
Ijambo Insigamigani ryagendeye ku magambo abiri y’ikinyarwanda ariyo GUSIGA n’UMUGANI.
Nk’uko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya.
Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.
Ijambo Gusiga, ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu kinyarwanda, aha rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo w’ibihe ibihumbi.
Insigamigani yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’i9migani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyehjo, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, imyururu n’ibindi. Aha niho hava izina “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI” Bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, bikaba kandi bivuga amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki nb’iki, ku buryo ubu n’ubu, ku buryo ubu n’ubu, byagenze bitya na bitya.

Ingeri z’insigamigani, Insigamigani zihatiwe gucukumburwa zifite ingeri ebyiri:
1.Hariho insigamigani nyirizina: Nizo abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame;dore nka Ntambabazi wa Rufangura ati: ”Ndatega zivamo” -Nka Rugaju rwa Mutimbo ati: ”Nguye mu Matsa!“ Nka Nyiramataza muka Rukari ati: ”Ngiye kwa Ngara“ -Nka Nkana ya Rumanzi ati: ”Arigiza Nkana“ -Nka Bajeyi ba Sharangabo bati: ”Yarezwe Bajeyi“.
Bene abo nibo nsigamigani nyirizina,abatatu babanza babaye abagenuzi b’imigani bo ubwabo ,naho ababiri bandi babaye imvano yayo.
2. Hakabaho n’insigamigani nyitiriro: Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti: ”Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nk’iriya Musheru ipfana iki na Mutamu!?“ -nk’inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti: ”Mbatere akari aha!” –nk’igikeri mu myururu, bati: ”Gikeri utahe n’intashya, kiti mfana iki n’ibiguruka!? “Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Sibyo ubwabyo byivugiye ayo magambo.

Imirangururire y’insigamigani
Barangurura ibirari by’insigamigani, bagaragaza inkora naka yanyuzemo ubwe, cyangwa iyo Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye amageza yavuyemo uugani bati: ”Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri nana na kanaka cyangwa se na nyiranaka“ Bakigisha cyangwa se bakibutsa imimerere yo guhimba kwe, ishobora kumera nk’iya wa wundi wa mbere bakurijeho urwiganwa.
Dore mbese nk’umgani baca bagira ngo “Arimo Gishegesha ntavura“ bavuga ko wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura wo mu Bibungo bya Mukingo mu Nduga, na Bugabo wo mu Bugesera, ahasaga mu w’1600, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Wamamaye kuko Gishegesha yayoboye abanyarwanda gutera u Bugesera, agakuza Bugabo amata mu kanwa aribwo akigabana. Yamubereye kirogoya kuko yamunyagishije inka atarazimarana kabiri. Iyo rero amaronko ajemo kirigoyaiyavutsa nyirayi nibwo bagira bati: ”Arimo Gishegesha ntavura“ Ubwo baba bigana Bugabo wamaze kunyagishwa na Gishegesha akavuga atyo, ati: “Arimo Gishegesha ntavura

Ageze mu gahinga ka Yihande
Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo bagira,bati: «Ageze mu gahinga ka Yihande!»
Waturutse kuri Yihande se wabo wa Cyilima Rugwe wari utuye mu mpinga ya Gitima (Rutobwe-Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1300.
Ubwo Nkorokombe, nyirarume wa Ruganzu Bwimba yamaze gutinyirira ingoma avuga ko yazanye amagara, Ruganzu ararakara atabara bucengeli mu Gisaka ikitaraganya nta mana zimubereye umutabazi, ari byo byavuyemo umugani ngo: «Umusindi yarenze akarwa.»
Ni byo Ruganzu yasubije intumwa ya nyina amutumyeho ngo nagaruke hatabare nyirarume.
Noneho ati: « Genda ubwire uwo mukobwa w’umusingakazi uti:«Umusindi yarenze akarwa», ni na yo nkomoko yo kudasubira ku ngoma kw’Abasinga babyaranaga abami n’ Abanyiginya; byaturutse kuri Ruganzu Bwimba watabaye ari umubira (atarabyara), umugore we atwite inda y’uburiza ari yo yabyayemo Cyilima Rugwe.
Ubwo Nkorokombe yabanaga n’umwana yareraga w’umunyiginya (Umusindi) witwaga Yihande. Ariko Ruganzu yatabaye Yihande amaze kuba umusore, kuko bari baravukiye rimwe.
Ajya gutabara burengeli, yasize araze se wabo Cyenge yuko Abasinga batazasubira ku ngoma; amuraga n ‘uko umwana we uzavuka batazamuha ubwami; ati «Ni we uzabwiha!»
Ubwo kandi Ruganzu ajya gutabara, yari yatumye kuri Yihande ati: ” Ngwino dutabarire ingoma yacu.» Nkorokombe aramubuza, ati: « Ikingakinge agende wowe usigare».
Niyo mvano y’umugani wamamaye mu Rwanda ngo: «Umunyiginya mutindi atinyirira ingoma ari iyabo Byakomotse kuri Yihande wanze gutabarana na Ruganzu bucengeli kandi bava inda imwe.
Nuko Ruganzu amaze gutabara bucengeli, agwa mu Gisaka. Ingoma y’u Rwanda isigaranwa na se wabo Cyenge.
Rugwe mwene Ruganzu amaze kuba ingaragu, abahigi bajyana na se wabo
Cyenge guhiga; bica impongo, bayigira impaka; umwe ati: « Ni jye wayishe, undi ati: «Ni iyanjye. Baraza baburanira Cyenge n’Abatware, birabayobera.
