Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Blog

Blog, News

Imbwa n’impyisi, Impyisi yarihoreye ibwira imbwa iti «uraze twuzure, tunywane.» Imbwa irabyemera, biranywana, bikajya bitumirana. Umunsi umwe, binywa amayoga kwa Mpyisi; ngo bucye binywa amayoga kwa Mbwa.

Amapfa yarateye Bakame irasonza,
Maze yibuka ibyo gusuhuka,
Iti «mu Kinyaga mpafite mabukwe
Nahakoye inka zanjye umunani».
Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y’igiti,
Irora hejuru ibona icyiyone,
Gitamiye umunopfu w’umutari.

Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti «henga nihendere ubwenge Cyiyone.
Amashyo Cyiyone? Urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!»
Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti
«Uburanga mbuhwanya n’ihoho».

Gihera ubwo cyasamura ikinwa,Umutari uragwa,
Bakame irawusama.

Bakame iti «wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!»

Icyiyone kiti «umpenze irya none!»
Gisigara cyimyiza imoso.

Blog, News

Dusobanukirwe neza cyangwa Tumenye neza uko abayoboye u Rwanda bakurikirana

Nyuma y’urupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa wari Umwami wa nyuma wategetse u Rwanda, abantu batari bacye bagiye bandikira ikinyamakuru Ukwezi.com bagisaba urutonde rw’abami bose bayoboye u Rwanda n’uko bagiye basimburana, n’uburyo nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami nukwo abaperezida bagiye bakurikirana kugeza n’ubu.

Umwami Kigeli Rwabugiri niwe watanze aciye agahigo mu kugaba ibitero byinshi
Hakurikijwe inyandiko z’abanyamateka bagarutse cyane ku mateka y’u Rwanda, usanga u Rwanda rwaba rumaze kuyoborwa n’abakuru b’igihugu 34, barimo abami 28 n’abaperezida 6. Aha ni uguhera mu mwaka w’1000, aho inyandiko nyinshi zitajya zibasha kurenga ngo hagaragazwe iby’amateka y’imitegekere y’u Rwanda rwa mbere y’uwo mwaka, cyane ko na Gihanga wahanze u Rwanda yayoboye guhera icyo gihe, bivuga ko ari ho u Rwanda ruhera.

1. Gihanga I Ngomijana (1091-1124)

2. Kanyarwanda Gahima (1124-1157)

3. Yuhi I Musindi (1157-1180)

4. Ndahiro I Ruyange (1180-1213)

5. Ndoba (1213-1246)

6. Samembe (1246-1279)

7. Nsoro I Samukondo (1279-1312)

8. Ruganzu I Bwimba (1312-1345)

9. Cyilima I Rugwe (1345-1378)

10. Kigeli I Mukobanya (1378-1411)

11. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I (1411-1444)

12. Yuhi II Gahima II (1444-1477)

13. Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)

14. Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

15. Mutara I Nsoro II Semugeshi 1543-1576)

16. Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

17. Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

18. Yuhi III Mazimpaka (1642-1675)

19. Cyilima II Rujugira (1675-1708)

20. Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)

21. Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)

22. Yuhi IV Gahindiro (1746-1802)

23. Mutara II Rwogera (1802-1853)

24. Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)

25. Mibambwe IV Rutarindwa (1895 -1895) *Uyu yakorewe kudeta.

26. Yuhi V Musinga (1895-1931)

27. Mutara III Rudahigwa (1931-1959)

28. Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)

Muri iyi nkuru kandi, turagaruka ku bijyanye n’uko aba Perezida bayoboye u Rwanda nyuma y’ihirikwa ry’ingoma ya cyami, turebe uko bakurikiranye, uko bagiye bafata ubutegetsi, igihe bagiye babumaraho n’uko batanu ba mbere muri aba batandatu bagiye babuvaho.

1. Mbonyumutwa Dominique
2. Kayibanda Grégoire
3. Habyarimana Juvénal
4. Dr Sindikubwaho Théodore
5. Bizimungu Pasteur
6. Paul Kagame

Blog, News

ALYN SANO | SAKWE SAKWE ku bazi ibisakuzo, Sakwe sakwe Rwanda

Zirashotse zisiga mukara mu ibuga: Igishwemu cy’amase. Rugaramanangabo wa Ngabonziza: Igisenge. Karirashe kariterura karaswayo: Urukwavu rw’ishyamba.Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga: Insina. Amazi yacu arusha ay’ahandi kuryoha: Amata. Abakobwa banjye babyina bose: Imirya y’inanga.Mfite ibiti; imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi: Ubwanwa. Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha: Ikigega kitagira amasaka. Abakobwa banjye bikwije impindu bose: Imirizo y’imbeba.

Uwagaca yaba ari umugabo: Kubuza umuryi kurya.

Hakurya urwererane ,hakuno urwererane: Ururabo rw’amashaza.

Nshukuye urwina sinatara: Igihandure.

So na nyoko bapfaga iki? Akayuzi ko mu rubibi.

