Abode Tidings Urubuga Nyarwanda

Forum

ibigwi nyarwanda, U...
 
Notifications
Clear all

ibigwi nyarwanda, Umuco gakondo

1 Posts
1 Users
0 Reactions
26 Views
Posts: 25
Topic starter
(@umubwiriza)
Eminent Member
Joined: 3 months ago

Igituma bandirimba mu bihugu byose

Ngira ibirindiro bishyika ku ijana :

Abazi kubara bahashinga.

Hali uwo niciye mu Ishishi

5.no mu Bushora na Cyibumba

amacumu

No mu Ruvugangoma rwa Musekera

N’icyuma navugije kuli Cyinuma

Niciye I Rubona rwa Tunda

Ntamilije umuheha mu ruhanga rw’Inyambo.

10. Niciye ku Rutambarenzi rwa Kidaturwa

Ntamilije ukwo ntamilije ukwu.

Nica Bisangwahabona mu Mushya wa Muroli:

Mporera Nubaha akibona.

Nica Rutuku ku Ihenda anyihamagaliye.

15. Niciye mu litagendwa lya Ngiga:Ndyivugiyemo lihinduka ibiroli

Reply
Scroll to Top