
Uwo mwana amaze kuba ingimbi, ababyeyi be barapfa; inzara nayo iza gutera muri icyo gihugu; umwana agatungwa n’ihene ababyeyi be bamusigiye.
Kera habayeho umugabo utunze ihene nyinshi; bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umuhungu.
Uwo mwana amaze kuba ingimbi, ababyeyi be barapfa; inzara nayo iza gutera muri icyo gihugu; umwana agatungwa n’ihene ababyeyi be bamusigiye.
Bukeye umukobwa wihitiraga arabutswe wa muhungu, aribwira ati «uwajya kwihakirwa kuri uriya muhungu yenda yakira iyi nzara, ndetse akangira umugore, byabura akangira umuja.»
Umukobwa arikora aramusanga, amubwira ko ashaka ubuhake.
Umuhungu aramurongora barabana baba aho batunzwe n’inyama z’ihene.
Amaherezo ariko ihene ziza gukendera hasigara ihene imwe gusa.
Umugabo akayireba akabura intege zo kuyica.Umugore nawe agahora amuteze amaso.
Haciye iminsi nyamugabo yigira inama yo kubaga ya hene, ariko atekereza kuyiharira.
Agushakira ubujeni arabwiyegereza, abwira umugore kumushakira umutsima; bisa n’uworosoye uwabyukaga!
Umugabo abaga iheUmugabo abaga ihene; umugore arateka; ahishije bararya, ibisigaye umugore arabipfundikira.
Umugabo bimurya mu nda, inyama zitatetswe bazitara ku rusenge nk’uko bari basanzwe babigira, bararyama.
Umugore amaze gushyirwayo, umugabo akemura ku bwanwa bwe, yenda ubujeni n’ubwo bwanwa abitera ku kananwa k’umugore arangije arisinziriza.
Bitinze umugore aza gukanguka, yumva ibintu bimuhanda ku munwa, akeka ko ari ikirago kimuhanda; akoze ku kananwa yumvaho ubwanwa, induru arayidehera ati «iri shyano ngishije ndarikwiza he?
Bumaze gucya arabyuka, umugabo yisigaza mu buriri..
Umugore ararahira ati «Hehe no kurya inyama z’ihene!
Ibikurikira murabisanga kuri read more Amaco y’inda (2)

Aka kagabo gakunda gukina za comedy
niba ukunda comedy zako tubwire impamvu
kitwa mitsutsu

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.