Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Pataro

Blog, Pataro

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko mu bantu bagize uruhare mu bwicanyi n’ubundi bugizi.

NGOMA: Abagizi ba nabi bishe urw’agashinyaguro umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Nduwamungu Pauline, wari utuye mu Mudugudu wa Akabungo, Akagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi. Ni Amahano yabaye ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 gusa urupfu rwa nyakwigendera rumenyekana ku wa 15 Ugushyingo 2024.

Abishe nyakwigendera babikoze mu masaha y’amanywa, hanyuma bamujugunya mu kimoteri, barenzaho igitaka.Ubwo abaturanyi bashakishaga irengero rye, ni bwo babonye icyo kimoteri gisibye, batungurwa no gusangamo umubiri we.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngoma, Biseruka Omar, yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko abo bagizi ba nabi bamukuyeho umutwe, barawutwara.

Yagize ati “Abamwishe babikoze hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa bamujugunya mu kimoteri mu rugo rwe bamukuraho umutwe.”Avuga ko abo bicanyi bari babigambiriye kuko yari atuye ahantu ku muhanda munini wa kaburimbo kandi hagati y’abandi bantu ibipangu byahanaga imbibi.

Ati “Nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane, ababikoze rero ni ya ngengabitekerezo yo kugirira nabi uwarokotse Jenoside.”

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bagiye ahabereye ubu bwicanyi, bakorana inama n’abaturage ndetse banihanganisha umuryango wa Nduwamungu Pauline.

Abaturage basabwe kubana mu mahoro no mu bwumvikane, bakirinda ibikorwa by’ubwicanyi, kuko kwica nta shema ribirimo, ahubwo ari icyaha kigayitse, kandi ko ugihamijwe n’inkiko ahabwa igihano kiremereye.

Basabwe kandi gutangira amakuru ku gihe, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we n’abafitanye amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi bukabakiranura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mu gihe iperereza rikomeje, abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline batawe muri yombi.

Blog, Pataro

urukiko rw’ i Nyanza rwakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Micomyiza Jean Paul

Micomyiza Jean Paul mbere ya jenoside yigaga muri kaminuza y’u Rwanda –muri uru rubanza yashinjwe kuba muri komite yo mu bihe bidasanzwe ngo yarishinzwe kujonjora no kumenya abatutsi bagombaga kwicwa.
Umutangabuhamya wundi utashatse kugaragara mu rukiko kandi ijwi rye rigahindurwa yabwiye urukiko ko yari umunyeshuri muri kaminuza n’ubwo ngo atiganaga na Micomyiza, gusa avuga ko Micomyiza yari azwi cyane ngo kuko yakinaga Volleyball- ariko ko batunguwe no kubona muri jenoside aza mu gitero cyishe kandi kigatwara bamwe mu bigaga muri kaminuza.

Ni mu gihe undi mutangabuhamya nawe wahinduriwe ijwi yavuze ko yiboneye Micomyiza mu gitero cyari mu ishyamba rya kaminuza kigatwara abakobwa bagera kuri 5.

Micomyiza Jean Paul yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suède mu mwaka wa 2022 ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside, ibyaha we aburana ahakana.

Urubanza ruracyakomeje.

Scroll to Top