Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Anne Rwigara, umwe ...
 
Notifications
Clear all

Anne Rwigara, umwe mu bana b’uwahoze ari umucuruzi ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara, yapfuye kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
8 Views
RwandaNziza
Posts: 605
Topic starter
(@rwandanziza)
Noble Member
Joined: 3 months ago

Umwe mu bantu ba hafi mu muryango wabo yabwiye itangazamakuru ko Anne yapfuye nyuma y’igihe kitari kinini ababara mu nda aho yari atuye muri leta ya California.

Umubyeyi we Adeline Rwigara uba i Kigali, mu nyandiko, yabwiye itangazamakuru ati: “Ntiyarwaye. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Uwamahoro Rwigara ubu wari ufite imyaka 41 – dushingiye ku mwirondoro yahaye urukiko mu 2017 - yibukwa muri uwo mwaka ubwo yamaze iminsi afunganye na nyina Adeline hamwe na mukuru we Diane Rwigara bashinjwa ibyaha bitandukanye. 😎 😌 😫 

Reply
Share:
Scroll to Top