Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Blog

Blog, News

Imyiteguro yabanzirizaga ibitero by’ingabo z’u Rwanda rwo hambere, Ibyatumye Nduga ifatwa byaturutse ku bupfayongo bwa Mashira utari ubuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana.

Muri iyi minsi mfite intimba inshengura kubera umuco wacu:
Uzi ko abantu basigaye baratakaje ubwuzu n’urugwiro mu kuramukanya, uhura n’umuntu ati :
-Mwaramutse? (nk’aho atakureba aho kukubaza niba waramutse/waraye cyangwa wiriwe neza)
-Ngo umwaka mushya? (kandi ubwo muwuhuriyemo aho kukwifuriza umwaka mushya muhire)
-Bite? (ibiki ashaka ko uta?)
-Ko tuburanye (kandi murebana cyangwa wagira ngo yaragushatse arakubura)
-Vipi,amakuru,…. n’ibindi byinshi bitaduhesha agaciro.

Ururimi rwacu ko mbona batangiye kurutobatoba ra?
Igazetti ya Leta yasohotsemo impinduka zakozwe ku Kinyarwanda
Mu Gazetti yasobotse tariki ya 8 Ukwakira 2014, Minisiteri y’Umuco na Siporo igaragaza imyandikire ihwitse y’Ikinyarwanda, ndetse bakagaragaza zimwe mu mpinduka zakozwe ku myandikire y’ururimi.
Izi mpinduka zigaragara mu ngingo, iya 12, 13 n’ingingo ya 15.
Ingingo ya 12, ivuga ku bihekane “(n)jy” na “(n)cy”, bikurikiwe n‟inyajwi “i” cyangwa “e”, aho ibi bihekane byandikwa gusa imbere y‟inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y‟inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”.
Mu myandikire mishya y’Ikinyarwanda, bandika urugero bati “ikibabi k’igiti” aho kuba “ikibabi cy’igiti”, “gewe cg ngewe” aho kuba “jyewe cg njyewe”, “umugi” aho kuba “umujyi”, “insinzi” aho kuba “intsinzi”, i “saa kenda” aho kuba ” aho kuba “saa cyenda”, “mu magepfo” aho kuba “mu majyepfo”.
Ingero zigaragara mu Igazetti kuri iyi myandikire mishya y’Ikinyarwanda “Umugi ntuyemo ufite isuku. – Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y‟u Rwanda. – Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina. – Njyana kwa masenge. – Iki ni ikibabi k‟igiti. – Ikibo cyuzuye ibishyimbo.”
Ingingo ya 13 ivuga ko ibihekane bigizwe n‟ingombajwi “ts”, “pf” na “c” zibanjirijwe n‟inyamazuru, byandikwa nka “ns”, “mf”, “nsh”.
Ingero ziri mu Igazetti ya Leta “Iyi nsinzi turayishimiye. – Imfizi y‟inshuti yange.” “”
Ingingo ya 15 ivuga ku irengahaniro ry’injajwi “i” ivuga ko inyajwi zisoza ijambo zidakatwa.
Urugero: rwo mu Igazetti – “Kabya inzozi”.
Ariko kandi inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa.
Ingero zo mu Igazetti “Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo – Amasunzu si amasaka – Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.”
Iyi ngingo ikavuga ko ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n‟amwe y’icyubahiro rifatana n’ijambo ririkurikiye.
Urugero: “Nyiricyubahiro Musenyeri.”
Naho “nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n‟ijambo ibanjirije.
Urugero : – “Nyirabukwe aramukunda”
Ayo ni amwe mu mabwiriza mashya y’imyandikire, yagiye avugurwa nk’uko bigaragara mu Igazetti ya Leta.

