Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

News

Blog, News

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RD Congo bashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington muri Amerika aho Perezida Donald Trump yavuze ko abafitiye “icyizere cyinshi bombi” ko “bazubahiriza ibi biyemeje

Umusesenguzi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye itangazamakuru ko amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi asanga ashingiye ku kuba Amerika ishaka guhatana n’Ubushinwa mu bukungu.
Profeseri Jason Stearns, Umunyamerika wigisha siyanse ya politike kuri Kaminuza ya ‘Simon Fraser University’ muri Canada, yabwiye ikiganiro Focus on Africa kuri televiziyo ko gahunda y’Amerika yo kugera ku mabuye y’agaciro ya Congo ngo ishobore guhatana n’Ubushinwa, yanatangiye kera.
Yagize ati: “Ibi mu by’ukuri byatangiye mbere y’ubutegetsi bwa [ Perezida Donald ] Trump kuko usubiye inyuma ku butegetsi bwa [ Perezida JoeBiden, umuntu yabonye ko abategetsi bo mu gihe cya Biden bashishikariye cyane DRC.
“Kandi ibi byose bijyanye n’Ubushinwa, ibi byose bijyanye no kugira ijambo kw’Ubushinwa muri Afurika n’ugushaka kw’Amerika kwo kugenzura ubucukuzi n’uruhererekane rw’ubucuruzi kandi Congo ni kimwe mu bihugu bicukurwamo amabuye y’agaciro menshi cyane muri Afurika acyenewe mu nzibacyuho yerekeza ku gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.”
By’umwihariko, Profeseri Stearns avuga ko DRC ari cyo gihugu cya mbere ku isi gicukurwamo amabuye y’agaciro ya cobalt, akoreshwa mu bintu binyuranye birimo na batiri zo mu bwoko bwa ‘EV battery’ zikoreshwa mu ikoranabuhanga ku isi.
Ati: “Rero Congo ni ahantu h’ingenzi cyane kuri Amerika. Rero [Amerika] yarahashishikariye cyane kubera Ubushinwa… Ntekereza ko rero impamvu [Amerika] bashishikariye aya masezerano ifitanye isano n’inyungu ku mutekano w’igihugu wabo bwite.
“Icyo ni ikintu kibi? Bamwe bashobora kuvuga bati ‘yego’ birumvikana kubera ko barimo kugerageza gukoresha aya mabuye y’agaciro bo ubwabo, abandi bo bashobora kuvuga ko ibi bituma [ahubwo Amerika] bashishikarira ko aya masezerano agera ku ntego.”
muri Nyakanga (7) uyu mwaka, Massad Boulos, umujyanama mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Trump, yahakanye ko aya masezerano agamije ubucuruzi, ati: “Aya ni amasezerano y’amahoro, si amasezerano y’ubucuruzi.”
Ku wa kane, bicaye iruhande rwa Trump, Kagame na Tshisekedi basinye aya masezerano y’amahoro, gusa kimwe mu byagaragaje imanga nini iri hagati ya bombi ni uburyo nyuma yo kuyasinya batahanye ibiganza, nkuko bimenyerewe hagati y’abantu bamaze kumvikana.
Perezida Trump yavuze ko aya masezerano basinye yemeje bidasubirwaho ibyumvikanyweho muri Kamena (6) uyu mwaka – birimo kurandura umutwe wa FDLR no gukura ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DRC – hagati ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, i Washington DC, aho bo bahanye ibiganza bamaze gusinya.
Trump yavuze ko amasezerano Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi basinye, mu biyagize harimo:
• Guhagarika bihoraho imirwano
• Kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba
• Ingingo zo gucyura impunzi iwabo
• Ubucamanza no kuryoza ubwicanyi ababukoze
• N’amasezerano ku bijyanye n’ubukungu
• Profeseri Stearns atekereza ko aya masezerano yafatwa ko yageze ku ntego igihe M23 yaba ishyize intwaro hasi, hanyuma hakaba hari “igisubizo runaka cyashakirwa M23 cyacyemura zimwe mu mpamvu muzi z’iyi ntambara… imaze imyaka 30 ibaho mu buryo bunyuranye.”
• Kagame na Tshisekedi bavuze ko bafitiye icyizere aya masezerano.
• Stearns yagize ati: “M23 ni umwe gusa mu mitwe nka 100 inyuranye yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC. Intambwe nyayo yaba ari nk’amasezerano y’amahoro avuga ku ngingo zinyuranye [yimbitse] zigerageza guhangana na zimwe mu mpamvu muzi z’intambara.”
• M23, yo ubwayo itaritabiriye isinywa ry’ayo masezerano y’i Washington kuko isanzwe iri mu biganiro by’amahoro na leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar, yatangaje ku rubuga X ko imirwano yakomeje ku wa gatanu, ishinja ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC) n’abafatanya na zo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo byiciwemo abantu.
• Nta cyo FARDC yahise itangaza kuri ibi birego bishya bya M23, ariko muri iki cyumweru umuvugizi wayo yashinje M23 kuba ari yo igaba ibitero ku birindiro bya FARDC, avuga ko M23 ikora igikorwa ikavuga ibinyuranye na cyo kugira ngo iyobye uburari.
• Kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka, M23 igenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo, n’ibindi bice byinshi byo muri izo ntara.

