Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Agakuru: Icyari k’i...
 
Notifications
Clear all

Agakuru: Icyari k’inyoni, Inyoni zaritse icyari hafi ya Cyohoha. Buri gitondo, izo nyoni zikangura Bucyana na mushiki we Cyuzuzo kugira ngo bataryamira.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
1 Views
RwandaNziza
Posts: 638
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Bucyana na Cyuzuzo baritegereza inyoni. 😍 Barashaka kumenya uko inyoni zubaka icyari.  🙂 Babonye inyoni zizana ibyatsi byo kubaka icyari.
Babonye inyoni zihoma icyondo ku cyari. Babonye utwana turyamye mu cyari.
Babonye utwo tunyoni dusangira ibiryo.  🤨  Hari icyondi cyabaga mu gacyamo hafi aho. Icyo
cyondi cyaje gushaka ibiryo muri icyo cyari. 😆 Icyo cyondi cyaje kwiba utwo tunyoni ibiryo.
Iyo utunyoni tukibonye, tubira icyuya kubera
ubwoba. 😘  Cyuzuzo na Bucyana barirukana icyondi mu
cyari. Icyondi cyubura umutwe maze kireba
Cyuzuzo na Bucyana 😆  Icyondi kiruka kigana mu gacyamo aho
cyaturutse. Nuko inyoni zisubira mu cyari cyazo. 😆 

Subiza ibibazo ku nkuru
1. Ibiguruka bivugwa mu gakuru ni ibihe?
2. Ibyo biguruka byakoze ikihe gikorwa bifatanyije?
3. Ni ibihe bikorwa ukenera gufatanya n’abandi mu
ishuri no mu rugo?
4. Ni ibihe byiza byo gufatanya n’abandi?
5. Inkuru ikwigishije iki?
Uzuza iyi nteruro:
Icyondi kimaze guhunga, inyoni___________

Reply
Share:
Scroll to Top