Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

News

Blog, News

Augustin Ngabonziza umwe mu bahanzi bamenyekanye mu muziki w’u Rwanda wo mu myaka ishize yatabarutse kuri uyu wa mbere azize uburwayi

Indirimbo yanditse akanaririmba ya “Ancilla” na yo iri mu zamamaye cyane mu Rwanda kubera umudiho wayo benshi bakunze. Iyi yasubiwemo na ‘orchestre’ nyinshi mu Rwanda ndetse n’amatsinda ya muzika nka Urban Boys. Mutoniwase yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we Ngabonziza yari amaranye igihe uburwayi bw’igisukari (diabetes). Mu myaka yo hambere yaririmbye muri orchestre Les Citadins yagacishijeho muri muzika y’u Rwanda. Mu myaka ya 2000 yashyize hamwe n’abanyamuziki barimo Kaliwanjenje, Abdul Makanyaga, Deo Santos n’abandi bashinga ‘Orchestre Irangira “Ancilla” yayisubiranyemo na ‘Orchestre Irangira’ mu buryo bugezweho n’umudiho ukoranywe ubuhanga yongera gukundwa kurushaho n’abakunzi ba muzika mu Rwanda.

Ngabonziza yari agikora muzika acuranga akanaririmba mu bukwe cyangwa mu tubari ahatandukanye mu Rwanda aho yabaga yatumiwe.

Ngabonziza asize abana babiri, umugore we yari yaratabarutse mbere ye.

Blog, News

Gufungurwa kw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, ntibivugwaho rumwe

Nduhungirehe kandi yongeyeho ko udashobora kuvuga ibikorwa by’ubutabazi wirengagije ibikorwa bijyanye n’umutekano.

Ati: ”Iby’umutekano ubu bihagaze bite hariya? Igihari ni uko Leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ikagaba ibitero kuri AFC/M23 no kwica abaturage b’Abanyamulenge yifashishije indege z’intambara zitagira abapilote. Ibi kandi biherekezwa na poropaganda y’imvugo zo kubiba urwango zigamije kwambura ubuzima Abanyamulenge, bigakorwa na Wazalendo n’abandi kandi bashyigikiwe na Leta ya Congo.”

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko: “Ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa vuba, biturutse ku burenganzira bw’abayobozi ba Congo kandi gifungurwe ku ndege zitwara imfashanyo zizajya zikora ku manywa gusa.”

Yunzemo ati: “Ntabwo ari ukwivumbagatanya kwa se, ari we u Rwanda, cyangwa k’umwana, ari we mutwe wa M23, kuzasubiza inyuma ukwiyemeza kw’abari kumwe na Perezida Tshisekedi, Emmanuel Macron ndetse na Gnassingbe … hagamijwe kugoboka abagore n’abana babarirwa muri za miliyoni bibasiwe n’amahano y’abaduteye n’abayoboke babo”.

Muyaya yunzemo ati: “Gushaka kuganira cyangwa kurwanya ubutabazi bwihutirwa ku baturage bacu si uguhakana gusa, ahubwo ni n’ikindi kimenyetso cy’ubugome n’ubupfapfa bw’abayobora bakoresheje intwaro n’ubwicanyi” Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya RDC, Patrick Muyaya
Iki kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, kiri mu maboko ya AFC/M23 kuva ifashe uwo mujyi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu kwezi kwa mbere ubwo iki kibuga cyafungwaga, AFC/M23 yavuze ko bagifunze kuko cyakoreshwaga na Leta ya Congo ihungisha ingabo n’abafatanyabikorwa bayo, ikaba n’inzira yo gutwara intwaro no kuzikwirakwiza. Yanavuze kandi ko hari hatabyemo n’ibisasu.

Ikindi cyavugwaga na AFC/M23 icyo gihe ni uko ingabo za Leta ya RDC zasize zangije bimwe mu bice by’ingenzi by’ikibuga cy’indege cya Goma, birimo n’umunara uyoborerwamo indege.

Blog, News

Perezida Samia, w’imyaka 65, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2021 nka Perezida wa Tanzania wa mbere w’umugore

Aya matora yaranzwemo imyigaragambyo irimo urugomo mu bice binyuranye bya Tanzania guhera ku munsi w’amatora wo ku wa gatatu.

Ishyaka rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, ryavuze ko abantu biciwe mu gukozanyaho n’abashinzwe umutekano. Umudipolomate ukorera muri Tanzania yabwiye BBC ko hari ibimenyetso byo kwizerwa byuko abantu nibura 500 bapfuye.

