Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Alarm Ministries bakomeje imyiteguro y’igitaramo cyabo bise ‘Iyo Ni Yo Data Live Concert’ giteganyijwe ku wa 30 Ugushyingo 2025

aho bazaba bishimira ibikorwa bagezeho mu myaka 26 bamaze mu murimo w’ivugabutumwa.

Baguriye ibikorwa muri Amerika, Canada n’i Burayi; Ibyo wamenya kuri ‘Alarm Ministries’ imaze imyaka 26 mu ivugabutumwa

Iki gitaramo cya Alarm Ministries kiri gutegurwa na Authentic Events, byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Ugushyingo, kucyinjiramo bikaba bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw, ibihumbi 25Frw mu gihe iya menshi ari ibihumbi 50Frw.

Ni igitaramo Alarm ministries bagiye gukora bishimira ko ibikorwa byabo bimaze kwagukira mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’i Burayi.

‘Alarm ministries’ ni umuryango w’ivugabutumwa ushingiye ku myemerere ya Gikristo watangiriye ibikorwa byawo ku mugaragaro mu Rwanda, Ku wa 01 Kanama 1999.

Ubwo washingwaga, hari hagamijwe ibikorwa by’ivugabutumwa bw’ihumure, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ isanamitima biciye mu buryo bw’indirimbo mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kubaka, kongera kurema ibyiringiro no kugarura ubuzima mu mitima n’amarangamutima y’Abanyarwanda byari byarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2007 ‘Alarm ministries’ yubatse inzego z’ubuyobozi inasaba uburenganzira bwo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, mu 2009 Leta y’ u Rwanda yahaye Alarm Ministries ubuzima gatozi.

Mu myaka 26 umuryango Alarm Ministries umaze, baguriye ibikorwa byabo mu bindi bihugu.

Mu 2016, Alarm Ministries yatangiye ibikorwa byayo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yibanda cyane mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza amahoro mu duce twazahajwe n’intambara n’amakimbirane ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza hashingwa insengero mu bice bitandukanye.

Mu Mwaka wa 2023, ‘Alarm mininstries’ yashoboye gutangira ibikorwa byayo ku mugaragaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, aho yahise inabona ibyangombwa biyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Muri iwo mwaka kandi, ‘Alarm ministries’ yashoboye gutangira ibikorwa byayo i Burayi mu bihugu nk’u Buholandi na Suède, nubwo bagishaka ibyangombwa byo gukorerayo byemewe n’amategeko.

Abaririmbyi ba Alarm Ministries

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo bazizihirizamo imyaka 26 bamaze mu ivugabutumwa

Nawe gura itike ntuzacikwe

Leave a Comment

Scroll to Top