Notifications
Clear all
Nov 13, 2024 4:29 pm
Uyu mudipolomate yagize ati “Uyu munsi, namenyesheje itsinda ryanjye kuri Ambasade ya Amerika ko nagejeje ubwegure bwanjye kuri Perezida Biden. Nzava muri Kenya nuzuye ibyishimo natewe n’abo twakoranye, amahirwe nahawe yo gukorera igihugu cyanjye n’ubucuti nagiranye na Guverinoma ya Kenya n’abaturage bayo.”
Ambasaderi Whitman yagiye muri izi nshingano muri Kanama 2022. Yasobanuye ko ku buyobozi bwe, Ambasade ya Amerika yafashije Kenya kwigobotora ingaruka z’imyuzure ikomeye yibasiye icyo gihugu mu 2023, ayifasha mu rugamba rwo kurwanya Malaria, agakoko gatera SIDA n’Ubushita bw’Inkende. 😎
1 Reply