Mu birwa bya Zanzibar bifite ubwigenge bucagase – bitora leta yabyo bwite na perezida wabyo bwite – Hussein Mwinyi, wa CCM, ari na we Perezida uri ku butegetsi, yatsinze amatora n’amajwi hafi 80%.

Perezida Samia yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2021 nka Perezida wa Tanzania wa mbere w’umugore, nyuma y’urupfu rw’uwo yasimbuye Perezida John Magufuli, yari abereye Visi Perezida.

Mu ntangiriro, Samia yashimiwe kudohora ikandamiza ryo muri politike, ariko kuva icyo gihe urubuga rwa politike rwarafunganye. Ubutegetsi bwe bushinjwa kwibasira ababunenga bubinyujije mu kubata muri yombi no kubashimuta.

Blog, News

Sarah Ebabi rwagarutsweho cyane muri iki cyumweru muri DR Congo,

Urubanza rw’uyu musirikare Sarah Ebabi rwagarutsweho cyane muri iki cyumweru muri DR Congo
Abunganira Ebabi bavuga ko ibyabaye atari icyaha cy’umusirikare ahubwo ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.

‘Video’ ntoya yatangajwe n’iyo ‘studio’ igaragaza uyu musirikare asomana n’umukunzi we ku munwa by’akanya gato mu gihe barimo bafata amashusho bahagaze.

Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ibishinjwa uyu musirikare, mu gihe abandi bavuga ko niba yararenze ku mategeko akwiye kubiryozwa.

Umwe mu bamushyigikiye, yanditse ku rubuga rwa X ati: “Biriya byari gushyirwa mu rwego rw’imyifatire, ntabwo bikwiye kuba ikirego mu rukiko, noneho gisabirwa igifungo cy’imyaka ingana kuriya.”

Yongeraho ati: “Aho kumureka ngo akore ubukwe bwe abere abandi urugero, ahubwo igihugu arinda uyu munsi kirimo kumuhohotera nk’umugizi wa nabi.”

Abantu bamwe bakomeje gusaba abategetsi ba gisirikare ko Sarah Ebabi arekurwa kuko ku bwabo babona nta cyaha yakoze gituma akomeza gufungwa no kuburanishwa.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zigenda zirushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, muri icyo gihugu baribaza n’imbago ziriho ku bakora umwuga nk’igisirikare mu kwisanzure kuri izo mbuga.

Blog, News

Ingendo z’ubwato hagati y’umujyi wa Dar es Salaam n’ikirwa cya Zanzibar zirahagarara ejo ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, ubwo igihugu kizaba kiri mu matora rusange.

Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi (Taboa) rivuga ko iri hagarikwa ry’ingendo rigamije guha abakozi n’abagenzi amahirwe yo gutora.

Ariko ishyirahamwe rirengera abagenzi (Passengers’ Rights Association) ryabinenze, rivuga ko abakoze ibi batatekereje ku bantu bafite impamvu z’umuryango cyangwa iz’ubuzima zibasaba gukora ingendo kuri uwo munsi.

Urubuga rwa interineti rukoreshwa mu kugura amatike narwo rwahagaritse kugurisha amatike yo ku itariki ya 29 Ukwakira.

John Masunga, usanzwe akorera ingendo hagati ya Dar es Salaam n’indi mijyi, yagize ati:

“Simbona impamvu yo guhagarika ingendo. Ese ni ikibazo cy’umutekano cyangwa ni itegeko ryo gutora? Dukeneye izi serivisi.”

Anasia Lyimo, utuye i Kigoma, we yagize ati: “Nari nateguye urugendo ku munsi w’amatora, ariko ngiye kurusubika nzagende ku wa kabiri. Ibi bishobora gutuma amatike azamuka kuko abantu benshi bazaba bashaka kugenda mbere y’iyo tariki.”

Abanya-Tanzaniya bazatora Perezida, abadepite, n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku wa gatatu.

Ni amatora ya mbere Perezida Samia Suluhu Hassan agiye kwitabira ashaka kwemezwa n’abaturage nyuma yo gusimbura nyakwigendera John Magufuli mu 2021.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, ryamaze gutangaza ko ritazitabira amatora, rivuga ko hakenewe ivugurura ry’uburyo amatora ategurwa.

Perezida waryo, Tundu Lissu, arimo kuburana ku byaha byo gucura umugambi wo kugambanira igihugu, ariko ishyaka rye rivuga ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki.

Scroll to Top