye imijyi, na serivisi ikagenda neza.

Hari kunozwa uburyo bwo gutwara abagenzi mu mijyi

Uyu mushinga Leta yawushoyemo ingengo y’imari ingana ite?

Ingengo y’imari yose burya iyo uyitegura uba ufite ikigereranyo ariko kubera ko ari ibintu bigiye gukorwa ntabwo ari ikintu twatangaza tuvuge ngo biraho ahubwo tuzahure tumaze nk’umwaka tukubwire ibyagendeyemo.

Ariko icyo nise gushora ni ukuvuga ngo ndareba ibijyanye n’ibyinjira n’ibisohoka ariko wibuke na y’amafaranga bishyura n’ubundi ajya muri icyo kigo. Icyo Leta yishyura mu by’ukuri ni inyongera.

Ikindi Leta ishoramo ni ukuzana ibyo bikorwaremezo byaba kuzigurira imodoka cyangwa kuzikura mu bikorera. Abikorera baba bashoye amafaranga yabo hanyuma twebwe tukazikodesha.

Ikintu cyose Leta ikoze iba ishaka inyungu. Icyo twifuza cy’urwego rwa serivisi nigikunda, abaturage bakabasha kugenda vuba kandi ntibatinde, umusaruro bakora urazamuka. Iyo umusaruro uzamutse leta nayo iba yungutse kuko bifasha ubukungu.

Umujyi wa Kigali ni nk’ihuriro ry’ubukungu bw’u Rwanda kandi bufite aho buhuriye n’uko abantu bagenda.

Twe tubireba nko gukemura ikibazo ariko binagira inyungu ku bukungu. Impamvu rero guverinoma ibyiga igahita ibyemeza igafata n’uburyo bukwiye gukorwa ni uko iba yarebye ibizashorwamo n’ibizakurwamo mu buryo bw’ubukungu, igasanga nibigenda neza bizaba ari ibyiza.

 

 

 

About The Author

Leave a Comment

Scroll to Top