Ubwo baburanaga Rugwe ahari. Cyenge n’ Abatware be baraceceka, babuze uko baca urubanza: Nibwo Rugwe abajije Cyenge n’ Abatware, ati: « Mbese habuze umugabo n’umwe wabibonye ngo abakize ?» Abiru bararebana,
bati: «Umwana yakuze ubwo amaze kumenya guca urubanza, akwiye kwimikwa.
Mbere Rugwe atarabaza umugabo wari uhari, ntibyavugwaga; ababuranaga ntibabakaga abagabo; zana umugabo wari uhari byatangiwe na Rugwe.
Ubwo rero ijambo Ruganzu yabwiraga se wabo Cyenge yuko atazamuhera umwana ubwami ari we uzabwiha riba riruzuye.
Rugwe amaze kwima, bamubwira abantu bahemukiye se ajya gutabara bucengeli: bamubwiramo Nkorokombe (sekuru kwa nyina), na Yihande, se wa bo. Yari atuye mu mpinga ya Gitima mu Busekera (Gitarama), Rugwe amaze kubyumva anyaga Yihande; abuza abajya kumusura, amubuza no kujya kuvoma.
Yihande agwa mu mpinga ya Gitima yishwe n’uruhato. Ni bwo bahise agahinga ka Yihande. Hanyuma ariko babivanyeho ku ngoma ya Rwabugiri ku mpamvu z’imiterekero, bahita mu mpinga ya Gitima, kugira ngo umuzimu wa Yihande acogore.
Ariko rubanda ntibareka kubivuga, kugeza n’ubu; niyo mpamvu, iyo babonye umuntu ubabaye cyane, yabuze epfo na ruguru bagira, bati: «Ageze mu Gahinda ka Yihande.» Cyangwa se usanze uwabo ntamwiteho, bati: « Yajyagayo kwenda iki, ko ari mu gahinga ka Yihande! Ubwo baba bacyurira Rugwe wicishije se wabo inzara, ikamutsinda mu mpinga ya Gitima, ari ho bise mu gahinga ka Yihande.
” Kugera mu gahinga ka Yihande= kubura epfo na ruguru, ntugire icyo wiyambaza.

Agakurikiwe n’Abagabo nti kabasiga
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bitimbiye umugambi urimo ingorane; ni bwo bagira, bati: «Agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga !».
Wakomotse kuri Nyirarunyonga, igishegabo cy’umusingakazi, cyari gituye ku Rugalika rwa Kigese na Mibilizi mu Rukoma (Gitarama).
Rimwe abahigi babyukije imbogo i Kigese, mu nkuka ya Nyabarongo; izamuka uwo musozi, irawurenga ifata Mibilizi abahigi bayamagirira batabaza abahinzi n’abashuba bo muri ako kagari. Irenga Mibilizi ifata ku Rugalika, abahigi bayihomereye.
Abanyarugalika bayibonye bavuza induru, bahururana amacumu n’imiheto barayigerekana; bayirukana Rugalika yose, irayirenga isingira Magu. Ab’ aho bayitanga imbere imanuka igana mu Kadasaya ka Ngoma. Ubwo abagore
n’abana bari bavuye mu mago bajya ahagaragara bagira ngo bayirebe kuko abenshi bari batarayibona; abo bagore, na Nyirarunyonga akababamo.
Nuko abagore batangiye gutangarira ukuntu imbogo ari igikoko giteye ubwoba kandi gifite imbaraga, Nyirarunyonga arababwira,ati : «Muratangazwa n’uko iriya mbogo ingana n’uburyo iteye ubwoba ! » Bati ” None se uruzi ko idateye ubwoba koko! uretse ko bariya bagabo bayirukana ari abasazi, ubundi kiriya kintu cyakwicwa n’iki! ?
Nyirarunyonga arabaseka, ati : «Abagore muri abapfu !aho gutangara ahubwo nimujye kwanika amasaka musye imitsima muze kubona icyo murisha inyarna.; uko nabibonye barayica nta shiti!
Abandi bagore bati; «Ahubwo dufite ubwoba ko itwicira abagabo ikabatsemba, none wowe, uti nimusye mubone icyo murisha inyama zayo ! Nyirarunyonga ati : «Yewe ! noneho mubana n’abagabo mutabazi : «AGAKURIKIWE N’ABAGABO NTIKABASIGA»! Barayica mba nambuye abakuru b’i Rwanda; ndarahiye ngaho na mwe nimurahire maze dutege !
Mu gihe bakiri muri izo mpaka, bumva amahembe aravuze abikira ishyamba ko inyamaswa imaze kugwa. (Mu mugenzo wa gihigi, iyo bagushije inyamaswa nini bagitangira umuhigo, bavuza amahembe akanya gato bakabyita kubikira. ishyamba, ngo ni ukubika iyo nyamaswa bishe kugira ngo ishyamba ryayibyaye ribimenye).
Ubwo bajyaga impaka Nyirarunyonga abemeza ko nta kinanira abagabo, abandi na bo bafite impungenge z’uko abagabo babo batari bugaruke bose kubera icyo gisimba giteye ubwoba; bumvise ihembe ribika iyo mbogo rivuze, Nyirarunyonga ati: « Iryo hembe ntimuzi icyaryo ? Abandi bati: «Twakimenye; wavuze ukuri » Bava ku mpaka.
Naho uko induru yavugaga, abantu bagahururira iyo mbogo, abayibonye bayihishaga itarabarabukwa, bakajya mu bico; yabatungukaho bakayivutagura imyambi. Yafata ku w’undi musozi bakayigenza batyo.
Imaze kugera hagati ya Kiboga na Ngoma ho ku Mayaga iraremba;
irindira mu gihuru bayicira amasoko barayihuhura, barabaga bagabana inyama.
