Divin Bandura hamwe na Jesus Marie Joseph Kabyinabuhiye, bashinze umurwi witwa Green Lions. 😍
Batangiye uyu murwi mu mwaka ushize wa 2024, batangirira i Bruxelles ku murwa mukuru, none bamaze kugera mu mijyi myinshi yo mu Bubiligi. 😥
Bamara amasaha 4 bataramisha abantu, cyane cyane basubiramo indirimbo zizwi cyane mu bihugu by'u Rwanda n'u Burundi. 😥
Uwo muziki bakina bawita Karaoke.
Nubwo babitangiye ari ugutaramisha abantu, byahindutse umwuga ubatunze. Ngo batangiye bafite intego yo gukumbuza abantu iby'iwabo no kwigisha abana bavukiye mu mahanga indirimbo z'iwabo n'ururimi. 😳
Bakaba bafite umugambi wo kwagura isoko, bakajya gutaramisha abo mu bindi bihugu byo hanze y'u Bubiligi. 😳
Bavuga ko ibyo bikorwa byabo ngo byakijije bamwe bamwe agahinda gakabije abandi bikabamara irungu. 😨