Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Blog

Blog, News

Patrick Muyaya mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane i Kinshasa yavuze ko umutwe wa AFC/M23 ari wo urenga ku masezerano y’agahenge

Nangaa ashinja ingabo za leta ibitero by’indege byibasira ahantu hatuwe n’abasivile no guhonyora amasezerano y’agahenge, “bigakorwa mu mvugo za dipolomasi z’agakingirizo”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa kane, Patrick Muyaya yavuze ko mu masezerano ya Washington hamwe n’ibimaze kumvikanwaho i Doha byose hari intambwe zirimo guterwa.

Avuga ko nyuma y’uko impande zombi zumvikanye guhanahana imfungwa, kubahiriza agahenge n’urwego rushinzwe kubigenzura, atangazwa no kuba AFC/M23 ikomeza gushinja uruhande rwa leta guhonyora ibyo byumvikanyweho.

Asa n’usubiza ku bivugwa n’uruhande rwa M23, Muyaya yagize ati: “Intego y’ibyo bavuga ni ukuyobya abantu, Uko biri kose tuzi urenga ku gahenge, ntabwo twasubiza kuri ibyo bintu bidafite ishingiro.

Yongeraho ati: “Tuzi urenga ku gahenge, uwica [abantu] i Goma, i Bukavu. Tuzi uwica abantu i Rutshuru. Tuzi abatera ubwoba itangazamakuru.

“Twebwe turi kwibanda ku gukora ibyo uruhande rwacu rusabwa kugira ngo ibirimo kubera i Washington n’i Doha bigende neza”.

I Washington, muri iki cyumweru intumwa za Kigali na Kinshasa zongeye guhura ku nshuro ya gatatu ziganira nanone ku bigomba gukorwa mu “kurandura umutwe wa FDLR n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi”.

Kinshasa ishinja Kigali kuba inyuma y’umutwe wa AFC/M23 mu gihe Kigali na yo ishinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Muyaya avuga ko mu biganiro hagati ya M23 na Kinshasa birimo kubera i Doha ubu barimo kuganira ku mpamvu shingiro z’amakimbirane. Ati: “i Doha dutegereje imyanzuro…. Ubu ntimukwiye guha umwanya ibindi birangaza muri kumva, kandi muzakomeza kumva.

Blog, News

Clémence Murekatete yambaye itaburiya y’ubururu ahagaze mu nzu y’inkoko ze,

Clémence n’umugabo we Gédeon bavuga ko bafatanya byose muri ubu bworozi, Muri rusange, ubworozi bw’inkoko zaba iz’amagi cyangwa se iz’inyama ntibusaba ahantu hanini ho kororera, bukaba bukemura ikibazo cy’ubutaka buke. Mu by’ukuri ubworozi bw’inkoko bukwiranye n’igihe tugezemo cyo kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto dufite. Urebye ubworozi bw’inkoko, Kuva ku munsi umwe kugeza ku byumweru 4, imishwi y’inkokoz’inyama igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Kugira ngo ushyushye imishwi ushobora gukoresha imbabura, cyangwa se amatara y’amashanyarazi. Ubushyuhe bugomba kuba buringaniye, atari bwinshi cyane, ariko na none atari buke cyane. Imishwi ubwayo irabikwereka. (a)Iyo hakonje cyane, imishwi yegera imbabura, (b) haba harimo ubushyuhe bwinshi imishwi igahunga imbabura. (c)Iyo hari umuyaga imishwi yigira uruhande rumwe, naho haba hari ubushyuhe buringaniye (d) imishwi ikaba imerewe neza yisanzuye nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo gikurikira. Ubworozi bw’inkoko z’inyama ni ubworozi bumara igihe gito cyane, bityo bukazanira uwabukoze inyungu ku buryo bwihuse. Inkoko z’inyama zariye neza zikabona n’ibya ngombwa byose zikeneye, zishobora gutanga umusaruro nyuma y’iminsi mirongo itanu gusa ! Ni ukuvuga mu gihe kitageze ku mezi abiri. Icyo gihe inkoko imwe uyibaze iba ipima ikilo n’igice (kg 1,5). Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje, zirya ibiryo byagenewe inkoko zitera (Aliment super ponte). Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera, umworozi agomba gushyira mu nzu y’inkoko udusanduku zizateramo kugira ngo zizatangire gutera zaratumenyereye. Iyo inkoko zatangiye gutera, umworozi agomba kunyura mu nzu yazo nibura inshuro eshatu ku munsi kugira ngo akuremo amagi yatewe. Ubworozi bw’inkoko z’amagi burashimishije cyane. Nyuma y’amezi ane gusa, inkoko ziba zatangiye gutanga amagi. Inkoko imwe yatangiye gutera ishobora kugeza ku magi 320 ku mwaka, kandi ishobora kurenza umwaka itera. Amagi rero nta kibazo cyayo kuko igihe utabonye isoko ry’ako kanya ushobora kuyabika icyumweru kirenga mu bushobozi bwawe. • Inkoko zigomba kuba ahantu zisanzuye kandi hari urumuri n’umwuka bihagije.