Ariko muri icyo gihe cyo hambere nta wabanzwe washoboraga kurya imbogo, kuko ngo ari yo yishe Ryangombe. Ubwo rere abaryaga inyama zayo, ni abari batarabandwa bitwaga inzigo.
Nuko bitinze abahigi n’abari bayikurikiye barahinguka n’ibinyama byinshi buri muntu yikoreye, kuko n’uwaziraga kuzirya yazizaniraga imbwa n’ abana.
Abagabo batekerereza abagore ubugeni bakoresheje kugira ngo bashobore kuyica; abagore na bo baterurira abagabo babo uko Nyirarunyonga yahamije ko bari buyice, ababwira ngo nibasye, «Agakurikiwe n’abagabo ntikabasiga».
Iryo jambo rero rya Nyirarunyonga ryamamara ubwo, riba umugani wemeza ko abagabo bahawe uruhare rw’ubushobozi bukomeye mbere y’ abagore; ko icyo bitimbiye bashirwa bagishyikiriye.
” Agakurikiwe n’ abagabo = umugambi ukomeye

Insigamigani: Bateye Rwaserera
Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavuga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava.
Mu Rukaryi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.
Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.
Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»
Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n’inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n’umurengwe bikabije.
Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w’undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana. Abanyabuganza babura aho bahahira.
Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha.
Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n’inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n’inzara!»
Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy’ i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n’isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w’i Kiramuruzi.
Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo “Bateye Rwaserera” Ubwo baba babagereranya n’ abateye Rwaserera w’i Rusororo azize agasuzuguro k’ umurengwe.
” Gutera rwaserera = Gutera imvururu z’urudaca.

Bamutereye k’ uwa Kajwiga
Bamutereye k’uwa Kajwiga ni insigamigani bavuga iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza; ni bwo bagira, bati: «Bamutereye k’ uwa Kajwiga».
Wakomotse kuri Kajwiga k’ i Munyaga mu Buganza (Kibungo); byabayeho ahasaga umwaka w’i 1700
Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, abyirukana ubuhanga bwo gukirana; arusha abandi bose bo mu karere k’u Buganza n’u Rukaryi n’u Bwanacyambwe.
Amaze kuba icyamamare mu Buganza n’ahandi, abasore b’i Mukarange basaba Ndabarasa ngo bazarushanwe gukirana, Ndabarasa ntiyatindaganya, aramutumiza araza.
Amubwira ko amutumiriye gukirana n’abasore b i Mukarange. Kajwiga abyumvise araseka kuko yabonaga ko nta wamuhangara; ati: «Wenda bose bazaze uko batuye i Mukarange!» Nuko bararikira abasore b’i Mukarange kwitegura kurushanwa na Kajwiga.
Igihe kigeze basesekara ibwami. Ndabarasa, ati: «Nimuhogi tujye ku karubanda aho abantu bose babarora. Baragenda no ku karubanda.
Bahageze ruranzikana; umusore w’ i Mukarange batoranije mu bandi agisumirana na Kajwiga, Kajwiga aramwese. Hakurikiraho undi, Kajwiga amukubita hasi aramuvuna, abandi basore b’ i Mukarange babibonye baratinya bareguka.
Kajwiga atsinda atyo.
Amaze gutsinda abasore b’i Mukarange noneho aba ikimenamutwe mu gihugu, bituma abyimbamo ikuzo ry’ urugomo; umusore wese bahuye akamuhata ngo bakirane, yabyanga Kajwiga akamufata ku gituna akamukubita.
Akomeza kubigira atyo, bukeye abantu bakuru bajya kumuregera Ndabarasa, bati: «Kajwiga yaciye ibintu mu gihugu; umusore bahuye wese arakubita!» Mbese baramuvuga bagerekaho no kumuhimbira, bati: “Ndetse uretse n’abasore n’umusaza n’ urnukecuru bahuye arakubita, avuga ko u Rwanda rwose abarusha amaboko.”
Ndabarasa atumiza Kajwiga, aramuhana, amubuza kugira urugomo rungana rutyo. Undi arataha, ariko ntiyacogora ku rugomo rwe.
Nuko abasore bo muri utwo turere babibonye batyo, bajya inama yo kuzihanira Kajwiga. Bukeye bamutegera ku ibuga bashoye inka, bamwiyenzaho baramutuka. Bamututse ararakara abasatira yariye karungu yuzuye agasuzuguro
Bashoka bamusumira, bati: «Ntihagire umukubita, mureke tumunige gusa!» Bamutura hasi baramunigagura abakuru bahari barabitarura barebera ayo bamugirira.
Urufuzi rumaze kuza atangiye no guta ibitabapfu abakuru bamubavunura mu nzara yashegeshwe.
Bajya kumwondora, amaze gukira acukira aho ntiyongera kugira uwo agirira urugomo.
Ni aho hakomotse urwiganwa, babona abantu bafashe undi bakarwana bakamuniga bakiyamirira bati: «Bamutereye kuwa Kajwiga»; nk’uko abasore b’i Mukarange batereye Kajwiga ku munigo.
” Guterera k’ uwa Kajwiga = Kuniga.

Bamushyize i Gorora
Uyu mugani uvugwa kenshi mu Rwanda bawerekeje ku muntu, bakuye mu mage
bakamudabagiza; niho bavuga ngo: «Bamushyize igorora!»
Wakomotse ku munyagisaka witwaga Rumanzi; ahagana mu mwaka w’i 1700, wusirwan’umunyanduma witwaga Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, ahagana mu mwaka w’i 1800.Ni bo bombi bashyizwe igorora: Rumanzi yashyizwe igorora rya Bishenyi mu Buganza, Shabwega ashyirwa igorora rya Buhoro bwa Reramacu mu Nduga.