Blog, News

Mange Kimambi, Konti z’icyamamare zakuwe ku mbuga nkoranya mbaga, ashinjwa gutegura imyigaragambyo yo kwamagana amatora

Iri tangazo, risoza rigira riti: “Ejo hazaza h’umubano wacu hagati y’ibihugu hazashingira ku bikorwa bya leta.”

Leta ya Tanzaniya ntiragira icyo ibivugaho.

Kimambi uzwi cyane nka ‘dada wa taifa’ (mushiki w’igihugu), yubatse izina rye cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi yatangiye kwamagana leta ya Tanzaniya mu 2016 mu gihe cy’uwari Perezida wapfuye John Magufuli.

Muri 2018, yagerageje gukangurira abaturage gukora imyigaragambyo mu gihugu hose, ariko biranga.

Mu mwaka wa 2021 yahinduye umuvuno ashyigikira Samia ubwo yafataga ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa Magufuli, nubwo bombi bakomoka mu ishyaka rya CCM rimaze imyaka hafi 50 ritegeka Tanzaniya.

Kimambi yanitabiriye urugendo rwa mbere rwa Samia muri Amerika, aho bafotowe bari kumwe.

Ariko uwo mubano waje gusenyuka, ubu Kimambi akoresha urubuga rwe anenga Samia n’ubutegetsi bwe ku buryo bukomeye.

Abanenga Kimambi bapfobya ibikorwa bye byo kuba impirimbanyi mu bya politiki, bakamushinja gukoresha amagambo akomeretsa mu kunenga perezida n’abandi bategetsi bakomeye. Amagana y’abantu bivugwa ko bishwe mu myigaragambyo ishingiye ku matora yo ku wa 29 Ukwakira
Abantu amagana barishwe mu myigaragambyo yo kwamagana amatora yo ku wa 29 Ukwakira.

Kimambi kandi ari mu rubanza aregwamo guhungabanya ubukungu rwatangiye ku wa kane i Dar es Salaam. Urubanza rwimuriwe ku ya 28 Mutarama (1), abashinjacyaha bavuga ko iperereza rigikomeza.

Aregwa icyaha kimwe y’iyezandonke (money laundering) ajyanye n’amadolari y’Amerika arenga 56,000 (arenga miliyoni 80 FRW) bivugwa ko yabonye mu myaka itatu ishize akomotse mu cyaha.

Bivugwa ko yabikuje ayo mafaranga akora itangazamakuru nta burenganzira afite, kandi ngo yayabonye nyuma yo gutera ubwoba. Urubanza mbere rwatangiye ku ya 28 Kanama (8), ruvugwamo ko yabonye ayo mafaranga mu 2022.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram mbere y’uko konti ye ikurwaho, yise urubanza ko ari “uruhimbano”, anavuga ko rutazahindura imitekerereze ye kuri perezida.

