Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Blog

Blog, News

Umufana w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yo mu Bwongereza, wari urimo kwishimira ko iyo kipe yatsinze Manchester United, bivugwa ko yishwe arashwe n’umurinzi (umu ‘sécurité’) wo muri Uganda.

Ubushyamirane n’urugomo ruvamo impfu zishingiye ku byavuye mu mikino y’umupira w’amaguru, cyane cyane amakipe yo mu Bwongereza, bijya bibaho muri icyo gihugu, aho shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, izwi nka Premier League, ikurikirwa cyane.

Mu Kwakira (10) uyu mwaka, umufana wa Arsenal yateye icyuma (imbugita mu Kirundi) umufana wa Manchester United nyuma yuko abo bombi bahaririye ku kuntu umukino wa Arsenal na Liverpool warangiye (ibyawuvuyemo).

Muri Mutarama (1) mu mwaka ushize, umujyanama w’urubyiruko yapfuye azize ibikomere byavuye ku guterwa icyuma i Kampala, nyuma yo kujya mu mirwano ubwo Arsenal yari imaze gutsindwa na Manchester City.

Icyumweru kimwe mbere yaho muri uwo mwaka, umufana wa Arsenal yari yahondaguwe inkoni arapfa mu mujyi wa Adjumani, mu karere ka West Nile, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Blog, News

Esther Nakajjigo yaciwe umutwe n’urugi rwa parike ari kumwe n’umugabo we

Nakajjigo wari ufite imyaka 25 n’umugabo we Ludovic Michaud w’umunyamerika, nyuma y’amezi macye bashyingiwe bari mu biruhuko basura iyi parike ubwo yapfaga.

Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.

Uwo muryango waciye mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.

Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.

Blog, News

 Jimmy Gasore, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Alison Thorpe (hagati) n’Ambasaderi w’Ubuholandi Joan Wiegman, bataha icyambu cya Rubavu kuri uyu wa gatanu

Yagize ati: “Ubukungu buzamuka ku rugero rwikubye inshuro eshatu ahantu hari umutekano ugereranyije n’aho umutekano utizewe.

“Ni yo mpamvu Ubwongereza bushyigikiye umugambi w’amahoro wa Luanda kandi bukaba bwizeye ko impande zishyamiranye zishobora kumvikana ku nzira y’amahoro kugira ngo iki cyambu gishobore kubyazwa umusaruro nyabyo hagati y’ibihugu byombi.”

Minisitiri w’ibikorwa-remezo mu Rwanda Jimmy Gasore, na we yishimiye iki gikorwa cyitezweho koroshya urwego rw’ubucuruzi, avuga ko u Rwanda rwiteguye no gukora ibindi nk’ibi.
Uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko uruhare nyarwo rw’iki cyambu, kiri ku kiyaga cya Kivu, ruzagaragara igihe hazaba habonetse amahoro mu burasirazuba bwa Congo
Minisitiri Gasore yagize ati: “Iki cyambu cya Rubavu ni kimwe muri bine u Rwanda ruteganya kubaka mbere yuko umwaka wa 2029 urangira.

“Ibindi ni icya Rusizi kigeze ku rugero rwa 50% cyubakwa, icya Karongi ndetse na Nkora byo bikiri kwigirwa imishinga.”

Byitezwe ko inganda ebyiri zegereye ikiyaga cya Kivu – urukora isima n’urwenga inzoga – zizungukira cyane kuri iki cyambu kuko igiciro cy’ubwikorezi kizagabanuka cyane ugereranyije n’igiciro gitangwa ku modoka z’amakamyo.

U Rwanda kandi ngo rwiteze ko kizafasha guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo by’abakenera kwishimira ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Blog, News

Polisi y’Ubutaliyani yavuze ko umubikira ari umwe mu bantu 25 batawe muri yombi mu majyaruguru y’icyo gihugu, bijyanye n’iperereza ku bico by’abagizi ba nabi bazwi nk’aba ‘mafia’.

Amatangazo ya polisi ntiyatanze imyirondoro y’abanyapolitike cyangwa abandi batawe muri yombi muri iryo perereza.

Icyo gikorwa cya polisi kirakomeje. Abapolisi babarirwa mu magana barimo gusaka mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru y’Ubutaliyani.

Polisi yavuze ko irimo gufashwa n’amatsinda y’imbwa zihunahuna zikamenya ahari intwaro n’ibiyobyabwenge, n’amatsinda y’imbwa zahawe imyitozo ituma zishobora gutahura ahari amafaranga.

Abakora iperereza bashinja iryo tsinda ry’abatawe muri yombi ko ahanini bakoresheje ubucuruzi bw’ibisigazwa by’ibyuma nk’uburyo bwo guhishira iyezandonke rya miliyoni 12 z’ama-Euro (angana na miliyari 17 Frw), nkuko abashinjacyaha babivuze.

Igico cy’aba ‘mafia’ cya ‘Ndrangheta, gikomoka mu karere gacyennye ka Calabria, gifatwa nka kimwe mu bico bikaze cyane ku isi by’abagizi ba nabi.

Mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, abantu barenga 200 bakatiwe gufungwa igiteranyo cy’imyaka irenga 2,200, muri rumwe mu manza nini cyane z’aba ‘mafia’ rwari rubayeho mu Butaliyani mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Blog, News

Kwita ahantu umurage w’isi bisobanuye iki? – Ibisobanuro by’inzobere Kanyamibwa

Iyo ahantu hahawe iyi nyito ni iki gikurikiraho? Ni iki gihinduka?
Kanyamibwa: Ku ruhande rumwe, mu bijyanye no mu micungire yaho, harakomeza harebererwa n’abahafite mu nshingano, kandi igihugu n’abaturage bakaba bafite ishema. Ku rundi ruhande, iyi nyito izatuma nka Nyungwe irushaho kumenyekana bitume yongera umubare wa ba mukerarungendo, ubushakashatsi ndetse n’imbaraga ziyongera mu gukomeza kurinda iri shyamba.

Ni umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije?
Kanyamibwa: Cyane rwose, iki ni ikimenyetso kije cyiyongera ku bindi bigaragaza ko u Rwanda rukataje mu kurengera ibidukikije. Ni ngombwa gushimangira ko u Rwanda rumaze igihe kinini rushyira mu bikorwa Politiki yo kurengera ibidukikije ndetse igashimwa ku
rwego mpuzamahanga

Parike ya Nyungwe: Aha mbere mu Rwanda hageze mu murage w’isi, bivuze iki? Ni uwuhe mwihariko waho?

Scroll to Top