Bamushyize igorora biri kabiri rero:
Ubwambere, Cyilima Rujugira yarongoye umukobwa w’umunyagisaka witwa Rwesero rwa Muhoza se wabo wa Kimenyi, babyarana Ndabarasa, wabaye umwami w’u Rwanda yitwa Kigeli.
Bukeye Ndabarasa amaze guca akenge, bamwohereza i Gisaka kwa nyirarume Kimenyi ku buryo bw’imitsindo. Ubwo Kimenyi yari afite umunyanzoga we akitwa Rumanzi. Uwo Rumanzi ngo agakunda Ndabarasa cyane akamumenyera inzoga y’agasusuruko n’iya nimugoroba; bituma na Ndabarasa amukunda
Ndabarasa amaze kuba umusore abwira Kimenyi ko amusaba aho azubaka. Bukeye Kimenyi ajya kumuha imisozi yo kwubakaho, amuha Rundu na Gasetsa. Ndabarasa abwira nyirarume, ati: «Wamhaye na hariya haruguru ya Gasetsa!» Abivuga atungayo umuheto. Kimenyi abibonye, abona ko ari imitsindo; abwira Ndabarasa, ati: «Abanyarwanda mugira ubwira; urangaruriza igihugu uruhembe rw’ umuheto?»
Kuva ubwo Kimenyi yanga mwishywa we Ndabarasa, aramusezerera agaruka mu Rwanda. Haciyeho iminsi Ndabarasa yima ingoma y’u Rwanda.Amaze kwima Kimenyi yanga na wa munyanzoga we Rumanzi aramunyaga. Rumanzi amaze kuba umukene bikabije cyane, yigira inama yo gucika ngo aze mu Rwanda; ati: «Uwasanga Ndabarasa ubwo twabanye wenda yazankiza.
Inama amaze kuyinoza aracika asanga Ndabarasa i Mwulire. Ndabarasa amubonye aramuyoberwa; Rumanzi aramwibwira, amubwira n’uko ibye byagenze. Ndabarasa amushyira mu banyanzoga n’abozi aramubashinga ngo bamumenye.
Rumanzi yakirwa atyo, bukeye Ndabarasa amugabira umusozi witwa Gorora rya Bishenyi, amuha inka nyinshi. Ageze i Gorora arakira, aratunga aratunganirwa; ubwo Ndabarasa aba amushyize i Gorora.
Naho umukomero wo gushyirwa i Gorora, wabaye ku ngoma ya Gahindiro, atuye i Buhoro bwa Reramacu; yari ahafite inzu araramo, ikitwa Igorora.
Rimwe umugabo witwa Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, bene wa bo baramunyaga, aza kubaregera kwa Gahindiro. Amaze kubarega, Gahindiro arabatumira, bahageze baraburana, Shabwega aratsindwa. Amaze gutsindwa, baramucukura,bamuhindura umukene utakirebeka.
Bukeye Shabwega yibuka kujya kuganyira Gahindiro ubukene bwe; yatunguka abanyagihe bakamuheza, ku kagambane ka bene wabo bamukomanyirije.
Umunsi umwe Gahindiro aza ku karubanda; Shabwega yajya kummwegera bakamusunika. Gahindiro arabirabukwa, aramuhamagaza, amubaza icyo ashaka. Shabwega amutekerereza ubukene bwe. Gahindiro agira impuhwe, amushyira mu banyagikari aramubashinga.
Haciyeho iminsi, amushyira mu nzu ye yitwa i Gorora, akajya amusasira. Shabwega akora hasi, yongera kuba Shabwega bwa mbere,ava mu kajamajamo arakira, aradendeza aradabagira, bitewe n’uko Gahindiro amushyize i Gorora.
Ushatse kujya kubonana na Gahindiro agahongera Shabwega ngo amusohoze amuhakirwe.
Ni uko uwo mugani wo gushyirwa i Gorora waturutse kuri Rumanzi w’umunyagisaka Ndabarasa yagabiye i Gorora, ari umukene bikamukiza, no kuri Shabwega Gahindiro yashyize mu nzu ye yitwaga Igorora, wamamara utyo wogera u Rwanda; uwo babonye wese avuye mu mage ahembutse, kimwe n’uwo berekeje aho yishyikira, bati: «Bamushyize igorora!»
” Gushyira umuntu igorora = Kumumara agahinda umudendezo.

Bamukenyeje Rushorera
Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu bambuye twose cyangwa bamucuje agasigara iheruheru; ni bwo bavuga ngo: «Bamukenyeje Rushorera!»
Waturutse i Burundi, ku ngoma ya Mutaga wa Mwezi.
Mutaga yari afite abagore bitwa Inyenyeri zo ku Rutabo rwa Nkanda, n’Imiyumbu y’i Muganza w’i Ngara. Bukeye Mutaga araza inkera n’abatware be (Abaganwa); bahiga abagore beza.
Mutaga ati: «Mu Burundi n’ibindi bihugu duturanye mbarusha abagore beza». Abahungu, bati: «Urabeshya nta we urusha abagore beza».
Ubwo icyo abahungu babivugiraga ni uko bari bazi ko Mutaga afuha, bagashaka kumukaza ngo abazane babarore kuko batageraga ahagaragara.
Mutaga yumvise amagambo y’ abahungu aramushegesha; abwira abatware be, ati: «Nimutange iminsi tuzerekaniraho abagore tumenye abarusha abandi». Abatware bati: «Uku kwezi nigushira abagore bazahurire ibwami ku Rutabo rwa Nkanda tuberekane. Imihigo imaze kurangira, abatware barasezera bajya kuzana abagore babo kurutanwa n’ aba Mutaga.