Avuga ko urubanza rurebana na konti ye muri banki yo muri Tanzaniya yari iriho amadolari y’Amerika 40,000 (arenga miliyoni 58 FRW). Yemeza ko aheruka kuyikoresha mu 2023, kandi ko yafunzwe mu mwaka ushize.

Leta nta gisubizo iratangaza ku birego bivuga ko urubanza rushingiye ku nyungu za politiki, gusa mbere leta yari yasabye kureba ibikubiye muri dosiye.

Mu butumwa bwinshi yatangaje kuri Instagram mu gihe cya vuba aha, Kimambi yasabaga Abanyatanzaniya kwigomeka ku butegetsi no kwitabira imyigaragambyo, irimo n’iteganyijwe ku ya 9 Ukuboza (12). Yanashyizeho amafoto agaragaza ibyakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana amatora.

Blog, News

Janvière Ndirahisha asaba abavyeyi n’abarezi kwibuka uruhara rwabo muvyo kwitwararika indero y’urwaruka, ko Gucapa ku mubiri canke tatouage bisanzwe bibujijwe henshi kw’isi ku bari munsi y’imyaka 18

Rwanda ho- Ibishya mu rubyiruko – ‘tattoo’ yo guhindura ishinya umukara irimo kwitabirwa n’ubwo irimo n’akaga, ‘Tattoo/ Tatouage’ zo ku mubiri zirasanzwe kandi zizwi na benshi, ariko muri iki gihe mu Rwanda harimo kuboneka izitamenyerewe. Guhindura ishinya cyangwa iminwa umukara hakoreshejwe tattoo.

Mu Rwanda, kuri bamwe, ishinya y’umukara ni akarangabwiza. Ibi bituma abafite ishinya itukura bashobora kwifuza kuyihindura umukara, kandi birimo kuboneka ku rubyiruko rumwe na rumwe, ndetse bagenda biyongera nk’uko umwe mu babibafasha abivuga.

Gusa umuganga aburira ku ngaruka ku buzima zishobora kuzana no gushyira ‘tatouage’ ku ishinya, kuko bikorwa hifashishijwe urushinge n’umuti wabugenewe w’umukara (ink).

Desire Tattoo Rwanda cyangwa ‘Molish Tattooer’ ni umwe mu bakora ‘tattoo’ mu Rwanda, yahisemo kwibanda kuri tatouage z’ubwiza, izizwi nka ‘Cosmetic tattoo’.

Avuga ko yibanda ku bafite uruhara, gukora iminwa akayiha ibara nyirayo yifuza, ndetse no gukora ishinya igahinduka umukara. Iyo nkorera macye ni ibihumbi ijana [by’amafaranga y’u Rwanda], kandi ku munsi nshobora kubona abakiriya barenze umwe… Ku kwezi abakiriya 30 baraboneka.”

‘Molish Tattooer’, wifuje gutangazwa kuri uwo mwirondoro, avuga ko abo akorera akenshi baba bifuza kugira mu kanwa heza, guseka neza no kumva bikunze kandi bifitiye icyizere.

Agira ati: “Usanga abantu bari basanganywe ishinya batishimiye kandi ibyo bikababuza guseka bisanzuye.

Iyo maze kubakorera, ni ibintu bikora no ku marangamutima kuko uhita ubona ko uko umutu yiyumva bihindutse mu buryo bugaragagara ndetse n’icyizere yifitiye kikazamuka. Ibyo kandi biba ku bagabo, abakobwa cyangwa n’abagore kuko bose bari mu bakiriya nkorera.”

‘Molish Tattooer’ aka kazi akora ntabwo yakize mu ishuri, avuga ko yafashe amasomo yifashishije ikoranabuhanga, akareba uko abandi babikora anyuze kuri internet kandi ko akanakomeza kwihugura.

