Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Ubushakashatsi bw’urwego rushinzwe umuco n’ururimi mu Rwanda bwerekanye ko abatari bacye mu mujyi wa Kigali bahitamo kuvuga indimi z’amahanga cyangwa bakavuga Ikinyarwanda kivanze n’indimi z’amahanga.

Umubyeyi uvuye gufata abana ku ishuri mu mujyi wa Kigali, Ivangandimi Ikinyarwanda kigeze habi – impuguke

Impuguke mu Kinyarwanda zivuga ko ibi bishobora gutuma uru rurimi rugenda rukendera ndetse n’umuco rubumbatiye ugatakara.

Ariko urwego rw’igihugu rushinzwe ururimi n’umuco ruvuga ko nubwo iki kibazo kiriho bitazagera aho Ikinyarwanda cyacika burundu.

Impuguke mu rurimi rw’Ikinyarwanda zivuga ko rugenda rutakaza umwimerere kubera kwivanga n’indimi z’amahanga.

Ibyo byanemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rushinzwe ururimi n’umuco, bwagaragaje ko abasaga 80% babajijwe mu mujyi wa Kigali bishimira kuvuga Ikinyarwanda bakivangavanga n’izindi ndimi.

Hari n’abavuze ko kuvuga Icyongereza, Igifaransa cyangwa se Ikinyarwanda kivanzemo izo ndimi ari uburyo bwo kugaragaza ko wize.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagati y’Ukuboza (12) mu 2022 n’Ukuboza mu 2023, butangazwa ku mugaragaro ku itariki ya 21 Gashyantare (2) muri uyu mwaka, ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ururimi kavukire.

Kwemerera amashuri yigisha gahunda mpuzamahanga atita ku Kinyarwanda ndetse n’amabwiriza ya ministeri y’uburezi yo kwigisha mu Cyongereza, ni zimwe mu mpamvu zituma uru rurimi ruzahara, nkuko impuguke zibivuga.

Ikinyarwanda kiragiwe n’abashinyaguzi’ – impuguke, Impuguke mu Kinyarwanda François-Xavier Gasimba avuga ko abana bagakwiye gutangira biga mu rurimi rwabo kavukire

Impuguke mu Kinyarwanda, umusizi, akaba n’umwarimu wacyo muri kaminuza, François-Xavier Gasimba, avuga ko Ikinyarwanda kigeze habi.

Agira ati: “Kirigishwa nk’isomo nk’uko n’Igifaransa cyigishwa. Ababyeyi dusa n’abagendera mu kigare twumva ko umwana uzi ubwenge ari uzi kuvuga Icyongereza – uko yaba akivuga kose.

“Inkuba itagira amazi yakubise umugangahuzi, Ikinyarwanda kiragiwe n’abashinyaguzi.”

Uburyo bwo kwigisha muri gahunda zateguriwe mu mahanga cyangwa se gahunda ya leta yo kwigisha mu Cyongereza gusa, bitungwa agatoki nka nyirabayazana w’izi ngorane.

Umubyeyi twahuriye kuri rimwe mu mashuri yatubwiye ko yahazanye umwana kuko afite ubushobozi kandi akaba yizera ko bazafasha umwana we gutera imbere, cyakora ngo afite impungenge.

Ati: “Singishobora kumvikana n’umwana wanjye kuko ntavuga Icyongereza kandi na we akaba agorwa no kuvuga neza Ikinyarwanda. Leta yari ikwiye kugira icyo ibikoraho.”

Umubyeyi Jeanne Mukabalisa avuga ko ashyigikiye ko abana bamenya Ikinyarwanda

Jeanne Mukabalisa we avuga ko yahisemo gushakisha ishuri rizirikana umuco w’ururimi w’Ikinyarwanda.

Ati: “Bagomba kumenya gusakuza [ibisakuzo], bavuge Ikinyarwanda cyacu. Bitabujije ko bamenya n’indimi z’amahanga ariko umwana akamenya ko bavuga ‘kurya’ batavuga ‘kurgwa’.