• Dore umwanya bateganya uko ugomba kuba ungana :

• 1m² ku mishwi 20 (umunsi umwe kugeza ku minsi 30);

• 1m² ku bigwana 10 (ukwezi kugeza ku mezi 5);

• 1m² ku nkokokazi5 zitera ;

• inkoko zigomba kugira urugo rwo gutemberamo ku zuba. Urwo rugo rugomba kuba ruzitiye kugira ngo zitajya hanze yarwo. • Inkokokazi itangira gutera imaze amezi 5,5 ivutse ;

• Irarira iminsi 21 ;

• Inkokokazi ishobora gutera idafite isake, ariko igatera amahuri ;

• Isake imwe irahagije ku nkokokazi 10 kugira ngo zitere amagi atari amahuri;

Inkokokazi imaze umwaka itera igomba kuvanwa mu bworozi. • Kugira ngo inkoko zikure neza kandi zitange amagi menshi, zigomba kugaburirwa neza;

• Ku bashoboye kubona imvange, dore uko bagomba kuyitanga kuri buri nkoko, ku munsi:

– Icyumweru cya 1 ivutse: gr 15

– Icyumweru cya 8: gr 50

– Icyumweru cya 20: gr 100

– Icyumweru cya 22: gr 120

umushwi
– Inkoko itera: gr 130 • Inkoko yo mu bwoko bwa RIR (Rhode Island Red) ishobora gutera ku mwaka amagi 220 iyo yafashwe neza. Ni ukuvuga umusaruro w’amagi wa 60% ;

• Inkoko yo mu bwoko Derco, iyo ifashwe neza ishobora gutera amagi 250 ku mwaka. Ni ukuvuga umusaruro wa 69% ku mwaka ;

• Hari ubundi bwoko bushobora gutera amagi 300 ku mwaka, aha twavuga nka Warren ;

umusaruro w’inkoko z’amagi
• Inkoko isanzwe ya kinyarwanda ishobora gutera amagi 60 kugeza kuri 90 ku mwaka. Mu bwoko bwa kinyarwanda, hagenda habamo zimwe ziba nziza kuruta izindi.

NB: Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bw’inkoko IBIRYO BIKENEWE KU NKOKO Z’INYAMA o Imishwi y’inko z’amagi

igomba gushyirwa ahantu hashyushye (ushobora gukoresha imbabura, cyangwa se amashanyarazi). Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’inyama ni nabwo bukenewe ku nkoko z’amagi.

o Ibigwana by’inkoko z’amagi

Ni ukuva ku cyumweru cya cyenda kugeza ku cyumweru cya 20

Ni muri kiriya gihe inkoko zigomba gukurikiranwa, hagakorwa inking zose zabugenewe, isuku ikitabwaho ibiryo n’amazi nabyo bikaba bihagije.

Inkoko zitangiye gutera amagi.

• Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje (hafi ku byumweru 80),

• Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera, umworozi agomba gushyiramo udusanduka inkoko zizatereramo kugirango zizatangire gutera zaratumenyereye.

• Iyo inkoko zatangiye gutera amagi , umworozi agomba kunyura mu nzu y’inkoko nibura incuro enye; mu gitondo mu masaa tatu; saa tanu; saa munani, no ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe, kugirango akuremo amagi inkoko zimaze gutera.

• Gukuramo amagi inshuro nyinshi bituma zitayamena.

Blog, News

Mouvement Sauvons la RDC” ry’abatavuga rumwen’ubutegetsi bwa Kinshasa ryavukiye i Nairobi muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora “igikorwa gikomeye cya dipolomasi.

