Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Incamake z’amateka ya Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda, IRADUKUNDA ELSA yavutse tariki 25 Werurwe 1998 avukira i Kigali mu Rwanda mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya.

IRADUKUNDA ELSA yavutse tariki 25 Werurwe 1998 avukira i Kigali mu Rwanda mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya. Ni umwana wa kane mu muryango w’iwabo ugizwe n’abana umunani, abakobwa batandatu n’abahungu babiri.

IRADUKUNDA ELSA yavutse tariki 25 Werurwe 1998 avukira i Kigali mu Rwanda mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya. Ni umwana wa kane mu muryango w’iwabo ugizwe n’abana umunani, abakobwa batandatu n’abahungu babiri. Nkuko bigaragara ku rubuga missrwanda.rw uyu mukobwa akoresha indimi 3, Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse akanumva igifaransa nubwo kukivuga bimugora.

Elsa yize amashuri y’incuke ku ishuri rya ‘Le Petit Prince’ndetse ahigira n’amashuri abanza. Ageze mu wa Kane w’amashuri abanza kugeza mu wa Gatandatu yigaga kuri ‘Centre Scolaire Utunyenyeri’. Imyaka ibiri ya mbere mu mashuri yisumbuye yayize kuri International Window i Mbarara muri Uganda mbere gato ko yerekeza muri King David Academy i Kigali, kuva mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye kugeza ayashoje aho yarangije mu ishami rya ‘Literature, Economics na Geography’ mu mwaka w’amashuri wa 2016.

Nkuko bigaragara ku rubuga kandi uyu mukobwa yumva yakwitabira ibikorwa byose bya Leta ndetse n’ibikorwa byo gufasha. Umukino akunda ni ukoga no gusoma ibitabo kenshi bishingiye ku nkuru zabayeho, ni umukobwa watangiye kujya koga ku myaka 10, Elsa akaba yaratangiye kumurika imideli ku myaka 16 gusa y’amavuko.

Tariki 25 Gashyantare 2017 ubwo Iradukunda Elsa yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda na Prince Kid, Mu byukuri ni Prince kid warimwambitse.

ni umukobwa uba mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be ndetse n’umuryango muri rusange. Se umubyara yitwa Mana Samuel, akaba akora akazi ko kuvunja amafaranga naho nyina umubyara yitwa Mukandekezi Christine akaba ari umucuruzi usanzwe wikorera.

Nyampinga w’u Rwanda 2017 yiyamamarije mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba tariki 14 Mutarama 2017 yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 tariki 25 Gashyantare 2017. Kuri ubu nyuma y’ukwezi kumwe gusa yegukanye ikamba Elsa Iradukunda yujuje imyaka 19 y’amavuko.

Please follow and like us:

Author Profile

Hortense Uwase
Ndi umwanditsi wa hano kuri Abode Tidings. ufite inkuru ushaka gutangaza. Wa nyuza kuri web form hariya kuri Contact us page, ubundi ugatangaza ibyo ushaka gutangaza hano. Ndabigutangariza

About The Author

Leave a Comment

Instagram
LinkedIn
YouTube
Scroll to Top