Iyo umugabo ageze mu rutoki abanza iki? : Ikivugirizo. Iyo umugore ageze mu rutoki abanza iki: Inyamunyo. Ishime nyoko aratwite: Urwina.

Icwende ryanjye iyo ribaye kure mba ngukoreyemo: Ukwezi.

Zisa zitagira isano: Inkoko n’inkware.

Ngira imbehe nyinshi ariko nkabura iyo ndiraho: Ibiganza.

Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye: Umutego.

Abana banjye bambaye ibisa by’ibitambaro: Imyambi y’ikibiriti

Nyangufi arasekura uburo: Ifundi mu murama.

Mugongo mugari mpekera abana: Uburiri.

Inkera y’ i Busasamana bayirara ku manywa: Isoko ‘

Karibarangura ku rutare: Inda mu ruhara.

Blog, News

Insigamigani “yigize inshinzi, Uyu mugani bawuca iyo bashaka gucubya ubukaka bw’umugore cyangwa umukobwa wese wanga gutimaza igitsinagore, nibwo bagira bati ‘cisha make dore ko wigize inshinzi

Undi aho kumusubiza araseka. Mugenzi we aranga aramuhatiriza ati “Cyo mbwira”. Bigeze aho ak’ubucuti karamugonda aremera amumenera ibanga. Ati “Nyagucwa , rwose ntacyo nguhisha, mfite umugabo nitoreye mu ishyamba ndetse ngwino njye kumukwereka , yitwa Gashyende ariko uzaryumeho.” Nuko bajyana mu rugo bahageze ati “Jya mu nzu umusuhuze uti “Uraho Gashyende?” Gashyende yumva ijwi atari irya bene urugo basanganywe araryama ariyorosa aranuma.

Wa mugore arongera arakutiriza ati “Uraho Gashyende unyihorera urimo?” Undi noneho ati “Uraho nawe?” Umugorer asatira uburiri yicara ku rwuririro aramubaza ati “Ni wowe Gashyende?” Undi ati “Ni njye.” Umugore ati “Nubwo uri Gashyende ariko izina si ryo muntu.” Gashyende ati “ Ryabaye muntu.” Umugore ati “ Wabaye Gashyende ntiwanshyenze.” Gashyende ati “Ibyo na byo?”

Aramukurura aramwiyegereza aramushyenda aramuzeza, birangiye nyamugore asohokana ibinezaneza abwira mugenzi we ati “ Niko nyagucwa, uramfunguriye wokabura icyago we.” Undi ati “Ujye umara iminsi unyaruke uze ngufungurire ubundi twibereho.”

Umugore ataha anezerewe akajya amara iminsi agasubirayo Gashyende akamushyenda ingwengwe rikaba iryo. Bidatinze na we arasama, inda y’uwa mbere iba imaze kuba nkuru. Inkuru irakorerana igera mu bandi bagore, igera n’ibwamikazi iti “ Nyiranaka na nyirakanaka bafite inda z’imvutsi.”

Gishegabo ngo abyumve arashega, atumiza abo bagore bombi ati “ Nimumbwire uwabateye inda.” Bati “Ntitumuzi twabonye dutwite gusa.” Bati “ Mbese ariko ko mutubaza ubusa, hari umugabo muzi wahonotse mu gihugu; nta mugabo ni ishyano twabonye ritugwira gusa.” Gishegabo ati “Noneho ubwo wumva ari ishyano ryabagwiriye, nimubabohe.”

Inshinzi zibaterera ku ngoyi, umunigo sinakubwira, ingoyi imaze kubarembya bati “Nimutworohereze tubabwire. Boroshya ingoyi, abagore bati “Dufite umugabo witwa Gashyende.”

Gishegabo arisamira hejuru abwira inshinzi ati “Nimuhurure muhutere munzanire ako Gashyende.” Nuko umugaba wazo ari we Nyiragashibura azirangaza imbere no kwa Gashyende, bagezeyo arazibwira ati “Nimugume hanze ndamwikuriramo.”

Nuko yihina mu nzu amusanga ku buriri amwirohaho araryama , Gashyende ntiyirirwa abaza aramushyendagura. Nyiragashibura amaze kunyurwa asohokana ibinezaneza abwira inshinzi ati “Burije nimucumbike tuzamujyana ejo.” Inshinzi ziracumbika, Nyiragashibura yiraranira na Gashyende bararikesha.

Bucyeye baramushorera no kwa Gishegabo amukubise amaso asuma amusanganira amusingira ukuboko amujyana ku gisasiro cye bibera iyo ngiyo. Ba bagore barasezerwa barataha, umugabo wabo asigaranwa n’umwamikazi wabo. Ubwo inkuru ikwira mu gihugu ngo ibwami habonetse umugabo. Abagore babyumvise barashika na yo, bageze ku karubanda barasakabaka bati “Nimutwereke umugabo wabonetse ino.”