Amategeko y’imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu nzego za leta, Jean Claude Uwiringiyimana, umuyobozi wungirije mu nteko y’ururimi n’umuco, avuga ko hari bamwe bibwira ko kuvuga Ikinyarwanda neza ari ubuturage

Leta y’u Rwanda yemera ko Ikinyarwanda cyugarijwe n’ivangandimi ariko ikavuga nanone ko uru rurimi rudashobora kuzimira nubwo rushobora gutakaza umwimerere.

Umuyobozi wungurije mu nteko y’ururimi n’umuco, Jean Claude Uwiringiyimana, asanga hari bamwe bibeshya ko kugaragaza ubwenge bivuze kwica Ikinyarwanda.

Ati: “Hari abibwira ko uvuga Ikinyarwanda neza atakivangiye ari injiji cyangwa se umuturage [udasirimutse].

“Uvangavanze izindi ndimi n’Ikinyarwanda akaba ari we ufatwa nk’umuntu usobanutse…

“Turateganya gushyiraho amategeko y’imikoreshereze y’Ikinyarwanda kandi azahera no mu nzego za leta.”

Amashuri yigisha gahunda mpuzamahanga ni yo atungwa agatoki cyane ko yibagiza abana ururimi gakondo.

Gahunda ya Cambridge tuyihuza n’ururimi n’umuco w’igihugu, Bimwe mu byapa byo ku ishuri ry’i Kigali, hamwe, mu Cyongereza, ngo “kuba indashyikirwa si ibintu byikora ahubwo biva ku kubigira umuco”. Ku kindi cyapa, mu Gifaransa, ngo “kubaho nta gukunda si ukubaho bya nyabyo

Faustin Mugisha, umuyobozi w’ishuri Kigali Greater Heights, avuga ko amashuri menshi nk’aya aha Icyongereza umwanya wo hejuru. Ariko ngo si yose.

Agira ati: “Twe twigisha gahunda ya Cambridge ariko tuyihuza n’ururimi n’umuco w’igihugu. Umwana yiga Ikinyarwanda kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.”

Leta ivuga ko igiye gushyiraho amategeko ariko impuguke Gasimba we agasanga ibigomba gukorwa bikwiye kwihutishwa.

Ati: “Bishobotse nk’umwaka utaha, nta somo ry’amateka rikwiye kwigishwa mu rurimi rw’amahanga kuko amateka yigishwa ni ayacu.

“Erega Ikinyarwanda gishobora gukoreshwa nk’ururimi rwo kwigishamo mu masomo ayo ari yo yose.”

Gasimba avuga ko abana bagakwiye gutangira biga mu rurimi rwabo kavukire, “ari na ko batangira hakiri kare kwiga indimi z’amahanga”.

Ariko avuga ko mu nama aherutsemo n’abategetsi, yatanze ibitekerezo nk’ibyo ntibyakirwe neza. Ati: “Aho baba bashinze ibirindiro, ni [ukuvuga ngo] ‘nta kosa dukora’.”

Itangazamakuru ryagerageje kuvugana n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi – gifite n’inshingano yo gutegura inyigisho n’imfashanyigisho mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayihariye, kugeza ubu ntibirashoboka.

Amateka y’u Rwanda (arimo n’ubuhunzi) avugwa nk’imwe mu mpamvu zatumye hari Abanyarwanda bamwe batiyumvamo uru rurimi ndetse hari n’abatarukoresha.

Ibi byiyongeraho abanga kuruvuga ngo badafatwa nk’abasigaye inyuma mu iterambere.

Ariko inzobere zimwe mu ndimi zivuga ko ibihugu byose byateye imbere ari ibyahereye ku muco n’indimi kavukire.

Hagati aho, umwe mu babyeyi b’abagabo bo mu mujyi wa Huye (Butare) mu majyepfo waganiriye na BBC Gahuzamiryango, na we ufite abana biga mu ishuri mpuzamahanga, avuga ko “nta kindi kidasanzwe” yakoreye abana be ngo babe bazi kuvuga neza Ikinyarwanda “uretse kukibakundisha no kukivuga mu rugo”.

Avuga ko bumwe mu buryo umuryango we ukoresha ari “[u]kubigisha imigani n’ibisakuzo” no “kubibaganiriza

Abana bakunda kurya ibiryo bya Kinyarwanda

itegereze abo bana ugire icyo ubavuga ho nawe.

About The Author

Leave a Comment

Scroll to Top