Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Miss Kundwa yashimiye Apôtre Mignonne Kabera wagiye amuba hafi kuva kera kandi n’uyu munsi akaba akimufata nk’umwana we, Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015,

Miss Kundwa Doriane yahishuye ibitaramenyekanye ku buzima bwe nyuma yo kwegukana ikamba rya, Miss Rwanda 2015

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda icyo gihe, hari byinshi yanyuzemo bigerageza ukwemera kwe, ariko igihe cyose akabifashwamo na Apôtre Mignonne Kabera wamureze kuva mu 2011 akiri umwana muto.

Yabigarutseho mu materaniro yateguwe na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries, mu cyo yari yise “Girls Impact Ministry – Pink Sunday (Restored to do it again)’’ yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga ko bashoboye kandi bashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri imbere y’Imana.

Uyu mukobwa ubusanzwe uba muri Canada mbere yo kuvuga yabanje gushimira Apôtre Mignonne Kabera, avuga ko yari maze imyaka 10 atari mu Rwanda, bityo kugera mu gihugu akitabira igikorwa nk’iki ari ikintu atafata nk’aho nta gaciro gifite.

Yamushimiye kuba yaramwizeye n’ubwo yari amaze igihe atamubona kuko biba byoroshye kumva ko yahindutse, ariko yamwakiriye nk’umwana mu rugo nk’uko byari bimeze kuva kera.

Yakomeje avuga ku nkuru ye yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, yagiyemo akaza no kwegukana ikamba avuga ko byari ibintu bitamushishikaje na gato, ahubwo ari inshuti ze zabimusunikiyemo.

Ati “Kujya muri Miss Rwanda byari inkuru isekeje. Hari bamwe nka Queen Kalimpinya numvise duhuje, kujyamo ntabwo byari ibintu nasengeye nk’uko abantu benshi babitekereza. Iyo ikintu kikugwiririye rero akenshi ntabwo uba witeguye ibyo ugiye kwinjiramo n’uko uzabyitwaramo. Iyo uri buge mu kintu urakiga ukamenya uko gikora n’uko uzakibamo. Ariko njye byari ibintu byaje kumwe umuntu aganira n’inshuti.

Barabimbwiye ndavuga nti tuzareba ariko byaje kurangira menye umunsi ngomba kujyayo.

Ubwo nagiraga umugisha ikamba nkaryegukana ntabwo byakuyeho inzitizi kandi zari ziremereye, kuko nari muto mfite imyaka 19 hanyuma hejuru yabyo nari umuntu wakuriye mu muryango ukunda kurinda umwana wabo cyane kandi ndi muto mu bakobwa bane kandi banduta cyane ni nk’aho mfite ba mama batatu na mama wanjye wa kane.”

Avuga ko umugisha ukomeye yagize ari uko yabaye Nyampinga mu gihe yari umwe mu basengera kwa Apôtre Mignonne Kabera, wamubaga hafi umunsi ku wundi akamufata nk’umwana we yaba mu mubiri no mu mwuka.

Ati “Ubuzima bwo hanze ntabwo nari nzi uko bumera. Undi mugisha nagize nageze muri Women Foundation Ministries ndi umwana cyane. Ndetse ni ibintu byamfashije cyane kuko nk’aho nabaga nagize ikibazo nahamagaraga Apôtre Mignonne Kabera. Nagize umugisha wo gukurira mu rusengero no kugirana isano yihariye n’Imana, kuko akenshi twumva Imana y’ababyeyi bacu tugomba gutinya. Nashakaga ko indebana imbabazi, ikamba hafi kandi icyo gihe yarabikoze.”

Yavuze ko hari igihe ukwizera kwe kwageze aho kugeragezwa ngo ariko ntabwo yari akiri Miss Rwanda. Ati “ Ntabwo nibaza ko igihe ukwizera kwanjye kwageragejwe ari kiriya nari ndi muri Miss Rwanda kuko uriya mwaka aba ari muto, ahubwo ni nyuma yaho niho ibintu bisa nk’aho bikomera kuko ubuzima bwawe ntabwo bukomeza kuba nk’uko bwari bumeze.”

Yakomeje ati “Hari igihe usaba ibintu Imana ikabiguha uko biri, ariko nyuma hagahita haza indi mpinduka itandukanye n’icyo kintu. Ubwo byabaga nize itandukaniro riri hagati y’ikibazo n’inzitizi. Ikibazo ni ikintu umuntu ashobora kugufasha gukemura mu gihe inzitizi uba ugomba kwicara ugategereza ubushake bw’Imana. Aho nsengera muri Canada pasiteri wacu yari amaze iminsi atangiye kwigisha ku kwizera no gutegereza igihe cy’Imana, ariko ku bw’impamvu habayeho guhurirana.

Yakomeje avuga ko icyo gihe yasabye Imana kumurindira umutima ndetse no kumuha amahoro.

Ati “Rimwe na rimwe naganirizaga inshuti zanjye ibyo ndi kunyuramo bakambwira ngo mba ndi kubakinisha, ariko nibuka ko nasabye Imana kumpa umutuzo. N’ubu iyo ndebye inyuma mbona ko hari igihe dukenera imbogamizi kugira ngo tuzamure kwizera kwacu.”

Yavuze ko yanyuze muri byinshi ariko impamvu yahisemo kuganiriza abantu kuri ibi, ari uko ari byo bimaze igihe kitari kinini bibaye.

Kundwa yagiriye inama abakobwa bakiri bato kumenya ko umuntu ashobora kuba ari inshuti, ariko atari mu murongo mwiza wo kuba yakugira inama. Abakangurira kandi kumenya gutandukanya ubuzima bwabo busanzwe n’ubw’akazi bakora.

Please follow and like us:

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top