Bamwe mu banyapolitike batangije ihuriro ‘Sauvons la RDC’ rikuriwe na Jopeph Kabila (wa karindwi uvuye ibumoso) babikoreye mu nama yabahuje i Nairobi muri Kenya
Mu itangazo ry’iri huriro bavuze ko rigiye gukora “igikorwa gikomeye cya dipolomasi” cyo gusobanurira ibihugu bya Afurika n’isi ibibazo Congo irimo gucamo, intandaro yabyo n’inzira babona zo kubikemura.

Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi – batavuze ingabo z’ibyo bihugu – basabye ko “ingabo zose zo mu mahanga n’abacanshuro bava ku butaka bwa RD Congo”.

Abagize iri huriro batangaje ko bemera ingingo 12 zo “kurokora igihugu” zatangajwe na Joseph Kabila muri Gicurasi(5) uyu mwaka. Basabye Abanyecongo mu ngeri zitandukanye “kurwanya igitugu”.

Julien Paluku yanenze iri huriro ryashinzwe, anenga na Kabila ubwe by’umwihariko. Avuga ko bitangaje uburyo mu itangazo ryabo, we yise “igihanaguzo”, bamaganye ubwicanyi bubera mu ntara ya Ituri n’iya Kivu ya Ruguru ahagenzurwa n’ingabo za leta, “ntibamagane ubwicanyi bubera i Goma na Kivu y’Epfo” ahagenzurwa na M23.

Paluku yasabye Abanyecongo kwirinda guha agaciro iri huriro ryashinzwe na Kabila n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Blog, News

Bavandimwe, ko iyo umuntu azi ko amashuri yegereje atangira kureba aho yakura ubushobozi kugira ngo igihe nikigera azabone icyo abwira Diregiteri, ko iyo umuntu afite ubukwe mu mezi atatu, ane ari imbere atangira agatumira, agakoresha inama z’ubukwe kugira ngo arebe uburyo ibirori bizagenda neza

Naho ubundi, kwibwira ko uzabona amazi ahora atemba muri ‘Robinet’, nk’uko iwacu mu kabande ka Rwasebahara cyangwa mu Kineguri bimeze, kwaba ari ukwibeshya.

Niba se ibyo bidakunze, WASAC nishyireho amavomo rusanjye menshi muri Karitsiye, ku buryo umuntu ajya gushaka amazi mu ntambwe nk’izo dusangamo ka Me2U. Byakwitabwaho ku buryo umuntu abuze amazi, yahita yohereza umwana akazana ijerekani, yumva adafite impungenge ko najya gushaka iya kabiri ahasanga inkomati, kuko buri wese azajya aba afite amahitamo ahagije.

Buriya erega ntekereza ko twanakora ‘stock’ ihagije y’amazi nk’uko dukora iy’ibikomoka kuri peteroli cyangwa se impeke. Ibyo byasaba kubaka ibigenga binini muri karitsiye zikunze kubura amazi, maze zikajya zizigamirwa.

Ariko rero, izi zaba ingamba z’agateganyo, zikiyongera ku zindi nyinshi Leta yaba iri kugerageza, naho ubundi, ntabwo twavuga isuku mu mujyi wa Kigali tutavuze amazi meza. Ni byiza kandi ko duhaza isoko, kuko bizateza imbere imyidagaduro mu buryo bunyuranye n’ibindi bice ubukungu bw’Igihugu bushingiyeho.

Buriya, ingingo ivuga ko amazi ari ubuzima, uwayisesengura yasanga hari byinshi dukeneye tutageraho tudafite amazi ahagije. Buri wese yagira uruhare rwe, ariko, WASAC kuko ari yo ishinzwe amazi (ubuzima), yakoresha intiti zayo bakatugezaho imishinga, ubundi natwe tukishakamo ibisubizo nk’Intore.

Blog, News

Victoire Ingabire mu rukiko ku wa kane ategereje guhabwa umwanya ngo yumvwe, Victoire Ingabire yafunzwe nyuma yo gutanga amakuru mu rukiko mu Rwanda

Mbere yo kugira icyo avuga, umucamanza mu ijwi ryumvikanamo kworoshya, yabanje kubwira Ingabire ngo yiyumve nk’umuntu “ugiye gutanga amakuru asabwa n’urukiko” ngo ntiyiyumve nk’umuntu uregwa urimo kwisobanura.