Ukwezi kwegereje Mutaga atumiza Imiyumbu y’i Muganza baraza bateranira ku Rutabo rwa Nkanda; bategereje ko ukwezi gushira bagahura n’abagore b’abaganwa. Ubwo Mutaga aza mu bagore be, asanga bamwiteguye barimbye.
Arabitegereza arabashima aranezerwa. Hakabamo umugore umwe witwa Niraba, ngo akaba mwiza cyane; mu gisingizo bamwitaga “Rusaro rwa nzi kwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi”.
Hakabamo undi akitwa Nahimpera; na we ngo yari mwiza bitangaje: igisingizo cye kikitwa ” Bishunzi bya Nyabinyeli binyara mu biganza by’abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi.”
Hakabamo n’undi witwa Umunani; nawe akaba mwiza cyane; igisingizo cye akitwa ” Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi.”
Nuko Mutaga arabitegereza uko ari batatu aranezerwa ahamagara umurundi witwaga Rushorera amujyana ukwe aramubwira, ati: «Ubu tugiye mu biroli by’aba bakobwa, kandi hazaba hari abantu benshi; abakobwa bazaba bateranye n’abahungu nta sobanuriro, maze kuva ubu ngushinze Niraba na Nahimpera n’Umunani; ubarore wirore. Ntihazagire umuhungu ubegera, kandi nimenya ko hari uwo begeranye ( basambanye ) nzakwica.
Mutaga amaze gushinga Rushorera abo bakobwa, arongera ahamagaza umutware w’abareruzi (abahetsi) be, abamushinga mu bisingizo byabo; ati:
«Ngushinze Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y’ururimi muka Mwezi; ngushinze Bishunzi bya nyabinyeli binyara mu biganza by’abarenzi imhonogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi: ngushinze Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi; nubona umuntu ubegereye, uzabwire abareruzi baze bamubohanye n’uwo bari kumwe.” Ibyo ariko bigirwa rwihishwa, Rushorera ntiyamenya kobashinzwe n’umutware w’abareruzi.
Kuva ubwo Rushorera agumya kurinda ba bakobwa batarajya kurutanwa. Bigeze aho yegera Nahimpera, aramubwira, ati: “Ni jye ubarinda, cyo dusambane nta we uzabimenya ” Nahimhera aremera bajya ku buriri, imyambaro bayishyira ku nyegamo. Abahetsi bakaba babibonye, kuko bakomezaga kubaneka; barabafata, Rushorera bamuhambiranya na Nahimhera barabikorera, babatungukana ikambere umuriro uhinda. Abahungu babibonye bariyamirira, inkwekwe bayivaho, bati « Bishunzi bya Nyabinyeli bamukenyeje Rushorera!»
Nuko Mutaga abatanga bombi, ibirori bipfuba bityo; abagore barasezererwa barataha.
” Gukenyeza umuntu Rushorera = kumucuza utwe twose agasigara iheruheru.

Bamuhaye igiti cya Waga
Uyu mugani bawuca iyo babonye umutoni uhabwa ikintu ntacyiteho kikononekara kubera ubudabagizi, ni bwo bagira, bati: “Bamuhaye igiti cya Waga!”
Wakomotse ku mutwa Waga, ahayinga umwaka w’i 1600; iwabo kavukire ari i Gatyazo mu Busanza, ku musozi witwa Shanga (Maraba — Butare)
Uwo mutwa Waga yari mu batwa ba Semugeshi bitwa Ishabi, uwabatwaraga bigaragara, akurikije Semugeshi ni Muhigirwa wa Rwabugili. Waga yakundaga inyama nk’ abandi batwa; ariko mu kurya kwe ntamere nka bo: yari inyanda, basangira inyama, ari izokeje, ari n’izitetse bakamucura.
Nuko Semugeshi akunda uwo mutwe w’abatwa, bitwaga Ishabi, awugira intore ze. Bukeye bataha biyereka ingabo; dore ko hambere nta mihamirizo yindi yabaga mu Rwanda; guhamiriza byaje vuba biturutse i Burundi.
Ubwo bataha Semugeshi n’abatware be barabitegereza basanga ari abahanga bose, ariko Waga akaba umuhanga w’imena muri bo; nyamara muri ubwo buhanga bwe akagiramo intege nke ku mpamvu yo kunanuka, yari afite uruti ruke. Bituma Semugeshi abaza umutware w’Ishabi, ati: «Uriya mutwa yazize iki?» Undi aramusubiza, ati: «Azize inzara nta kindi».
Semugeshi ati: «Nta bwo se mubagaburira?» Undi ati: «Baragaburirwa, ariko nta nyama nyinshi bakibona». Ubwo ategeka abatware be kujya batanga ibimasa n’ amagumba byo kubagira lshabi.
Itegeko rirahama, abatware batanga. ibimasa n’ amagumba byo kubagira Ishabi; bakabishyikiriza umutware w’ abo. Abatwa babona inyama nyinshi, ariko Waga akomeza kugira uruti ruke nk’urwo yavukanye, ntiyiyongera n’ubwo bamuhatiraga kurya bwose.
Umutware w’lshabi abonye ko Waga atiyongera agira ubwoba, ati: «Mbese Semugeshi nabona uyu mutwa we yonze azavuga iki ?» Ni ko gutegeka ababazi ko nibamara kubaga bazajya batoranya inyama nziza bakaziha Waga akiyokereza, kandi bamara no guteka bakamugaburira izitetse; ariko ukwe.
Ababazi bagenza batyo; bagaha Waga inyama zitoranijwe nziza, bakazishyira ku giti; bati: «Ngaho iyokereze».
Waga agacana umuriro akotsa, ariko akagumya kwirangarira, abandi batwa
bakamwiba cya giti cy’inyama bamugeneye, yakebuka agasanga inyama ze zitari ku ziko.
