Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ku byo yavuze ko yabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba arimo gutegura umukobwa we Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi. Avuga ko we atagira umuntu perezida, ndetse ko hari ubwo Ange na we ubwe yaba atabyifuza. Wenda na we ntanabishaka’ – Kagame avuga ku byavuzwe ko arimo gutegura umukobwa we Ange kuzamusimbura Ikibazo cy’uzasimbura Kagame gikomeza kugarukwaho mu gihe mu ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi kugeza ubu ntawe bigaragara ko yaba arimo gutegurwa kuzamusimbura, kandi kugeza ubu nta wugaragaza ubwo bushake no mu ruhande rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu 2024 Paul Kagame yatorewe manda ya kane y’imyaka itanu ku butegetsi. Nubwo amatora ataha ari mu myaka ine iri imbere ikibazo cy’uzasimbura Kagame gikunze kwibazwa.
Ku cyumweru, mu ijambo yabwiye abari mu nama y’ihuriro Unity Club Intwararumuri yavuze ko aheruka kubona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo “njyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu”.
Mu ijambo ryatangajwe ku cyumweru, yabwiye abari mu nama y’ihuriro Unity Club Intwararumuri, yavuze ko aheruka kubona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo “jyewe ntegura umukobwa wanjye kuzayobora igihugu”.
Yavuze ko iki kintu kimureba ku giti cye kandi “cyari kimbangamiye gato” bityo yifuje kukivugaho mu bantu.
Paul Kagame w’imyaka 68 avuga ko abaturage n’abagize ishyaka rye ari bo bamusabye kuguma ku butegetsi, ibyatumye Itegekonshinga mbere ryabuzaga kurenza manda ebyiri rihindurwa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibi ari ukugundira ubutegetsi.
Mu kongera gushimangira ko atagumye ku butegetsi ku bushake bwe, yagize ati: “ariko jye uwanteguye ni nde? Ntabwo nateguwe na data, ntabwo nateguwe na…ni mwebwe. Kwanza mpora mbabwira ngo mwageze aho mukansezerera.”
Umwaka ushize, ubwo ishyaka rye ryamwemezaga nk’umukandida perezida mu matora yari ateganyijwe, Perezida Kagame yavuze ko ashaka “untura umuzigo nikoreye” asaba ishyaka rye gushaka uzamusimbura, yongeyeho, ati: “…Kandi ntimuzategereze uwo nzabaha, muzamwishakemo.”
Icyo gihe yavuze ko yifuza kuzasimburwa n’umuntu ufite hagati y’imyaka 30 na 49. Mbere yaho mu 2019 yari yaravuze ko yifuza kuzasimburwa n’umugore.
Ikibazo cy’uzasimbura Perezida Kagame cyakomeje kuba ikiganiro hagati y’abantu no ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko yaba arimo gutegura umukobwa we Ange Kagame ubu ukora nk’umukuru wungirije w’Akanama gashinzwe Igenamigambi rya Leta na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Mu gusobanura ko atarimo gutegura umukobwa we, ko buri mwana we amureka akaba icyo ashaka, Kagame yatanze urugero ku bahungu be avuga ko yifuzaga ko uko ari batatu baba abasirikare, ati: “ariko umwe arananira, ambwira ko atabishaka” ko we ashaka kujya muri ‘business’. Abahungu be Ian Kagame ubu ni umusirikare w’ipeti rya kapiteni mu mutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, murumuna we Brian muri uyu mwaka na we yinjiye mu gisirikare ku ipeti rya sous-lieutenant/second lieutenant, naho mukuru wabo Ivan ni umushoramari muri Afurika no muri Amerika, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cya leta gishinzwe iterambere, Rwanda Development Board.
Amaze kuvuga inzira abana be bahisemo, Kagame yagize ati: “Umwana w’umunyarwanda uwo ari we wese, harimo n’abanjye, akwiye kuba icyo ashaka kuba, agakora icyo ashaka kuba.”
Yongeraho ati: “Icyo mvuga rero ni uko uwo mukobwa [Ange] ngo nzagira perezida ntabwo nagira umuntu perezida ntibibaho, ntabwo byakunda, wenda nawe ntanabishaka.”
Ange Kagame ntabwo yigeze agaragaza ubushake bwo gusimbura se, kandi iyi ngingo we ntabwo arayivugaho, ku mugaragaro.