Uko u Rwanda rwigaruriye Nduga
Ibyatumye Nduga ifatwa byaturutse ku bupfayongo bwa Mashira utari ubuze ingabo zikomeye kandi nyinshi, ariko we yahugiye mu byo kubana neza no gushyingirana. Mu gihe Mibambwe I hamwe n’abagaragu babo bo bari bifiye iyindi gahunda.
Mashira yafashwe biturutse k’uwitwa Munyanya bavaga inda imwe na Mashira mwa se wabo.
Itsindwa rya Nduga ryari intambwe ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda. Ibyo byatumye u Rwanda rubona aho ruhera hagaragara, rutera utundi duhugu. Nduga yari isanganywe ubutegetsi bufutuye, bukomeye.
Abanyanduga bakomeje gushyamirana n’abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu bitongero by’imihango bagerageje kunga Nduga n’abayigaruriye bavuga ngo: “tuza… nk’inono y’Abasindi na Kibanda”. Ni ukuvuga ngo: worohe nk’ifu y’inono ihuza Abasindi na Kibanda y’Ababanda. Mu by’ukuri ngo no mu by’1930. Ubushyamirane bw’ibyo bice byombi bugaragara mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w’umubanda.
Hari Ababanda benshi batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y’u Rwanda n’ahandi. Hari abimukanye amazina y’aho baturutse: Marangara hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri. Nduga yabaye umutima w’u Rwanda abami barahakunda baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinshi byakwiriye impande zose z’u Rwanda rw’icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n’Abanyenduga.
U Bwanacyambwe bwigaruriwe n’Abagesera Abazirankende: Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy’abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi. Icyo gihe cyose, urubibi rw’i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n’uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y’u Bwanacyambwe. Byageza n’aho umwami w’i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b’u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera ( mu by’1770).
Kugeza ubu abanyarwanda benshi hari ibintu bagenda batakaza kandi byari byiza bakakira ibinyamahanga nyamara ugereranije wasanga abanyarwanda bari aba mbere.
1.Gereranya imitoma y’abubu n’iya Kera?
Kera:
Akaliza, ikibasumba, bati “Iyizire mwari w’imbavu ndende”, igitego mubakobwa.
Abubu:
Chou, ma belle, sweet, baby n’ibindi,
Ibyiza urabona ari ibihe?

Kugeza ubu abanyarwanda benshi hari ibintu bagenda batakaza kandi byari byiza bakakira ibinyamahanga nyamara ugereranije wasanga abanyarwanda bari aba mbere.
1.Gereranya imitoma y’abubu n’iya Kera?
Kera:
Ikinimba, Umuhamirizo w’intore, gushayaya, n’ibindi
Iby’ubu:
Ni Break dance, Azonto, Hip hop dance, Salsa, Zouk n’ibindi
Ibyiza urabona ari ibihe?