Avuga ko amaze imyaka hafi itandatu akora aka kazi kandi agenda arushaho kunoza ibyo akora. Ingaruka zishobora kuzana na ‘tattoo’ yo ku ishinya
‘Tatouage’ zisanzwe zo ku mubiri zishimisha abazishyizeho kuko baba bazifuje ariko kuri bamwe zishobora kugira ingaruka zirimo indwara z’uruhu, kugubwa nabi (alergies) n’izindi. Gusa ibi si kuri bose.

‘Tattoos’ zishyirwa ku ishinga ni urundi rwego rwo kwihanganira urushinge mu kanwa mu gushaka igishimishije umutima, ariko na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu kanwa nk’uko umuganga abivuga. Dr Dusabe Jean Claude, inzobere mu buvuzi bw’amenyo, agira ati: “Buriya mu kanwa ni ho hantu haba mikorobe nyinshi, ariko mu kanwa ziba, ntacyo zihatwara.

“Iyo rero bakora ‘tattoo’ yo ku ishinya hifashishwa inshinge kandi zikomeretsa uruhu rwo ku ishinya. Ibyo bituma za mikorobe zibasha gukwirwa mu mubiri kuko uba uzifunguriye inzira zikajya hirya no hino mu mubiri, kandi ibyo bishobora gutera ‘infections'”.

Dr Dusabe avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu miti (ink) ikoreshwa mu gukora ‘tattoo’ hari iyifitemo ibyatera indwara za cancer.

Yongeraho ko ubusanzwe umuntu wagize ikibazo cy’uburwayi mu kanwa, hari ibimenyetso bigaragarira ku ishinya, ko rero igihe yaba iriho ‘tattoo’ bya bimenyetso bitagaragara, bikaba byanatuma kumenya ikibazo ufite bitinda cyangwa bikagorana, bikagira ingaruka ku buvuzi uhabwa.

‘Molish Tattooer’ na we yameza ko hari ingaruka igihe isuku ititaweho hakorwa tattoo ku ishinya.

Atanga inama ku bazikora ko bakwiye kwitwararika isuku ndetse anabibutsa ko: “ibikoresho dukoresha nk’inshinge n’udukombe tuvangirwamo iriya miti, bikoreshwa rimwe bikajugunywa, kandi ntushobora kubikoresha ku bantu batandukanye. Ibyo iyo bititaweho ushobora kwanduza indwara abakugana.”

Dr Dusabe na we Atanga inama agira ati: “Ubundi ari ibishoboka gushyira tattoo ku ishinya abantu babireka. Ariko niba ugiye kuyishyiraho yamaramaje, nibura nashake inzobere zujuje ibisabwa, abe ari zo zibimukorera kandi abasabe kwitwararika isuku ku buryo buhagije kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubagiraho.

Blog, News

Kanangire Laurène aheruka kwegukana igihembo cya ‘Video Vixen Award, Ibyo wamenya kuri Kanangire Laurène wihebeye ibyo kugaragara mu mashusho y’indirimbo no gukina filime.

Kanangire avuga ko yiyumvisemo icyizere kuva ku nshuro ya mbere cyanatumye asimbuka imitego yo muri aka kazi akagera ku ntego ze.

Ati “Muri uru ruganda harimo ibishuko byinshi. Uba ugomba kugira ikinyabupfura kandi ukirinda abantu bagusuzugura. Ukavuga uti ‘ni ibiki byakwica isura yanjye?’ Ukamenya ibyo ugomba gukora n’ibyo urenza ingohe. Ni ugushyiraho imipaka.”

“Hari igihe umuntu wakuvugishaga umubwira amafaranga agatangara akavuga ati ‘ayo ndayaguhera iki ko hari n’uwabikorera ubuntu? Ugasanga ni ikibazo kugira ngo abantu badufate nk’abantu bazi icyo bashaka kandi bagomba guhembwa. Bakirengagiza ko bigoye ko umuhanzi yakora indirimbo nta mukobwa urimo ngo igere kure nk’uko bigenda iyo arimo.”