Victoire Ingabire, wari kumwe n’umunyamategeko we Me Gatera Gashabana, yavuze ko benshi mu baregwa muri uru rubanza abazi ariko ko nta kintu yigeze afatanya na bo kijyanye no gutegura amahugurwa, kandi ko ayo mahugurwa atayazi.

Yavuze ko we ubwe cyangwa ishyaka rye ntaho bahuriye n’ariya mahugurwa yo guhirika ubutegetsi biciye mu nzira zitari intambara.

Yavuze ko ishyaka rye DALFA-Umurinzi ntaho rihuriye na yo kuko atari ishyaka ryemewe kandi ko umuhate wose yagerageje ngo ryemerwe ntacyo wagezeho, ati: “Iryo shyaka ntiryari kugira icyo rikora kandi ritariho mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Gatera Gashabana yavuze ko umukiriya we yagiye ahura n’inzitizi, n’ingorane mu kwandikisha ishyaka rye, ritemewe n’ubu.

Ingabire yabwiye Urukiko ko amaze kubona ko arimo kugorwa no kwandikisha ishyaka rye, yasabye komite y’agateganyo yari yashyizeho guhagarika ibikorwa byose byo gushakisha abayoboke.

Mu gushinja abaregwa, ubushinjacyaha bwagiye buhuza ayo mahugurwa n’umunsi witwa Ingabire Day wizihizwa buri mwaka na bamwe mu banyarwanda baba hanze bashyigikiye uyu munyapolitike.

Mu rukiko uyu munsi, Ingabire yavuze ko amahugurwa avugwa n’umunsi wa Ingabire Day ntaho bihuriye, ko uwo munsi utegurwa n’Abanyarwanda baba hanze kandi we nta ruhare agira mu kuwutegura uretse ko ngo asabwa gutanga ubutumwa kuri uwo munsi.

Nyuma yo kumva Ingabire, abacamanza bavuze ko bagiye kwiherera bakareba niba amakuru abahaye n’ibisobanuro bakeneye bihagije.

Nyuma yo kwiherera, abacamanza bagarutse bavuga ko basanze ibisobanuro Victoire Ingabire yatanze bidahagije, ko hari ibimenyetso bimushinja uruhare mu byaha abandi bakekwaho ko bakoze.

Urukiko rwategetse ubushinjacyaha gukora iperereza mu byumweru bibiri Ingabire akinjizwa muri uru rubanza nk’umwe mu baregwa.

Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzakomeza tariki 07 Nyakanga(7) 2025.

Abanyamategeko be baheruka kuburira ku byavuzwe na Perezida Kagame
Mu mpera z’umwaka ushize, abunganira mu mategeko Victoire Ingabire baba hanze y’u Rwanda bavuze ko bahangayikishijwe n’amagambo yari amaze kuvugwa na Perezida Paul Kagame, bavuga ko akurikiye ayandi yamuvuzeho mbere “ateje inkeke itaziguye ku mutekano we”.

Mu ijambo ryanyuze kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, Kagame yagize ati: “… Hari abo bandi mureba bari aho bidegembya, n’abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe …

“Murabazi…. Ndetse bakogezwa n’abantu bo hanze, bakavuga ko ari ibitangaza, ko barwanira demokarasi, barwanira ibyo ntazi barwanira.

“Buriya na bo, ariko turaza [akora ikimenyetso cy’intoki cyo gufunga], uzi ya masaha bamanika ku nkuta? Iyo yashizemo uruvire [‘levure’, umuti] bagira batya [akaraga ikiganza gifunze] bakarwongeramo kugira ngo yongere ikore. Turaza kurwongeramo.”

Nubwo muri iryo jambo nta ho Perezida Kagame yavuze mu izina Victoire Ingabire, abanyamategeko be batanu basanga ari we yakomozagaho.

Ingabire yafunzwe mu 2010 ubwo yari amaze iminsi ageze mu Rwanda aje kwiyamamaza mu matora ya perezida yari ateganyijwe, yaraburanishijwe ahamwa n’ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ibyaha we yahakanye avuga ko bishingiye ku mpamvu za politike.

Kuva yarekurwa mu 2018 ntabwo yemerewe gusohoka mu Rwanda ngo asange umuryango we yasize i Burayi.

Scroll to Top