Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

Ibaruwa yandikiwe A...
 
Notifications
Clear all

Ibaruwa yandikiwe Abakolosayi 2:1-23, Ndashaka ko mumenya ukuntu mpatana ngo mbafashe, yaba mwe, ab’i Lawodikiya+ n’abandi bose batigeze bambona. Bibiriya Yera itubuza kwizihiza isabato, soma iyi nkuru yose.

1 Posts
1 Users
0 Reactions
23 Views
Posts: 528
Topic starter
(@zuberi)
Noble Member
Joined: 5 months ago

🙃 Ndashaka ko mumenya ukuntu mpatana ngo mbafashe, yaba mwe, ab’i Lawodikiya 😉  n’abandi bose batigeze bambona. 🖐️  Ibyo mbikora nshaka kubahumuriza 😞  kugira ngo bunge ubumwe kandi bakomeze kugaragarizanya urukundo, 😷  bityo babone imigisha bitewe n’uko basobanukiwe neza ukuri, kandi bakagira ubumenyi nyakuri bw’ibanga ryera ry’Imana, ari ryo Kristo. 🤬  Binyuze kuri we, dushobora gusobanukirwa ubwenge n’ubumenyi bw’Imana, bikaba bimeze nk’ubutunzi buhishwe. ☹️   Ibyo ndabibabwiye kugira ngo hatagira umuntu ubashuka akoresheje uburyarya.  😟   Nubwo ntari kumwe namwe, mpora mbatekerezaho rwose. Mbona ukuntu mugira gahunda 😩  n’ukuntu mwizera Kristo mushikamye, bikanshimisha. 😩   Ubwo rero, ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kunga ubumwe na we. 😲   Niringiye ko kuba mwizera Kristo, bizatuma mukomera kandi mugashikama nk’igiti cyashoye imizi hasi cyane mu butaka. 😲  Ibyo ni na byo mwigishijwe. Nanone mujye mushimira Imana cyane. 😩  Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubigarurira, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, 😨  bishingiye ku mitekerereze y’abantu bo muri iyi si, aho gushingira ku nyigisho za Kristo,  😩   kandi ari we ugaragaza imico y’Imana mu buryo bwuzuye. 😲   Ubwo rero, mufite ibikenewe byose binyuze kuri we, kuko ari we muyobozi w’ubutegetsi bwose n’ubutware bwose. 😨   Bitewe n’uko mwizera Kristo mwarakebwe. 😨  Ariko si ugukebwa ibi byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe igihe mwarekaga ibyifuzo by’umubiri udatunganye. Uko ni ko abigishwa ba Kristo bakwiriye gukebwa. Igihe mwabatizwaga umubatizo nk’uwa Kristo, ni nkaho mwari mushyinguranywe na we 😟  kandi Imana yarabazuye kubera ko mwizeye imirimo yayo ikomeye. Imana yabazuye ni na yo yamuzuye. Nanone kandi, nubwo mwari mumeze nk’abapfuye bitewe n’ibyaha byanyu kandi mukaba mwari mumeze nk’abatarakebwe, Imana yabahinduye bazima kugira ngo mwunge ubumwe na Kristo. 😟  Imana yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo,  kandi yakuyeho amategeko yadushinjaga yari akubiyemo ibintu byinshi. 😟  Yakuyeho ayo mategeko binyuze ku rupfu rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro.  Binyuze ku giti cy’umubabaro, Imana yatsinze abategetsi n’abatware, ibajyana bameze nk’imfungwa, ibakoreza isoni mu ruhame kandi igaragaza ko yabatsinze. 🤓   Ubwo rero, nta muntu ufite uburenganzira bwo kubacira urubanza ku birebana n’ibyo murya, cyangwa ibyo munywa 😤  cyangwa ku birebana n’iminsi mikuru iba buri mwaka cyangwa kwizihiza iminsi mikuru iba igihe ukwezi kuba kwagaragaye 😟  cyangwa isabato. 😳   Ibyo bintu byagereranyaga ibyari kuzabaho 🤬  nyuma, kandi byerekezaga kuri Kristo. 😟  Ntihazagire umuntu utuma mubura ibihembo byanyu, 😧  yigira nk’uwicisha bugufi kandi asenga abamarayika. 🤧  Abantu nk’abo “bishyira hejuru” bitewe n’ibintu babonye 😟 cyangwa bitewe n’imitekerereze iranga abantu badatunganye, bakishyira hejuru nta kindi kibibateye uretse ubwibone bwo mu mitima yabo. 😞 Bene abo, ntibunze ubumwe na Yesu Kristo, ari we ugereranywa n’umutwe. 😨  Uwo mutwe ni wo utuma umubiri wose ukomeza gukura nk’uko Imana ibishaka, binyuze ku ngingo n’imitsi biwuha ibyo ukeneye kandi bikawuteranyiriza hamwe ugafatana neza. 🧐  None se niba mwarapfanye na Kristo igihe mwarekaga imitekerereze y’isi, 🤧  kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kuba abagaragu b’amategeko? Kuki mukomeza kumvira amategeko avuga ngo: 🤭  “Iki ntukakirye, iki ntukagisomeho, iki ntukagikoreho,” 🤬  kandi ibyo ari ibintu bigenewe kuribwa no kunyobwa bigashira? None se kuki mukurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo? 😳   Mu by’ukuri, ibyo bigaragara nk’aho ari iby’ubwenge, ariko ababikora baba bari kwishyiriraho uburyo bwabo bwo gusenga, bakigira nk’abicisha bugufi kandi bakababaza imibiri yabo, 😟  nyamara ibyo nta kamaro bifite kandi nta we byafasha kurwanya irari ry’umubiri.

Reply
Share:
Scroll to Top