Ese wari uzi ko abakobwa cyangwa abagore bakora imibonano mpuzabitsina cyane bashobora guhura n’ingorane zo kuribwa mu gihe cy’imihango (dysmenorrhea). 😆
Sobanukirwa n’uburibwe bwo mu mihango icyari cyo umenye n’uko wabyitwaramo! 😆
Imihango ibabaza cyangwa se uburibwe bwo mu gihe cy imihango (dysmenorrhea) bwaba bufata abagore, abakobwa, ndetse n’abangavu byibuze bagera kuri 25% n’abageze mu kigero cy imyaka 20. Ubwo bubabare bushobora gutuma umukobwa atabasha gukora imirimo yari asanzwe akora nko kujya ku kazi, ku ishuri n’ahandi; ariko ngo bikaba bugabanuka uko imyaka y’umukobwa yiyongera, ni ukuvuga uko agenda akura. 😆
Gusa ngo hari abazi ko iyi mihango ibabaza yaba igabanurwa no gukora imibonano mpuzabitsina n’umuhungu, cyane cyane ko nk’ abana bo mu mashuri yo hasi bakunze guhura n’ibishuko by’abahungu bababwira ko gukorana na bo imibonano mpuzabitsina byabakiza cyangwa se byabagabaniriza ububabare. Ariko ibi si byo na gato, dore ko bashobora kuhandurira n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa bagasama inda batifuza. 😆
Nk’uko tubisanga ku rubuga rwa internet Wikipedia ndetse no mu bitabo nka gynecology and obstetrics, ngo iyi mihango ibabaza ikunze kugaragara cyane mu bagore cyangwa abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina kenshi (nk’indaya). Abo rero bahura n’ingorane nyinshi harimo n’imihango ibabaza. 😍
Bigenda gute? 😆
Ubwo bubabare bwo mihango bushobora gutangira nyuma y’uko intanga ngore irekuwe n’udusabo twayo (ovaire ): ibyo bita ovulation, ndetse bukaba bwageza igihe imihango irangiriye. Iyo bigeze igihe cy’irekurwa ry’intanga ngore, igice cya nyababyeyi cyitwa endometre cyiyongera mu bunini, ni ukuvuga nyababyeyi yitegura kwakira igi rizavamo umwana. Iyo intanga ngore idahuye n’intanga ngabo, uturemangingo tugize cya gice (endometre) turapfa tukarekura icyo twakwita imisemburo yitwa prostraglandins ituma nyababyeyi ( uterus) yikanyakanya (contraction) kugira ngo isohore iyo mihango, ari byo bishobora gutera uburibwe bwo mugihe cy’imihango. 😆
Ibimenyetso ni ibihe? 😆
• Kubabara mu kiziba cy’inda , mu matako, no mu gice cy’umugongo cyo hasi mu gihe uri mu mihango.
•Kugira iseseme, kuruka, rimwe na rimwe kuzungera ukaba wagwa n’igihumure (syncope), ndetse n umunaniro. 😳
Wakora iki mu gihe cy imihango ibabaza ?
•Menya ko ibi bituruka ku mihindukire y’imisemburo (hormones) mu mubiri wawe nubwo bishobora kugirana isano n’indwara nk’ibibyimba byo munda ibyara (leiomyome) n’izindi, ari yo mpamvu twabagira inama yo kugana muganga igihe wumva bidasanzwe.
• Kunywa ibintu bishyushye nk’icyayi
•Gukora imyitozo ngororamubiri
•Kurya imbuto zikungahaye kuri vitamine B12 na E kuko bigabanya ubu buribwe bwo mu gihe cy’imihango
•Menya ko kandi ibinini bikoreshwa mu ku boneza urubyaro bishobora kugabanya ubu buribwe, cyane ko ngo bibuza irekurwa ry’intangangore. 😳