Mu Rwanda Haba Harabonetse Peteroli mu Kiyaga cya Kivu?
Ese u Rwanda rwaba rwarabonye peteroli mu kiyaga cya Kivu? Rwabanje kubigira ihame, 😍
rusobanura ubushakashatsi butarabihamya neza 100%.
Ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, nacyo gihereye ku bitangazamakuru byo mu Rwanda, cyanditse ngo umuyobozi mukuru wa RMB, Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Kamanzi Francis, ejo ku wa gatatu yabwiye inteko ishinga amategeko, ati: “Dufite peteroli.” 😨
Nyuma yaho, RMB yashyize ahabona itangazo rivuga ko hakiri kare cyane kugirango yemeze bidakuka ko yavumbuye peteroli mu kiyaga cya Kivu.
Iri tangazo risobanura ko “ubushakashatsi bwakozwe mu 2021-2022 bwerekana ko munsi y’ikiyaga cya Kivu hari amahirwe menshi ko hari peteroli. Mu burebure bwa km 3.5 munsi y’ikiyaga hari ibimenyetso bya peteroli bigaragara mu duce 13.
Ubushakashatsi bwerekana n’ahantu ho gucukura kugira ngo ubwoko n’ingano bya peteroli byemezwe bidakuka. RMB iri mu gikorwa cyo gushaka abafatanyabikorwa mu gukomeza ubushakashatsi buganisha kumenya ingano ya peteroli munsi y’ikiyaga cya Kivu.”
U Rwanda rusangiye ikiyaga cya Kivu na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Kw’itariki ya 4 y’ukwa kane 2017, basinyiye i Rubavu (mu ntara
y’uburengerazuba) amasezerano yo gufatanya mu bikorwa byo gushakashaka peteroli n’undi mutungo kamere mu Kivu no mu birwa byayo, no mu byo kuyicukura iramutse ibonetse. Aya masezerano yari afite ingihe cy’imyaka itanu. Ibihugu byombi ntibiratangaza niba byarayavuguruye.
Hagati aho, u Rwanda kuva myaka na myaka rusanzwe rucukura kandi rukoresha umwuka wa “gaz methane” mu kiyaga cya Kivu. 😎