Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Alliance Fleuve Congo (AFC) rifite umutwe wa M23 ryashyizeho guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru hamwe n’abamwungirije mu gace k’iyi ntara bagenzura.

M23- AFC: Umujyanama wa Sultani Makenga yagizwe ‘guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru

Bahati Musanga umwaka ushize yari yagizwe mukuru w’ishami ry’imari n’umusaruro muri AFC/M23. Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifite umutwe wa M23 ryashyizeho guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru hamwe n’abamwungirije mu gace k’iyi ntara bagenzura.

Itangazo rya Corneille Nangaa – umukuru wa AFC – rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we ugizwe guverineri w’iyi ntara.

M23 ishyizeho uyu mutegetsi nyuma y’icyumweru kimwe ifashe umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’iyi ntara – mu gihe igice kinini cyayo – igice kinini cya teritwari ya Walikale, iya Lubero na teritwari ya Beni – kikigenzurwa n’uruhande rwa leta.

Leta ya Kinshasa ntacyo iratangaza kuri ibi byakozwe na AFC/M23, mu gihe iherutse gushyiraho guverineri mushya w’intara ya Kivu ya Ruguru – General Major Somo Kakule – ubu ukorera mu mujyi wa Beni, wavuze ko agomba gufata Goma ahari ibiro bikuru bya Guverineri.

Bahati Musanga, umwe mu barwanyi ba M23 akaba n’ufasha mu icengezamatwara ryayo mu bice yafashe, mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo M23 yatangazaga imyanya y’abategetsi bayo yari yagizwe umukuru w’ishami ry’imari n’umusaruro.

Bahati Musangwa – wabaye, cyangwa ukiri umujyanama wa Gen Sultani Makenga – umwaka ushize byavuzwe ko yapfuye, ubundi ko yakomerekejwe n’ibitero bya ‘drones’ i Kitsanga muri teritwari ya Masisi, ariko nyuma yaje kugaragara mu mashusho ari muzima.

ONU ivuga ko M23 ifashwa n’u Rwanda kandi yungukira mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava mu birombe byo mu duce igenzura, cyane cyane coltan yo mu birombe bya Rubaya – biri mu bya mbere binini ku isi bicukurwamo coltan.

M23 ivuga ko ibice ifata itaba igamije gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro kandi ihakana gufashwa n’u Rwanda. Muri iki cyumweru Perezida w’u Rwanda yabajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo – zifasha M23 – asubiza ko ntabyo azi.

Malawi igiye kuvana ingabo zayo muri RD Congo

Malawi yohereje batayo imwe y’abasirikare mu ngabo za SADC zagiye gufasha leta ya DR Congo bishyigikiwe na ONU n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika Hagati aho, Perezida Lazarus Chakwera yategetse umugaba w’ingabo z’iki gihugu kwitegura kuvana ingabo zacyo muri DR Congo, nk’uko biri mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’iki gihugu.

Ingabo za Malawi ziri muri RD Congo mu butumwa bwa SAMIDRC bw’umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo cya Chakwera kigendanye no “kubahiriza itangazo ry’agahenge ku mpande zirimo kurwana” – gusa iryo tangazo ryatanzwe n’uruhande rwa M23.

Gucyura ingabo za Malawi “bizaha inzira ibiganiro biteganyijwe byo kugera ku mahoro arambye”, nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Perezida Chakwera yari ku gitutu cyo kuvana ingabo muri DR Congo nyuma y’uko abasirikare babo bagera kuri batatu bishwe mu mirwano yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Scroll to Top