Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Sano Adolphe, umuhanzi uzwi ku izina rya, True Boy yabyaranye n’umukinnyi wa filime Mujawamariya Hyacinthe, ariwe uzwi nka Mukarujanga

Mukarujanga uherutse kwibaruka mu kwezi gushize,

Uyu muhanzi yashimangiye aya makuru nyuma y’uko bagaragaye bombi bari gukora ikiganiro kuri imwe muri shene ya Youtube bahamya ko babyaranye umwana w’umukobwa.

ano yabwiye itangazamakuru ati “Mu myaka ibiri ishize twari inshuti zisanzwe ari umujyanama wanjye mu muziki, akanamfasha bya hafi.

Nyuma rero umubano wagiye ukura birangira tugeze aho tubyarana umwana w’umukobwa.”

Icyakora nubwo babyaranye, ngo nta gahunda yo kubana nonaha ihari. Ati “Nubwo twabyaranye, nta gahunda yo kubana ihari nonaha, nibura twihaye imyaka itanu. Bibaye tukaba tukiri kumwe twazabana ariko kugeza ubu nta gahunda iyo ariyo yose turapanga.”

Ku bijyanye n’imikoranire mu muziki, uyu musore avuga ko uko biri kose nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby’umuziki.

Mukarujanga, ateruye umwana we na Sano Adolphe,

True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo Ibituzura yakoranye na Social Mula na Nkufashe.

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema yibarutse ubuheta bwe nyuma y’uko mu 2014 nabwo yari yabyaye imfura ye.

Mukarujanga yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

KASUKU mu burakari bwinshi arekuye umuriro nako Umusuzi

Tanga amakuru arambuye yerekeye uyu mugabo, akunze kwiyita umwami wabagore,

waba umuzi uko abandi batamuzi? ha amakuru arambuye abakunzi ba Abode Tidings Urubuga Nyarwanda,

About The Author

Leave a Comment

Scroll to Top