Notifications
Clear all
Nov 13, 2024 4:16 pm
Ibi bitaramo byitezwe ko bizahera mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, mbere yuko ku wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa.
Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton byo amatariki yabyo ataratangazwa.
Philbert Kwizera, Umuyobozi wa KAL PRIME Group Ltd iri gutegurira ibi bitaramo bya Meddy, aherutse kubwira abanyamakuru ko bahisemo kubitegura nyuma y’ubusabe bw’abakunzi b’umuziki. 🤣 😎