Kanangire yagize ibibazo byinshi byatumaga ashaka kubivamo. Igihe kimwe yabivuyemo ajya mu kazi gasanzwe, ariko umutima ukomeza kumuhatira gusubira mu muhamagaro we. Ati “Bibaho ko hari igihe wumva wabivamo, bisaba kwiyemeza. Hari igihe ntari nishimye, ariko ubu ndi kubikora nk’akazi kanjye igihe cyose.”

Ahakana iby’abavuga ko abakobwa kugira ngo bagaragare mu mashusho y’indirimbo babanza kuryamana n’abahanzi, ndetse no gufata ibiyobyabwenge, akavuga ko ibyo bishobora kubaho nk’uko byabaho ahandi bitewe n’impamvu atari umwihariko w’aka kazi akora gusa.

Ati “Abantu bakwiriye guhumuka bakumva ko kujya mu byo kugaragara mu mashusho y’indirimbo bitavuze kuba ikirara. Biracyari ingorabahizi no ku basore kuba barambagiza umukobwa ukora aka kazi, ariko imyumvire ikwiriye guhinduka.”

Iyo Kanangire Laurène agiye kujya mu ndirimbo cyangwa gukina muri filime, hari imipaka ashyiraho ku bashaka kumuha ikiraka, kubera indangagaciro agenderaho.

Blog, News

Kuva mu mpera za 2019 ubwo Mudacumura Sylvestre yicwaga, ishami rya gisirikare ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR riyobowe na Ntawunguka Pacifique uzwi nka Général Omega.

Tuyubahe ati “Baragenda ngo bagiye kubaza Imana uko bararwana n’uko biragenda. Bakunda gusenga nijoro nko mu masaa cyenda, saa sita. Noneho iyo bavuye guhanura, amategeko babahaye ni yo bashyira mu basirikare.”

Abahanuzi ba FDLR barizerwa cyane ku buryo bashobora kwicisha umuntu cyangwa bakamukiza. Tuyisabe yasobanuye ko igihe umuhanuzi yashoboraga kuba yashwanye n’umurwanyi, yashoboraga kubeshya Omega ko yabonye ari umugambanyi.

Ati “Kuko nk’umuhanuzi mwabaga mwashwanye, agahita avuga ngo ‘iriya ntama ntabwo imeze neza, muyikure mu zindi’, bagahita bakwica. Wenda ari uko wanze kumwakira ibikapu bagiye mu butumwa, agashaka inzira azakwicishamo.”

Omega yahigiye kwirasa, nabona agiye gufatwa

Gen (Rtd) James Kabarebe yigeze gusobanura uko yahamagaye Omega ku murongo wa telefone, amusaba gutaha, akifatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu.

Gen (Rtd) Kabarebe yibukije Omega ko ubumenyi afite buri gupfa ubusa, cyane ko uyu murwanyi yize gutwara indege, amumenyesha ko igihe yazaba atashye, ubutabera butazamukurikirana kuko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho kwemera ubusabe bwa Gen (Rtd) Kabarebe, Omega yamusubije ko atazigera ataha mu Rwanda mu gihe rukirimo Umututsi. Kabarebe na we yamusubije ko atazigera arukandagiramo ari muzima.

Tuyubahe yasobanuye ko mu kiganiro we na bagenzi be bagiranye na Omega mu gihe yamurindaga, yababwiraga ko adashobora gutaha mu Rwanda rurimo Abatutsi kuko atakwemera kubana na bo.

Umunsi umwe, Tuyubahe yaratinyutse, abwira Omega ko abayobozi benshi ba FDLR bafashwe, bacyurwa mu Rwanda, amubaza uko bizagenda mu gihe na we azaba afashwe, amusubiza ko azirasa.

Tuyubahe ati “Twaraganiraga kubera ko namubaga hafi, naramutekeraga, akajya ambwira ababaye ibigwari, abo bafashe, kuko na Chantal bamufashe turi kumwe, ari nka saa moya. Tugeze mu Ibambiro, naramubwiye nti ‘Ko bari gufata abandi, wowe nibagufata? Ugize umwaku ugafatwa!’, ati ‘Njyewe nahita nirasa

Scroll to Top