Yabaza ati: “Inyama zanjye ziri he? ” Abandi Batwa bati: «Ko utubaza kandi ari wowe wiyokereje, tubizi dute?» Hakabura ishweshwe.
Ahubwo kuva ubwo biba akamenyero; bamuha inyama zo kotsa, akotsa, zamara gushya bakaziba kuko yari indangare y’umupfayongo.
Nuko biba aho, bukeye bongeye gutaha kwa Semugeshi, asanga yarananutse kurusba mbere; bituma arakarira umutware w’Ishabi.
Aramubaza, ati: Ko nagutegetse kujya umpera Waga inyama akabyibuka, ubu se ko ananutse na bwo mwarazibuze nka mbere?»
Umutware, ati: «Nta bwo twazibuze, ahubwo Waga ni indangare; muha inyama ngo yiyokereze,zamara gushya ntamenye aho abandi batwa bazicishije; namuha izitetse bikaba uko. Semugeshi abajije Waga abyemera uko umutware wabo abivuze. Abari aho bariyamirira bati: «Waga ni umudabagizi gusa!»
Nuko kuva ubwo, babona umuntu w’umutoni uhabwa ikintu ntakiteho kikononekara kubera ubudabagizi, bati: «Bamuhaye igiti cya Waga nimurekere iyo nta kundi byagenda!»
” Gutanga igiti cya Waga = Gutonesha umudabagizi.

Insigamigani: Bamugize Karobwa
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu bamagana mu bandi kubera ikizinga yanduye; ni bwo bavuga ngo: «Bamugize Karobwa!»
Wakomotse kuri Karobwa mu Ruzege rwa Kanyinya (Taba-Gitarama); ahagana mu mwaka w’i 1700
Uwo mugabo Karobwa yari umugaragu wa Cyilima Rujugira, yaragabanye inka z’ ibiti gusa, ahabwa n’ imisozi ariko ntiyamugira umutware. Bishyize kera; Cyilima arnaze kubyara abana be, bari benshi, Rubanda barabakunda cyane kubera ubwumvikane bwabo; babonaga bangana batyo batagira akantu kabacamo, kandi bagakundana bitadohoka; bituma babita Abatangana bene Rujugira ijana rizira umusago.
Nuko uko abagaragu ba Cyilima bagumya kubatangarira babashima, na we Karobwa yigira iye nama y’ubugome bwo kuzabateranya. Aragenda no kwa. Sharangabo mukuru wabo, araharara.
Bukeye amujyana ukwe aramubwira, ati: «Numvise Ndabarasa aganira na nyina Rwesero ko Cyilima agukunda cyane, numva nyina amubwira umurozi wo mu Marangara ukomoka kwa Nkomo ya Nkondogoro bazakurogeshaho, maze kubyumva binkura umutima; bituma nza ihutihuti kubikumenyesha kuko njya mbona ukunda kwa Rwesero; uramenye rero ntuzasubireyo.
Sharangabo abyumvise akuka umutima ni bwo yigiriye inama yo kubimenyesha Rwamahe murumuna we. Rwamahe na we amaze kubyumva abimenyesha Muciye. Kuva ubwo, bene Rujugira bicamo ibice; kimwe kijya kuri Ndabarasa ikindi kijya kuri Sharangabo. Ibice byombi birashyamirana.
Inkuru irashyira igera kuri Cyilima y’uko ibye byamucikiyeho. Ni bwo atumije abahungu be bamusanga i Bwanacyambwe ku Gisozi (i Ntora).
Bamaze guterana, ati: «Ndababaza ibintu bibarimo!» Abahungu be bagwa mu kantu baragumya bararebana, Bigeze aho Sharangabo arahaguruka, ati: «Ibyo byose wumva biturimo byatewe na Rwesero nyina wa Ndabarasa, ni we
wavuze ko ngo munkunda abiganirira umuhungu we, bajya n’inama yo kuzandogesha !»
Rujugira abyumvise arumirwa. Abaza Sharangabo, ati: «Ese babivuze uhari cyangwa n’undi wabyumvanye ?» Sharangabo, ati: «Si jye wabyiyumviye, ahubwo nabibwiwe na Karobwa; kandi muzi ko Karobwa ari umutoni wa Rwesero baturanye mu Ruzege rwa Kanyinya. Ni bwo Rujugira atumije Karobwa
Araza, ageze aho bamubaza ibyo yabwiye Sharangabo. Karobwa ananirwa kwizigura. Rujugira ahamagaza abatware be n’abantu bakuru, abatekerereza ibyo Karobwa yakoze byo guteranya abatangana; ati: «None nimutegeke icyo Karobwa akwiye». Bose bati: “Uwateranije abatangana akwiye gupfa! ntakwiye kubaho.”
Rujugira ati: « Gupfa kwa Karobwa ni wo mukiro we; ahubwo ndamunyaze gusa; kandi ntazagire n’aho atura, ntihazagire umuraza ijoro riguye, ntihazagire umuha ubwugamo imvura ishotse; ntihakagire umucira akari urutega.
Nuko Karobwa aranyagwa aracibwa, aho ubwire bumukubiye; yajya kwegera urugo bakamwamagana, imvura yagwa yajya kwugama bakamwamagana, bamuhindura ruvumwa, apfa ahiritswe n’umuruho w’inyota n’inzara.
” Kugira umuntu Karobwa = Kumubonerana mu bandi bamwamagana.”
Karobwa = Ruvumwa.

Bakundana urumamo
Uyu mugani bawuca iyo batahuye abuzura badatsiritana imibiri; bakabigira nka rwihishwa; ni ho bagira ngo: “Bakundana urumamo”.