Blog, News

Imigani migufi : UMWANA W’INGAYI

Umugani wa Cacana n’urupfu rumuha inka!
Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje yihuta no kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?»
Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro ?»
Baramukubita aragenda. Yambuka Akanyaru, ajya kwa Cakara ati «yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Bati « inkoni ntuyizira.»
Arashogoshera n’i Bugesera, ku rwobo rwa Bayanga, ahasanga urupfu ruragiye inka zarwo. Ati «yewe nyir’ inka, ntushaka kubaga nkagutiza intorezo n’umuhoro, ukampa ikibaro?» Urupfu ruti ” ndabishaka.”
Cacana ararubwira ati “nguriza inka yo kubaga.» Urupfu ruti “ngiyo ndayikugurije.» Cacana atwara inka y’urupfu. I Gitisi na Nyamagana. Igihe agiye kuyikubita Intorezo,ahusha mu cyico, aboneza mu kuguru. Ahamagara umwana we ati «ngwino hano umfashe.» Umwana araza. Cacana agiye gukubita intorezo ayirimiza umwana ku ijosi, aramuhirika; inka na yo irapfa.
Inyama Cacana n’umugore we baziryaho. Urupfu rubwira Cacana ruti ” nyishyura inka yanjye wa kagabo we !” Icyo gihe inkono ikaba irahiye. Cacana ayikubita ku mutwe ati ” henga nzagusigire urupfu !”
Aramanuka no mu Misozi ya Musumba. Aratura, arakaraba ngo arye.Urupfu ruramubwira ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura.” Umuhungu muzima arahaguruka, arikorera, afumyamo. Ageze i Gitwiko na Rukambura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” Bu… » Cacana ati ” Pyo…”
Agutahira i Runda na Gihara, aracumbika. Ibyo kurya arabishyushya, arangije arakaraba ngo arye. Urupfu ruba rurahashinze ruti ” nyishyura.”
Cacana arataraguriza, amanuka Gihara, yambuka uruzi. Aterera Bugaragara, ageze mu mpinga, aratura, arakaraba ngo arye; urupfu ruti ” naharaye; banza unyishyure.”
Cacana amanuka Bugaragara, aterera Shyorongi, yikubita mu iteme, mu Gitabage cya Mbogo na Nyabuko; aterera Kirungu, ageze mu mpinga ya Remera, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akishyura.”
Cacana abwira urupfu ati “reka ngusige ikirari cyume !” Amanuka Nyundo, yikubita mu Muyanza, azamuka Zoko, ageze mu mpinga ya Zoko, aratura, arakaraba ngo arye. Urupfu ruti ” ujya kurya akanjye arabanza akanyishyura. Komeza turuhanye !”
Cacana ati ” ndacogoye.” Aterurana n’urupfu, akirana na rwo. Urupfu ruramuterura rumucinya hasi. Cacana na we araruterurano hasi ngo Piii ! Maze rurakotana, rubura gica. Imana irahagoboka, izana inka ebyiri, iziha Cacana. Cacana azishyura urupfu. Barakiranuka.
Urupfu rubwira Cacana ruti ” enda noneho nkugabire izi nka ! » Cacana arazakira. Urupfu ruti « mpa inka zanjye.» Cacana ahungana za nka, ariko yiruka ay’ubusa urupfu rumufata mpiri, rumugwa gitumo, ruramwica. sijye wahera hahera Cacana n’urupfu.

Umugani wa Nyanshya na Baba
Kera habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.
Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine.
Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.
Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati
«Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama nyugururira.
Nishe akajeje ni akawe na njye. Nishe agaturo ni akawe na njye. Nishe agafundi ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»
Mushiki we ati «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha.
Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati: «Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama, nyugururira. Nishe akajeje, ni akawe na njye. Nishe agakwavu, ni akawe na njye. Nishe agafundi, ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»
Nyanshya ati: « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati « iryo jwi ko atari irya musaza wanjye? » Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati « ye data we ! »
– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’utudegede ?
– Turakakudegeda mu nda.
– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’impaza ?
– Yego mukaka wanjye.
Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati «rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye » Warupyisi iti «ndabyemeye.»
Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati «ngurwo urwawe ruragiye.» Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare.» Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.
Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati « baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka.
Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. Ati «ni bite ?» Undi ati «ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara. Maze nti ‘baruka rutare Baba yinjire’, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. Ndakibwira nti ‘Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?’ Ngo ‘turakakudegeda munda. ‘Ngukarangire utuyuzi tw’impaza?’ Ngo ‘yego Mukaka wanjye.’ Ndakibwira nti ‘urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye.’ Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti ‘fata.’ Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya.»
Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza.
Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati «umenya ari ubwoba bwari bwakwishe.» Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati «ntabwo ibyanjye birarangiye. » Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti « ntatwo nshaka.» Giherako kiramurya.
Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba. Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko. Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.
Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti «banza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’akangaka k’iburyo ukuremo sowanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe »
Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo. Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.
Sijye wahera hahera umugani.

