Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Charles Isabirye yakatiwe igifungo cy’imyaka 17, Umunya-Uganda uba mu Bwongereza yakatiwe gufungwa imyaka 17 azira gusambanya abagore

Charles Isabirye yakatiwe igifungo cy’imyaka 17

Polisi ya Leicester yatangaje ko uwo mugabo witwa Charles Isabirye, yazanaga abagore mu Bwongereza abakuye muri Uganda abizeza akazi ndetse n’aho kuba. Gusa ngo ntibyigeze biba nk’uko yari yarabibabwiye, ahubwo yahisemo kubasambanya.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Leicester Crown Court mu Bwongereza, Charles yahakanye ibyaha aregwa akavuga ko abo bagore bafatanije bakamubeshyera.

Isabirye ashinjwa ko yabanje gusambanya umugore wa mbere, wari wanatanze ikirego kuri polisi muri 2022, ariko icyo gihe ntiyashoboye gukomeza kugirikirana.

Uwahohotewe wa kabiri we yatanze ikirego muri 2023, ibi bihita bituma polisi yongera kuvugisha uwa mbere maze babasha gukora dosiye yuzuye.

Isabirye, wahoze atuye i Loughborough mu Bwongereza

yahamijwe ibyaha birimo gusambanya ku gahato, kurenga ku mabwiriza y’urukiko, ndetse no gutera ubwoba abatangabuhamya. Urukiko rwategetse ko uyu mugabo ashyirwaho icyasha cy’abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse runategeka ko atazongera kuvugisha cyangwa guhura n’abahohotewe ukundi kandi ashyirwa ku rutonde rw’abakoze ibyaha bishingiye ku mibonano mpuzabitsina ubuziraherezo.

Leave a Comment

Scroll to Top