Wakomotse ku nshuti ebyiri zuzuraga rwihishwa: Ruhamanya na Ntampuhwe
Ngo abo bahungu bombi babanye bakiri bato baruzura cyane; bamaze guca akena baranywana.
Muri iryo nywana ryabo, basezerana ko hatazagira umenya ko banywanye, bongera no gusezerana ko nibazajya bacyura inyana, umwe azajya ajya iwabo w’undi, yasanga bamurakariye akajya ahitegeye akamama mugenzi we.
Ngo babigira batyo igihe kinini, umugambi urahama; bageza ubwo barongora. Bamaze kurongora bigira inama yo kujya gukeza umwami; bati « Tuzamuhakweho, none twazahavana inka zo gutunga», ndetse n’iwacu bakadushima kandi na bo bagakiriraho.
Bageze ibwami barakeza babona ubuhake; ngo bari abahanga bo kuganira mu bandi bishimishije, amagambo baganira agahimbaza umwami, bituma abatonesha cyane.
Nuko babonye ko umwami abakunze, bongera kwigira inama, bati: «Ubwo umwami adutonesheje, bagenzi bacu benshi bazatugirira ishyari: none ntitugashengerere rimwe hajye habanza umwe ashengere yitaruye undi kugira ngo yumve ayo batuvuga».
Bukeye bagiye gushengera habanza Ruhamanya; ageze ibwami asanga bagenzi babo babavuga
nabi. Abavamo, ajya ahirengeye kugira ngo aze kubona Ntampuhwe amumame.
Amubonye aramumama, undi aricara. Ruhamanya agenda yigenzagenza amugezeho amubwira ibyo yumvise babavuga. Basubira mu nama y’uko bazajya babigenza; bati: « Duteranuke ku kiraro, twoye kujya tuganirira aho batureba, kandi ntitukicare hamwe; tujye twitarurana tunavugishe amarenga yo kumamana.
Imigambi bamaze kuyuzuza barashengera, ariko umwe ukwe, undi ukwe Bagenzi babo bagumya kubagirira ishyari. Noneho barongera, bati: «Ubwo twateranutse, tujye tuvumba urwango.
Habanza Ntampuhwe ajya mu gitaramo, abatekerereza uko yatandukanye na Ruhamanya batagiterana. Bagenzi be ntibabyitaho barabimusuzugurana. Ubwo aragaruka ajya kubwira Ruhamanya uko yabigenjeje. Ruhamanya ati «Ejo ni jye uzajyayo».
Bukeye aragenda, ajyanywe no kuvumba urwango mu biraro bya bagenzi babo. Bahageze nawe ababwira ko yatandukanye na Ntampuhwe batagiterana. Noneho bagenzi be babyumvise barishima., bati: «Ubwo Ruhamanya na Ntampuhwe batandukanye noneho tugiye kubona icyicaro n’ubwotero ibwami; kuko iyo bajyaga mu gitaramo ari bo umwami yitagaho kubera amagambo yabo meza baturusha
Kuva ubwo bagenzi ba Ruhamanya baramwiyegereza. cyane; ariko bakabigirira kumushuka ngo bazabone uko bamunyagisha na mugenzi we ndetse nibirimba babicishe; nyamara ntibamenye ko babatanze kubashuka.
Bigeze aho barerura babwira umwami uko bagenzi babo babamereye. Umwami arababwira ati: «Nirnuhumure nta cyo bazabatwara !» Nuko bagenzi babo bakomeza gushuka Ruhamanya ko ari we bakunda.
Nawe yajya kubajyamo akigira hirya akamama Ntamhuhwe, undi akamenya icyo
amubwiye. Ubwo rero ntibaherukanaga, kuko bari barateranutse, bagasigara bakundana urumamo.
Haciyeho iminsi, bagenzi babo barabarembya mu birego, umwami na we arabyernera. Amaze kubyemera Ruhamanya na Ntamhuhwe barabimenya., kuko Ruhamanya yikotama kuri bagenzi be asebya Ntamhuhwe, nawe Ntampuhwe akitaha ibwami ahatswe kandi yumva n’ amagambo avugwa kuri Ruhamanya.
Bigeze aho bagenzi babo barega Ruhamanya ko ari umunyamazimwe Ntampuhwe ahali, na we Ruhamanya yagiye kuvumba urwango mu biraro. Umwami arabyemera. Batangira kubategurira ibihano.
Ruhamanya avuye kuvumba urwango, ahagarara ku karubanda, Ntampuhwe amubona ari mu rugo ibwami aramumama. Ruhamanya abibonye ahera ko ajya ku kiraro cya Ntampuhwe aricara:
dore ko bari baratandukanijwe n’urukundo rw’urumamo gusa. Ntampuhwe araza arahamusanga;
amutekerereza uko bageze mu mazi abira; bamena ijoro ryose basubira iwabo.
Bahageze bakoranya bene wabo n’abagore n’abana, barahaguruka baracika; bigira ahandi baratunga baratunganirwa; bakijijwe no gukundana urumamo.
“Gukundana urumamo = kubana akaramata ariko rwihishwa nk’ ibya nyiraru
reshwa. “
Ariko ubu urukundo rw’urumamo rubanda baruhinduye urudashyitse; uburiganya.

Arishyura inka ya Nyangara
Uyu mugani bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n’umugore urizwa n’ubusa akanga guhora; ni bwo bavuga ngo: «Arishyura inka ya Nyangara.
Wakomotse kuri Nyangara w’i Kibilizi mu Mayaga n’abana bo mu Mutende mu Nduga; ahayinga umwaka w’i 1700.
Uwo mugabo Nyangara, yariho ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ari n’umugaragu we; akagira abagore n’abana benshi n’ imikumbi y’amatungo.