Abagore b’Umwami Yuhi V Musinga n’abana yabyaye.
Abagore:
1) Kankazi
2) Mukashema
3) Nyirakabuga
Abana 14 yabyaye:
Mu rugo rwa Mbere:
-Umwami Mutara III Rudahigwa
Mu rugo rwa Kabiri:
-Princesse Speciosa Mukabayojo (Niwe wenyine ukiriho)
-Umwami Kigeli V Ndahindurwa
-Princesse Musheshambugu
Mu rugo rwa Gatatu:
-Prince Étienne Rwigemera
-Prince Munonozi
-Prince Rudacyahwa
-Prince Ruzibiza
-Prince Subika
-Prince Ruzindana
-Princesse Bakayaishonga
-Prince William Bushayija
-Prince John Nkurayija
-Prince Rémy Rutayisire

Blog, News

The Ben, na Bruce Melodie, imbere y’itangazamakuru, Ni ubwa mbere mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda habaye ikiganiro hagati y’abahanzi naryo kikabera ahantu hagari,

Bruce Melodie na The Ben bahoberanye bashyira akadomo ku bibazo byari bimaze iminsi bivugwa
Gusuhuzanya mu ruhame

Muri Kanama 2024, Bruce Melodie yagaragaje ko yabangamiwe n’uburyo The Ben yamuhobeye akamukanda ubwo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya Rwanda Day cyabereye i Washington DC.

Aha yagize ati “Arakandana cyane kandi ntabwo mbikunda, nanga abahungu bankoraho, sinkunda abahungu bampobera, abantu banjye baba babizi.”

“Oya twahuza ibyo ntashaka ni ibintu byo gukabakabana, byo guhoberana ntabwo mbikunda, naho guhura tugasangira ka fanta cyangwa kurya cyangwa ibindi bikaba naho ubundi ibyo guhoberana oya!”

Guhera icyo gihe, nta na rimwe bahanzi uko ari babiri bigeze bagaragara basuhuzanya mu ruhame. Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, basuhuzanyije.

Bruce Melodie yajyanye akaboko ubwo basuhuzanyaga ariko The Ben aramukurura aramwiyegereza. Nyuma basabwe guhoberana ariko Bruce Melodie arabyanga. Ati “Nta guhoberana kurenze kuza hano, kuko meze nk’uri mu rugo rwa The Ben. Kuba nemeye kuza ni ikimenyetso cyo gushyira hamwe.”

The Ben na we yavuze ko ‘ibyo guhoberana byo atari ngombwa.”

Bahiganye ubutwari

Umunyamakuru yabajije Bruce Melodie niba yifata nka nimero ya mbere biturutse ku butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga, yarangiza bugaherekezwa n’umubare wa 001.

Uyu muhanzi mu gusubiza ati “Ndabisubiza muha [umunyamakuru] urugero nkunda gukoresha ingero. Turi igihugu gito gikikijwe n’ibihugu binini ariko kubera ko tuzi ahantu turi turabizi ko turi aba mbere. Mushakemo igisubizo.”

The Ben asubiza ibijyanye n’iki kibazo cy’uwa mbere hagati ye na Bruce Melodie, yagize ati “Yiyise uwa mbere mu gakino ariko njye ndi ntagereranywa.”

Uyu muhanzi yakomeje asubiza umunyamakuru niba iki gitaramo kizashyira akadomo ku mwuka mubi uvugwa hagati yabo, cyangwa ari icyo gushaka amafaranga. Ati “Mbaye umunyakuri, ni igitaramo kigamije guha ibyishimo abanyarwanda.”

Bruce Melodie we asubiza iki kibazo yagaragaje ko gikubiyemo ibintu bibiri. Ati “Njye nagisubiza mu buryo bubiri. Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya rero mu yandi magambo ihangana ntiryabura kuko bikorwa namwe. Icya kabiri umuziki niko umeza hanyuma bikarangira ari ibyishimo kuko dutanga ibyishimo ntabwo dushwana.

