Bamwe bibuka Sonia Rolland wabaye Miss France mu 2000, ubu hari na Kenza Ameloot watowe nka Miss Belgique 2024 muri 'weekend' ishize. Aba bombi bahuriye ku kuba ba nyina ari Abanyarwandakazi, ba se bakaba abo muri ibyo bihugu by’i Burayi. 😍
“Nejejwe cyane kandi ndashima ko ngize aya mahirwe yo kuba ngiye gukora nka Miss [Belgique]”, ayo ni amagambo ya Kenza Ameloot nyuma yo kwegukana ikamba kuwa gatandatu. 😎
Kenza yahatanye n’abakobwa barenga 2,000 biyandikishije ngo bahatanire ikamba rya nyampinga w’Ububiligi wa 2024, bagiye bavamo mu byiciro bitandukanye. 😎
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu, abakandida 32 bari basigaye barahatanye, hasigara 15 bajya ku cyiciro cya nyuma. Kenza uvuka mu gace ka Ghent mu Bubiligi ni we wahize abandi. 🤔
Ibiro ntaramakuru Belga bivuga ko nyuma yo gutsinda yagize ati: “Muri uyu mwaka, ndashaka gufasha abandi bantu, by’umwihariko urubyiruko. Ndifuza kugira icyo mpindura nka Miss Belgique…” 😆