
Chrisy Neat – Umugore wa mbere kandi wenyine utunganya muzika mu Rwanda
Guharira cyangwa kwita imirimo iy’abakobwa, imirimo y’abagore, imirimo y’abagabo, ibyo bintu abantu bakwiye kubirengaho”, ni ko Chrisy Neat utunganya muzika mu Rwanda, akaba ari na we mugore wa mbere kandi wenyine kugeza ubu ukora ako kazi nk’umwuga mu Rwanda avuga.
Chrisy Neat – amazina nyakuri ye ni Christmas Ruth Kanoheli – ntabwo atunganya muzika gusa, ni n’umuririmbyi, umaze gusohora indirimbo ze bwite nyinshi nk’umuririmbyi hamwe n’izo yakoreye abahanzi batandukanye.
Raporo ngarukamwaka y’ubusumbane bw’abagabo n’abagore kw’isi mu bikorwa bitandukanye

Chrisy Neat ari gutunganya muzika mu nzu ya muzika yitwa Ibisumizi i Kigali mu Rwanda
ishyira u Rwanda ku mwanya wa 39 mu bihugu 146, ku mwanya wa gatanu muri Afurika. Nubwo ari umwanya mwiza ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, mu Rwanda naho haracyari imirimo myinshi ikiboneka nk’iy’abagore n’indi isa n’iyahariwe abagabo.
Ubuhanzi, ubugeni, n’indi myidagaduro ni urwego rubonekamo ibitsina byombi mu Rwanda, ariko imirimo ikorwa inyuma mu kugira ngo ibi bikorwa by’imyidagaduro bigaragare myinshi iracyiganjemo abagabo.
Gutunganya muzika cyangwa ‘music production’ ni umwe muri iyo mirimo, hari benshi mu batunganya muzika bazwi mu Rwanda kandi bibatunze nk’umurimo, ariko kugeza mu myaka ya vuba aha nta mugore n’umwe wakoraga aka kazi, nubwo bwose abagore n’abakobwa b’abahanzi bo ari benshi.
Chrisy Neat yaribajije ati: “Kubera iki mu Rwanda nta gitsina-gore gihari muri ‘music production?”
Chrisy, umubyeyi ukiri muto ufite abana babiri, yize ‘music production’ hamwe n’ijwi (vocal) mu ishuri rya muzika ku Nyundo mu burengerazuba bw’u Rwanda, ariko abiganye na we bose si ko bahitamo kujya kuba ba ‘music producer’.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Naravuze nti ‘reka mbe uwa mbere, nubwo bizangora, nubwo bizagorana, ariko byibura abazaza nyuma yanjye ntabwo bizabagora”.
Nyuma yo kubitangira mu 2020 Chrisy Neat, ukorera mu nzu ya muzika yitwa Ibisumizi yo mu mujyi wa Kigali, amaze gukora indirimbo zitandukanye z’abahanzi, harimo Album iheruka y’umuhanzi Alpha Rwirangira yayoboye ikorwa ryaryo akanakoraho indirimbo eshanu ubwe, nk’uko abivuga.

Chrisy Neat arimo gucuranga Guitar
Ati: “Kuba ndi umuririmbyi birananyorohera kuba nabasha no kuyobora abahanzi bangannye, ku buryo niba ari indirimbo ayiririmba neza, umuntu araza nkamukorera indirimbo ariko nkanamuyobora mu byo arimo kuririmba.”

Ndi umwanditsi ahangaha kuri uru rubuga, ibindi mu zambaze.