Blog, News

Sano Adolphe, umuhanzi uzwi ku izina rya, True Boy yabyaranye n’umukinnyi wa filime Mujawamariya Hyacinthe, ariwe uzwi nka Mukarujanga

Kambale Wilondja, uyu niwe unzwi nka kasuku media tv, cyangwa se Jay squeezer 250, This public records report, which includes information about KAMBALE L WILONDJA,

This public records report, which includes information about KAMBALE L WILONDJA, is being displayed in accordance with all local, state, and federal freedom of information laws. The State Of Arizona makes all manner of records, such as births, deaths, police reports, real estate sales, civil lawsuits, criminal proceedings, and the like, available for the public to view, all in the interest of creating transparency and accountability in government. Please keep in mind that there likely is more than one person in the state of Arizona by the name of KAMBALE L WILONDJA and therefore this record may not necessarily reflect information about the person for whom you are searching in or around Maricopa County (Arizona) by the name of KAMBALE L WILONDJA.

NAME OF SUSPECT: 🤕
KAMBALE L WILONDJA

DATE OF THIS PUBLIC RECORDS REPORT: 😀
07-01-2018

REPORT NUMBER: 😪
T470960

GENDER: 😓
MALE

DATE OF BIRTH:
01-01-1991

HEIGHT:
5’00

WEIGHT:
170

HAIR COLOR:
BLACK

EYE COLOR:
BROWN

CHARGES / SUSPECTED OF: 🍔
Count of DRIVE W/LIC SUSP/REVOKE/CANC

IMPORTANT DISCLAIMER: 🍷
This public records report, which includes information about KAMBALE L WILONDJA, is being displayed in accordance with all local, state, and federal freedom of information laws. The State Of Arizona makes all manner of records, such as births, deaths, police reports, real estate sales, civil lawsuits, criminal proceedings, and the like, available for the public to view, all in the interest of creating transparency and accountability in government. Please keep in mind that there likely is more than one person in the state of Arizona by the name of KAMBALE L WILONDJA and therefore this record may not necessarily reflect information about the person for whom you are searching in or around Maricopa County (Arizona) by the name of KAMBALE L WILONDJA.

Blog, News

Ubushakashatsi bw’urwego rushinzwe umuco n’ururimi mu Rwanda bwerekanye ko abatari bacye mu mujyi wa Kigali bahitamo kuvuga indimi z’amahanga cyangwa bakavuga Ikinyarwanda kivanze n’indimi z’amahanga.

Uko abana bakoresha za robo mu kwitegura kuzaba impuguke, Ni bato mu myaka ariko ibyo bakora mu ikoranabuhanga byo biratangaje.

Abo ni abana bari hagati y’imyaka icyenda na 12 bo ku ishuri ribanza rya Bright School riri mu karere ka Muhanga, rwagati mu Rwanda, bigishwa ubuhanga bwo gukora za robo cyangwa ‘robotics’.

Bifashisha udukoresho tumeze nk’udukinisho baterateranya kugeza ubwo bageze ku kintu kiremye nk’ikimashini cyangwa se ikimodoka.

Bigishwa ubushobozi bwo kugitegeka bakoresheje mudasobwa, kikaba cyava ahantu kikerekeza ahandi cyangwa se kigakora ikindi bagitegetse.

Gusa byose ni ibibategura kuzaba impuguke mu bihe biri imbere. Muri ubu buhanga, aba bana bitabira amarushanwa abahuza n’ibindi bigo hirya no hino mu gihugu, bagakora robo bashingiye ku nsanganyamatsiko zatanzwe.

Uyu mwaka, ingingo yo kwibandaho ni ijyanye n’ubuhanga bw’ibisigaramatongo cyangwa ‘archeology’. Ubwo nabasuraga, nasanze aba bana bari gukora robo yo kwifashishishwa n’impuguke (archeologists) zishakisha ibya kera. Mwarimu wabo Liliane Muhorakeye agira ati: “Nubwo ubu buhanga butari ku rwego ruhambaye mu Rwanda ariko aba bana bagomba gutekereza kuri bariya bahanga bacukura ibintu munsi y’ubutaka, bakamenya ibibazo bafite ndetse bakabishakira ibisubizo nk’abana.”