Gishegabo yigira inshege, ashegera kumwiharira. Arasohoka ajya kubamagana ati “Bagore nimwijuke umugabo wabonetse ino ni uw’umwami ntabwo ari uwanyu mwese kandi si uw’uwenze wese.” Abagore induru barayidehera bati “Turamushaka byanze bikunze, nimumuduhe natwe adufungurire.”

Nuko rumaze kubura gica, Gishegabo ategeka inshinzi ati “Abaguma gutera isahinda mubahinde nibanga mubabohe.” Ushyizeho akarimi bakamufata bakamuboha ariko abasigaye ntibabikangwe urusaku bakarurusha isandi bati “Nimutwereke bishye binoge.”

Gishegabo abonye ko ibintu bigeye gucika asohokana Gashyende amushyira ku karubanda arangurura ijwi ati “Bagore dore umugabo wabonetse mu gihugu nguyu nimumurebe ariko si uw’uwenze wese.” Abagore baza nk’iya Gatera baramuhobera, baramusomagura , baramuterura baramwerereza bati “Kaze neza uje mu bawe mugabo muzima.”

Gishegabo abibonye atyo biramurakaza, arabisha ategeka inshinzi kumubambura ku mbaraga; nuko ziramubambura zirabirukana zirabatatanya, zirabahashya barataha, bataha ariko badatashye, badashizwe , baritsira bati “Natwe ibwami bagomba kudufungurira.”

Gishegabo amaze guca iteka yisubiranira na Gashyende mu nzu bicara ku rwuririro rw’igisasiro cye ategeka inshinzi kurarira zitirarije kugira ngo hato abagore batava aho bagangura urugo bakamusahura. Nuko burira abararira barararira, ingoma na zo zirabikira umwamikazi yiryamanira na Gashyende ku mudendezo. Bucyeye na bwo biriranwa iyo ngiyo. Abagore na bo uko bagiye batagiye bazindukira aho ngaho barasakabaka bati “Natwe nimureke Gashyende adufungurire.” Bigeze aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karanga, inshinzi na zo zirarikokera ziti “Gishegabo araducura umugabo akaducura ibyiza ari twe twabizanye?” Zijya inama yo kumwica ngo zibone ubusaranganya Gashyende.

Nuko zimaze kuyinoza ziroha mu nzu ziroha ku gisasiro zifata Gishegabo ziramwica kuko yigize inshege agashegera kwiharira Gashyende. Zimaze kumwivugana umutware wazo Nyiragashibura abanza kuryamana na Gashyende ariko we ntiyamwiharira akajya abwira umukobwa umwe mu nshinzi bakaryamana akamushyenda, babana batyo.

Bigeze aho inshinzi zijya inama yo kumwimika ziti “Nta mwami w’umugore kandi harabonetse umugabo.” Ingoma ziyishyira ku nama zihamagara abagore bose akarubanda karasendera, bimika Gashyende ubwo; iry’ibwami bamwita Magirirane na we rero Nyiragashibura arakomeza aba umugaba w’inshinzi kandi ari na we mwamikazi, muka Magirirane, Gashyende; gusa we arya ari menge ntiyamwiharira nka Gishegabo, akabareka bakamusanga akabacubiriza akaryana mu ihururu. Nuko biba bityo iminsi irahita indi irataha.

Gashyende ashyenda abagore n’abakobwa bari mu kigero cyabyo, bigira bitya abantu bongera kororoka babyara ibitsina byombi, abakobwa bose barakunda babona abagabo, abahungu bagira abagore babo n’umwami Magirirane abona ingabo nyangabo. Kuva ubwo ibintu biba Magirirane, umugore akagirwa n’umugabo, umugabo akanezwa n’umugore, umwami akizihizwa n’ingabo.

Si njye wahera hahera ingoma ngore ya Gishegabo n’inshinzi ze. Ngaho rero ahakomotse kwita abagore b’ingare inshinzi naho ab’inshege bakabita ibishegabo, bakabivugira ku mukobwa cyangwa umugore bashaka gucubya washakaga kwigira akari aha kajyahe

Blog, News

INSIGAMIGANI YIGIZE SYOLI, Uyu mugani baca ngo: “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wese wigizeumushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose

Ya minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw’umuhungu. Agezeyo
asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se
yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati: “Mbese ko uje uri
umwe, abandi mwahiganye bari hehe?” Syoli, ati: “Nta bwo mpigana n’abandi mpiga
jyenyine. Se, ati: “Ese mwana wanjye niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro
ntiyarengera uzi kwinjiza?” Syoli ati: “Aho nabereye sindahigana n’abandi.” Se
ararakara; ati: “Nkabona n’umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize
intabikozwa!” Yungamo, ati: “Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru
ruzakwihererana ubure kivurira!” Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira.
Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe.
Syoli arabisha, abwira umugore; ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana
umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara
kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!”
Nuko aturumbukana icumu n’umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku
ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y’inzira, agisutama urukwavu
rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku
icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo
azize guhinyura ay’abakuru. Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira
abamuhana ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese
wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize syoli
Kwigira syoli = Kunanirana mu mico

Scroll to Top