Bukeye ngo mu Rwanda hatera indwara yitwa Ruhaha, yica inka nyinshi cyane. Nyangara abonye inka ze zifashwe n’iyo ndwara ya Ruhaha zipfa urnusubirizo, akajya azigura imyenda y’ amasuka n’ihene n’abahinzi.
Abonye hasigaye ingerere, ajya kwa Mazimpaka. ku Ijuru rya
Kamonyi kumubikira ko inka ze zashize.
Nuko Nyangara arazinduka no ku Ijuru, asanga Mazimpaka yagiye kwuhira inka ku ibuga ry’ Akalirnulyo, hagati ya Kamonyi na Gihinga. Arakomeza amusangayo, bararamukanya.
Mazimpaka amubaza amahoro yo ku Mayaga. Nyangara, ati : «Nta yo, inka z’Amayaga zamazwe n’indwara ya Ruhaha.
Mazimpaka, ati : “Si Amayaga masa n’ino ni uko, amwereka inka ye y’indatwa yitwaga Nyagahoza, ati : “Ntureba uko imeze ?” Nyangara, ati: ” Koko imeze nabi, kandi ibaye kuriya
ntiba igikize; yungamo, ati : “kandi nanjye nari nje kukubikira ko inka zanjye zashize nsigaye nipfumbase!”
Baruhira, inka zikutse bajyana imuhira. Bakiri mu nzira, Nyangara aramubwira, ati: “Nazinduwe no kukubikira inka zawe, none ejo nzataha njye guhamba izasigaye; nduzi ko ari uguhamba kuko zitakibona abazigura”.
Mu gitondo aje gusezera, asanga ya nka Nyagahoza yapfuye, Mazimpaka yiyunamiriye mu kababaro kayo; Nyangara atinya kumusezeraho arasiba.
Ubwo Mazimpaka ahamagara abambogo abaha Nyagahoza barayibaga, baryana inyama ngo
bazamwishyure abahinzi. Nyagahoza imaze kugurwa, Nyangara abona gusezera; ati: «Ndagiye ndamiye iby’iwanjye bicika. Asubira iwe i Kibilizi
Agezeyo asanga inka ye y’ imbyeyi yapfuye. Arayibungira mu banyamayaga, barayanga kuko bari barahaze inyama z’ inka zishwe na Ruhaha.
Inyama arazibika. Bukeye abona abana benshi baturutse mu Mutende wa Gasoro bajya gusenya inkwi, ababaza iwabo. Bati: “Iwacu ni mu Mutende wa Gasoro.” Nyangara, ati: « Uwabaguriza inyama mukazamuhingira mwabyemera ?»
Ubwo kwari ukubashuka kugira ngo azabone urwenzo rwo kwishyuza ababyeyi babo mu mwanya wabo, kuko ngo umwana arya inkware nyina akarya amoya).
Abana barishima, bati: «Jya kuziduha». Nyangara arabajyana arazibagabanya, arabahambirira barataha.
Bageze iwabo, ababyeyi bababaza aho bavanye inyama. Abana, bati: «Tuzigurijwe na Nyangara w’i Kibilizi ngo tuzamuhingire». Iwabo, bati: « Muzamuhingira buryo ki ko mutaramenya guhinga? Boya ayo, bararya biracwedeka.
Ngo haceho iminsi, Nyangara ajya mu Mutende kubaririza iwabo w’abo bana ngo bamwishyure.
Aragenda, arabaririza, arahamenya ‘arababona arabateranya, arabishyuza. Ba se bati: «Ngabo bajyane ubahe amasuka baguhingire!»
Abana bumvise ba se babatanze ngo bajye guhingira Nyangara, baraturika bararira. Nyangara arabashorera, bagenda barira inzira yose, bagera i Kibilizi bahogoye. Bamaze kugerayo, abapfasoni n’ababyeyi babaza Nyangara, bati: « Aba bana wabajijije iki?» Undi, ati: «Nabavanye iwabo ngo baze kunyishyura inka yanjye bariye baza barira inzira yose».
Ababyeyi baramutwama, bati: «Bareke bagende, ibyo ni ubugome; bati: ” Amarira yabo arakwishyuye !» Nyangara arabareka banataha ariko bagenda bakirira.
Biba bityo, inkomoko y’iyo bumvise umwana urizwa n’ubusa agahogora, bati: «Arishyura inka ya Nyangara !» Ndetse n’ abagore babibagerekaho, kuko ubwo Nyangara yajyanaga abana barira, ba nyina nabo barize ayo kwarika, ku bw’agahinda k’urubyaro rwabo.
Ya nka ya Mazimpaka na yo rero abambogo bariye, bakomeza kuyishyura bamuhingira ku Ijuru rya Kamonyi, amaze no gutanga babashyira urugo rw’umuterekero, rukabamo umuja abambogo bakamuhingira; byagejeje mu mwaka w’i 1927, bigarukira aho, umuja Nyangore wari muri urwo
rugo rw’umuterekero wa Mazimpaka amaze kurongorwa n’umuhungu witwa Kabalisa wo mu Marangara, bitewe n’ubukirisitu, ni naho urugo rwo ku Ijuru rwagarukiye, abambogo bareka kwishyura Nyagahoza; ariko nabyo biracyibukwa; iyo babonye umuntu ukoreshwa agahato kataretsa, baravuga, ngo: «Aracyishyura Nyagahoza!» Naho abana bo baracyishyura inka ya Nyangara kuzageza ku mpera y’isi.
” Kwishyura inka ya Nyangara = kurizwa n’ubusa kw’abana; kwishyurira agahato

Ninde ufite ubundi bosobanuro ku umugani ngo awusobanure
Uwaba azi umugani atumenyeshe natwe, twumve akamaro kawo
imigani iracyenewe cyane