12. Tondeka amagambo ukore interuro maze uzandike mu
mukono mu ikayi yawe
1. inkangara - yikoreye - Myato.
2. ikamyo - Kankesha - yuzuye - atwaye - amabuye.
3. imyugariro - Iwacu - makumyabiri - dufite.
4. Nkusi - iyo - Siba - myobo - atayituramo.
5. utegereze - Myasiro - ku - Hagarara - nkombe.
13.Shyira urutoki munsi ya buri jambo maze usome agakuru
gakurikira.
Hariho inkende yabaga yonyine. Se na nyina zari zarayisize
mu mukenke wabaga hafi y’umurima w’imyumbati. Iyo
nkende yahoraga ibabaye. Ntiyabonaga izindi nkende ngo
zikine. Nuko igitondo kimwe, ibona inkoko za Myugariro
zirimo zikina zishimye. Nuko irazitegereza, irazisanga
na yo itangira gukina na zo. Inkoko na zo zirayishimira
maze zirayakira, zikina na yo. Ya nkende itangira guseka,
gusakuza no gusimbuka kubera ibyishimo byo gukina.
Subiza ibibazo ku gakuru
1. Iyi nkuru wasomye ikwigishije iki?
2. Uzuza iyi nteruro ukurikije ibyo wasomye mu gakuru.
Inkende yatangiye guseka kuko.................................................. 😍