Bifashishije udukoresho bateranya, aba bana bakoze ndeba ikintu gifite isura y’imashini yohereza igitwe cyayo munsi y’ubutaka ariko ikaguma imusozi.

Bakoresheje mudasobwa bategekaga iki kimashini kujya imbere cyangwa kigasubira inyuma. Gusa aha ni mu buryo bwo kwiga ntabwo ari imashini nyayo yakora ako kazi.

Byaba gutegura umushinga wa robo, kuwigaho no kuwushyira mu bikorwa, babikora mu matsinda kandi ubona basa n’abikinira.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yambwiye uko itsinda rye ryagerageje gushaka igisubizo.

Ati: “Twatekereje umuntu wabaye igihangange witwa Alexander The Great wapfuye kera. Abantu bari barakomeje gushakisha umurambo we byarabananiye. Twe rero twakoze robo igomba kumushakisha ikamuzana imusozi aho abantu bazajya bamubona.”

Lucas Byishimo, w’imyaka 12, ari mu itsinda ry’abana bahawe inshingano zo gukora iyi robo.

Ati: “Turashaka kubaka irobo dushingiye ku nsanganyamatsiko twahawe ku rwego rw’isi. Ibi ni byiza kuko bidufasha gutekereza cyane mu bijyanye na siyansi. Jye numva nzaba umuhanga muri siyansi (scientist). Ku rwego rw’aba bana, ibyo bakora bisa n’ibikinisho ariko ngo ni intangiriro yatuma bashobora no gukora za robo nyazo.

Iradukunda Isheja, w’imyaka 12, we abonaga yifitiye icyizere.

Ati: “Niba dushobora gukora robo nk’iyi turi abana, ubwo nitumara kuba bakuru tuzajya dukora ishobora kujya munsi y’ubutaka igatahura amagufa y’abantu bapfuye kera. Jye nifuza kuzajya ntabara abantu baheze munsi y’ubutaka.”

Agace ka Muhanga ishuri riherereyemo gakunze kuvugwamo impanuka z’imisozi igwira abacukura amabuye y’agaciro, rimwe na rimwe abaguweho n’imisozi ntibashobore gutabarwa.

Kuri mwarimu Muhorakeye, iyi miterere ndetse n’amakuru aba bana bakunda kumva, ishobora kuba yarafashije mu gufata icyemezo ku bwoko bwa robo bacyeneye.

Yagize ati: “Hari igihe haba impanuka ahantu hahanamye cyane ku buryo abagiye gutabara na bo baherayo. Icyo gihe twakubaka robo yasimbura umuntu kuko yo iba idacyeneye n’umwuka wo guhumeka munsi y’ubutaka.”

Bavuga iki ku bumenyi nk’ubu buhabwa abana bakiri bato gutya?
Mwarimu Muhorakeye avuga ko uburyo bukoreshwa mu kwigisha aba bana busa nk’umukino ku buryo umwana abikora abyishimiye kandi akabikora ari we wenyine ubikoze.

Ati: “Dukora ku buryo abana babijyamo babikunze kandi ubwabo bakabyikorera. Iyo hagize ikimugora, abarimu babihuguriwe baramufasha. Gusa tumufasha tutamukorera ibyo yagombaga gukora ahubwo tukamubaza ibibazo bituma abyishoboza…”

“Ni iki cyatumye imodoka yawe ihagarara? Urabona wakwifashisha utuhe dukoresho ku buryo wakora ikintu kigenda neza kandi kidahengamye?”

Mu gihe leta y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere ikoranabuhanga, amashuri nka Bright School aragenda ashingwa ku bwinshi.

Gutangirira ku bakiri bato bikaba bifatwa nk’uburyo bwo gutuma igihugu kigira inzobere zabicengeye mu gihe kiri imbere.

Scroll to Top